• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Ubwanditsi 10 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Mu gihe Abategeka Afurika bahora bavuga ko bayiyoboye bubahirije amahame shingiro ya Demokrasi, opozisiyo bahanganye si uko ibibona, ni nayo mpamvu bahora bahanganye bigatuma abaturage baharenganira.

Iyo niyo ntandaro y’ intambara zo kurwanira ubutegetsi ku  banyapolitiki bo mu bihugu byo mu Karere bifuza kuba abaperezida mu buryo bwose bushoboka ndetse baniyemeje gutanga ubuzima bwabo batababariye abaturage babashyigikiye bahora bicwa mu myigaragambyo bizezwa ibitangaza.

1.Raila Odinga: Nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika akanasaba ko asubirwamo akanga kuyitabira, Odinga yiyemeje kurahira nka Perezida wa Kenya  ku wa 12 Mutarama 2018 umunsi w’ ubwigenge bw’ iki gihugu .

Igihe cyose Raila yifuje kurahira ku ngufu ashobora gutabwa muri yombi nk’ uko Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga wa Kenya  yavuze ko binyuranye n’ amategeko. Uretse intege nke afite, nta mbaraga nyinshi za gisirikare cyangwa se ngo amahanga amujye inyuma, ubuyobozi arimo kubushakira hasi no hejuru.

Abasesenguzi ba politiki basanga Odinga utavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyata aramutse atawe muri yombi byatuma igihugu gicikamo ibice kuko gisanzwe kirangwa no guhangana hagati y’ amoko y’ Abakikuyu n’ Abajaluwo.

Imyigaragambyo iherutse kuba muri Kenya yahitanye abantu benshi ku mpande z’ abashyigikiye Odinga ndetse hanakomereka  abashinzwe umutekano bari ku ruhande rwa Leta. 

2.Agathon Rwasa: Uyu yahoze arwanya ubutegetsi bw’ u Burundi ku ngoma zitandukanye byumvikane ko afite inyota yo kuba Perezida kuko anafite abaturage benshi bamushyigikiye.

Yongeye kugirana ikibazo na Leta akorera nyuma y’ ibiganiro by’ amahoro byabereye i Arusha aho yagaragaje ko yifuza kuvuganira opozisiyo asaba ko abanyapolitiki bayigize bashobora kwinjizwa mu kizitwa “Guverinoma y’ Ubumwe”.

Si ibyo gusa kuko Hon.Agathon Rwasa ntashyigikiye kamarampaka iri gutegurwa mu Burundi bigatuma arushaho kudahuza na CNDD-FDD iri ku ntebe.

Kugeza magingo aya amaze kwamburwa abasirikare bamurindaga bikaba bimuteye impungenge nk’ uko yivugira ko umugore we yarashwe n’ abantu bataramenyekana ndetse ko nawe yashatse kwicwa kenshi  baramuhusha.

Agathon Rwasa yahereye kera ashaka kuyobora, imbaraga nke afite buri gihe nizo zimuzitira, nubwo ari mu bagize Guverinoma, agaragaza ko bitamunyuze, ahubwo akeneye kuba perezida w’u burundi.

3.Mgr. Laurent Mosengwo Passinya: Mu gihe abatari bacye batekereza ko nyuma ya Perezida Joseph Kabila, Congo-Kinshasa izayoborwa n’ abanyapolitiki bakomeye bo muri opozisiyo nka Moise Katumbi, Felix Tshisekedi n’ abandi, abakuririkiranira hafi ibya Congo-Kinshasa basanga uyu mukambwe Musenyeri Mosengwo ahabwa amahirwe yo kuba yategeka iki gihugu cyahuritse.

Ibi byanashimangiwe kenshi  mu mbwirwaruhame za Perezida Joseph Kabila, agira ati” Niba ari umuntu duhanganye muri iki gihugu ni Mgr.Laurent Mosengwo Passinya”.

Uyu mu padiri ufite icyubahiro mu rwego rwa Vatican ndetse akaba n’ umujyanama wo hafi wa Papa Francis yagize uruhare rukomeye mu guharanira impinduramatwara mu gihugu cye.

Hari abavuga ko Mgr. Mosengwo aramutse abaye Perezida wa Congo-Kinshasa ashobora kubera  iki gihugu icyo Nelson Mandela yabereye Afurika y’ Epfo.

4.Dr. Kiiza Besigye:  Uyu munyapolitiki wabanye na Perezida  wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yiyemeje kutazapfa adategetse igihugu ngo kubera ibyiza agifitiye.

Amaze gufungwa inshuro zitabarika ariko ntiyegeze gucika intege kandi kenshi yagiye arahira ko abaye perezida wa Uganda, arega ko Musevei yamwibye amajwi ariko bikaba impfabusa.

2018-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Bujumbura: Abafaransa bane n’Umurundi ukora mu nzego z’ubutasi batawe muri yombi bashinjwa ubutekamutwe

Bujumbura: Abafaransa bane n’Umurundi ukora mu nzego z’ubutasi batawe muri yombi bashinjwa ubutekamutwe

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Ubwanditsi 19 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Rwanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 23 Jul 2017
Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi
Amakuru

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Ubwanditsi 19 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru