• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda bo muri batayo ya 35 ikorera mu gace ka Kisoro, yamaze iminsi ibiri mu ishyamba nyuma yo kubura lisansi.

Abasirikare bakorera muri iyi batayo bashyize mu majwi umuyobozi wabo ko ari we nyirabayazana w’iki kibazo kuko anyereza ibibagenewe.

Umwe mu basirikare wari muri iyi modoka yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ati “Abasirikare bacu baheze mu ishyamba mu gihe cy’iminsi ibiri kubera ko lisansi yari yashize, abasirikare bahagamaye ku cyicaro gikuru ariko ntibabona ubufasha. Byabaye ngombwa ko bategereza iminsi ibiri bari mu ishyamba nta biryo babona ndetse nta n’amazi.”

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuze ko kugira ngo iyi modoka ive muri iryo shyamba, uwari ubayoboye ariwe washatse amafaranga agura lisansi.

Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko Lt Col Nelson Bataringaya uyobora batayo ya 35 yikubira ibigenewe abasirikare, bigatuma babaho nabi.

Brig Richard Karemire uvugira igisirikare cya Uganda, yabwiye iki kinyamakuru ko yahamagaye uyu musirikare akamubwira ko ibivugwa ari ibinyoma.

Karemire yagize ati “ Iyo modoka yamaze gusa iminota 30 aho kuba iminsi ibiri.”
Gusa uwatanze amakuru we yavuze ko ibyo izi nzego nkuru z’igisirikare zivuga ari ukubeshya. We yagaragaje ifoto y’iyi modoka ifite pulake H4DF 1608 yafashwe mu masaha y’amanywa, mu gihe ngo bari bahageze mu ijoro.

Iki kibazo gikomeje guteza impungenge ku bijyanye n’ubushobozi bw’igisirikare cya Uganda mu guhangana n’umwanzi ku mipaka.

Mu kirometero kimwe uvuye aho aba basirikare baraye ubwo bari babuze lisansi, hari umupaka wa Bunagana ubagabanya na Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo hari ikilometero kimwe, ndetse n’umupaka wa Cyanika ku ruhande rw’u Rwanda.

Umwe muri aba basirikare yagize ati “Aho twari turi ni hagati y’ibihugu bibiri, ku mupaka wa Cyanika ku Rwanda na Bunagana kuri Congo. Iyo hagira ikiba twari bwitware gute mu gihe abasirikare bari mu mashyamba kandi basonje?”
Yakomeje agira ati “Abasirikare bacu ntabwo bagifite imbaraga zo gukora akazi kubera ruswa iri muri iyi batayo ya 35, ibikoresho byose birimo kunyerezwa kandi abasirikare babayeho nabi.”

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Richard Karemire yavuze ko iki kibazo bagiye kugikoraho iperereza.

2019-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024
COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye za guverinoma kongera ubushake mu gushora imari mu by’ubuzima

Ubwanditsi 10 Feb 2019
Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 May 2019
Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5

Ubwanditsi 05 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru