• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Ubwanditsi 10 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Mu gihe Abategeka Afurika bahora bavuga ko bayiyoboye bubahirije amahame shingiro ya Demokrasi, opozisiyo bahanganye si uko ibibona, ni nayo mpamvu bahora bahanganye bigatuma abaturage baharenganira.

 

Iyo niyo ntandaro y’ intambara zo kurwanira ubutegetsi ku  banyapolitiki bo mu bihugu byo mu Karere bifuza kuba abaperezida mu buryo bwose bushoboka ndetse baniyemeje gutanga ubuzima bwabo batababariye abaturage babashyigikiye bahora bicwa mu myigaragambyo bizezwa ibitangaza.

1.Raila Odinga: Nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika akanasaba ko asubirwamo akanga kuyitabira, Odinga yiyemeje kurahira nka Perezida wa Kenya  ku wa 12 Mutarama 2018 umunsi w’ ubwigenge bw’ iki gihugu .

Igihe cyose Raila yifuje kurahira ku ngufu ashobora gutabwa muri yombi nk’ uko Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga wa Kenya  yavuze ko binyuranye n’ amategeko. Uretse intege nke afite, nta mbaraga nyinshi za gisirikare cyangwa se ngo amahanga amujye inyuma, ubuyobozi arimo kubushakira hasi no hejuru.

Abasesenguzi ba politiki basanga Odinga utavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyata aramutse atawe muri yombi byatuma igihugu gicikamo ibice kuko gisanzwe kirangwa no guhangana hagati y’ amoko y’ Abakikuyu n’ Abajaluwo.

Imyigaragambyo iherutse kuba muri Kenya yahitanye abantu benshi ku mpande z’ abashyigikiye Odinga ndetse hanakomereka  abashinzwe umutekano bari ku ruhande rwa Leta. 

2.Agathon Rwasa: Uyu yahoze arwanya ubutegetsi bw’ u Burundi ku ngoma zitandukanye byumvikane ko afite inyota yo kuba Perezida kuko anafite abaturage benshi bamushyigikiye.

Yongeye kugirana ikibazo na Leta akorera nyuma y’ ibiganiro by’ amahoro byabereye i Arusha aho yagaragaje ko yifuza kuvuganira opozisiyo asaba ko abanyapolitiki bayigize bashobora kwinjizwa mu kizitwa “Guverinoma y’ Ubumwe”.

Si ibyo gusa kuko Hon.Agathon Rwasa ntashyigikiye kamarampaka iri gutegurwa mu Burundi bigatuma arushaho kudahuza na CNDD-FDD iri ku ntebe.

Kugeza magingo aya amaze kwamburwa abasirikare bamurindaga bikaba bimuteye impungenge nk’ uko yivugira ko umugore we yarashwe n’ abantu bataramenyekana ndetse ko nawe yashatse kwicwa kenshi  baramuhusha.

Agathon Rwasa yahereye kera ashaka kuyobora, imbaraga nke afite buri gihe nizo zimuzitira, nubwo ari mu bagize Guverinoma, agaragaza ko bitamunyuze, ahubwo akeneye kuba perezida w’u burundi.

3.Mgr. Laurent Mosengwo Passinya: Mu gihe abatari bacye batekereza ko nyuma ya Perezida Joseph Kabila, Congo-Kinshasa izayoborwa n’ abanyapolitiki bakomeye bo muri opozisiyo nka Moise Katumbi, Felix Tshisekedi n’ abandi, abakuririkiranira hafi ibya Congo-Kinshasa basanga uyu mukambwe Musenyeri Mosengwo ahabwa amahirwe yo kuba yategeka iki gihugu cyahuritse.

Ibi byanashimangiwe kenshi  mu mbwirwaruhame za Perezida Joseph Kabila, agira ati” Niba ari umuntu duhanganye muri iki gihugu ni Mgr.Laurent Mosengwo Passinya”.

Uyu mu padiri ufite icyubahiro mu rwego rwa Vatican ndetse akaba n’ umujyanama wo hafi wa Papa Francis yagize uruhare rukomeye mu guharanira impinduramatwara mu gihugu cye.

Hari abavuga ko Mgr. Mosengwo aramutse abaye Perezida wa Congo-Kinshasa ashobora kubera  iki gihugu icyo Nelson Mandela yabereye Afurika y’ Epfo.

4.Dr. Kiiza Besigye:  Uyu munyapolitiki wabanye na Perezida  wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yiyemeje kutazapfa adategetse igihugu ngo kubera ibyiza agifitiye.

Amaze gufungwa inshuro zitabarika ariko ntiyegeze gucika intege kandi kenshi yagiye arahira ko abaye perezida wa Uganda, arega ko Musevei yamwibye amajwi ariko bikaba impfabusa.

2018-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Ubwanditsi 01 Jun 2019
Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye

Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Ubwanditsi 18 Apr 2017
Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Ubwanditsi 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi
Mu Mahanga

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?
ITOHOZA

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Ubwanditsi 26 May 2017
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024
Amakuru

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Ubwanditsi 25 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru