• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF

RDC: Ingabo za Uganda ziyobowe na Maj Gen. Muhoozi ziritegura igitero simusiga kuri ADF

Ubwanditsi 17 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Igisirikare cya Uganda(UPDF) kirimo gutegura igitero simusiga ku nyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Ni nyuma y’igitero gikomeye cyahitanye ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania mu minsi ishize, ariko Uganda ikaba ivuga ko iki gitero cyari mu rwego rwo kujijisha hagamijwe kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.

Amakuru yizewe aturuka muri minisiteri y’ingabo ya Uganda agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, akaba avuga ko perezida Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yahaye umuhungu we, maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, kuba ari we uzayobora ingabo za UPDF muri Congo mu rwego rwo kugirango amenye neza ko izi nyeshyamba za ADF zitsinzwe burundu.

Gen Muhoozi, kuri ubu ukora nk’umujyanama wa se ku bikorwa bidasanzwe bya gisirikare, azaba yungirijwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka,  Maj. Gen. Micheal Elweru ndetse n’umuyobozi wa batayo ishinzwe gukoresha intwaro za rutura, Maj. Gen. Omoding.

Aya makuru arakomeza avuga ko iki gikorwa cyo kurandura ADF biteganyijwe ko kizamara amasaha 180.

Ubwo umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabazwaga kuri aya makuru, ntiyigeze ayameza.

Gusa, muri iki cyumweru dusoza, abayobozi b’ingabo za Uganda n’ab’ingabo za Congo (FARDC) bakoranye inama y’umutekano, aho ku murongo w’ibyigwa hari harimo  guca integer umutwe wa ADF no gukaza umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Kasindi-Lubiriha uherereye mu birometero 90 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Beni ku mupaka wa Uganda, yigiwemo uko ingabo za Congo n’iza Uganda zafatanya mu bikorwa byo guhiga no guca intege inyeshyamba za ADF zikorera muri Beni.

Muri iki cyumweru kandi, amakamyo menshi atwaye umubare utazwi neza w’ingabo za Uganda n’ibikoresho byazo yagaragaye ahitwa Fort Portal yerekeza mu Karere ka  Bundibugyo.

Major Peter Mugisa, umuvugizi wa division ya 2 y’ingabo za Uganda, akaba yaratangaje ko uko kohereza ingabo muri aka karere byakurikiye amakuru yavugaga ko inyeshyamba za ADF zapangaga kwinjira ku butaka bwa Uganda zinyuze muri aka karere ka Bundibugyo.

Major Mugisa akaba yarasobanuye ko igitero cya ADF ku ngabo za Monusco cyari ukujijisha ariko hagamijwe gucengera no kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda.

Kuwa Gatanu w’icyumweru cyashize nibwo izi nyeshyamba za ADF ubusanzwe ngo zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zagabye igitero ku ngabo za Monusco muri Beni zica abantu 20 barimo abasirikare 15 ba Tanzania abandi 53 barakomereka.

2017-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kanye West na Kim Kardashian bari kubarizwa muri Uganda

Kanye West na Kim Kardashian bari kubarizwa muri Uganda

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Ubwanditsi 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya
HIRYA NO HINO

‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu
POLITIKI

Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu
UBUKERARUGENDO

Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Ubwanditsi 08 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru