• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Ubwanditsi 31 May 2018 HIRYA NO HINO

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Gatatu yahuye n’umunyamideli Kim Kardashian aho baganiriye ku ngingo zirimo ivugururwa ry’itegeko rirebana na gereza.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko inama na Kim usanzwe ari umugore w’umuraperi Kanye West yagenze neza, ndetse ashyiraho ifoto bari kumwe mu biro bye.

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi ku rwego rwo hejuru barimo n’umukwe wa Trump akaba n’umujyanama we, Jared Kushner.

Kardashian wagiye guhura na Trump, mu gihe cy’amatora ya perezida mu 2016 yari yagaragaje ko ashyigikiye Hillary Clinton, bitandukanye n’uko byari bimeze ku mugabo we Kanye West.

CNN yatangaje ko mu nama n’abanyamakuru yabanjirije kuza kwa Kim muri White House, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi, Sarah Sanders, yari yanze gutangaza ko uyu mugore wamamaye kubera ibiganiro bya televiziyo bigaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’umuryango we byitwa ‘Keeping up with the Kardashians’ aza guhura nawe.

Yahuye na Trump mu gihe amaze igihe akorera ubuvugizi umugore witwa Alice Marie Johnson wakatiwe gufungwa burundu kubera ibiyobyabwenge, kuri ubu akaba amazemo imyaka 20.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Kim yashimiye Trump ku bw’umwanya yamuhaye ndetse avuga ko afite icyizere ko azaha imbabaza Johnson, wakatiwe burundu kandi ari ubwa mbere afatiwe mu cyaha. Ni mu gihe nyamara uyu mugore yagerageje gusaba Barack Obama imbabazi, ariko akarinda ava ku butegetsi nta gisubizo amuhaye.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, Johnson yahamwe n’icyaha cyo kuba kuva mu 1991-1994 yarayoboye itsinda ryacuruzaga Cocaine, ahabarurwaga ibiro biri hagati ya 2000-3000 byacurujwe.

Uyu mugore wemeza ko yakoze amakosa, avuga ko yabyinjiyemo nyuma yo gupfusha umuhungu we no gutandukana n’umugabo, bikaba ngombwa ko ashakisha akazi mu buryo bwihuse ngo abashe gutunga umuryango we dore ko n’akandi yari afite kari kamaze guhagarara.

Iyi nama yateguwe nyuma y’ibiganiro by’igihe kitari gito hagati ya Kim na Kushner, utarahwemye kugaragaza ko ashyize imbere ibirebana no kuvugurura itegeko rigenga amagereza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Komisiyo y’Ubutabera mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje itegeko rirebana no kwagura uburyo bwo gufungwa, ryemera gufungira abantu mu ngo ryari rishyigikiwe cyane na White House.

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019
RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero

RDC: Abantu 10 Batwikiwe Mu Nzu Barakongoka Abandi 7 Baburirwa Irengero

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL
Mu Rwanda

UGANDA: KIZZA BESIGYE BLOCKED FROM APPEARING AT TREASON TRIAL

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017
INKURU NYAMUKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe
Mu Mahanga

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru