• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Ubwanditsi 13 Apr 2022 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Remera kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2022 habaye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo inzego za leta,abihaye Imana ndetse n’abikorera dore bibukiye n’ubundi aho ababo biciwe muri Centre Christus-Remera

Aha kuri Centre Christus batewe n’ingabo zari iza leta by’umwihariko abarindaga umukuru w’igihugu ku itariki ya 7 Mata 1994 mu masaha ya mu gitondo baza bitwaje imbunda kirimbuzi kugirango bagire vuba abatutsi badahungira CND cyangwa muri stade Amahoro yarimo MINUAR,Abarokotse bavuga ko RPA Inkotanyi nazo zarimo zirwana inkundura byibura ngo zivanemo Remera zitabare abicirwaga muri iyi zone byaje kugerwaho mu masaha ya saa kumi z’umugoroba

Emmanuel Karamba uyobora IBUKA mu Murenge wa Remera muri Gasabo yabwiye abari baje mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abapadiri n’ababikira babaga muri Centre Christus “ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakuze bifuza kuzatanga ubuhamya bw’ibyababayeho kugira ngo ‘batazasaza batavuze bityo urubyiruko rukazongera rukagwa mu moshya yo kwangana no guhembera amacakubiri yabasubiza muri Jenoside, igihugu kikagwa mu kaga nkako cyahuye nako.”

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Remera avuga ko kuba hashize imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, ubu hari abantu bakuze barimo kugenda basaza kandi bumva ko bazaba basize umurage utari mwiza nibasaza batavuze kuko bafite byinshi baciyemo bagomba kwigisha abana babo nabo bakazabyigisha ibiragano bizaza.

Yakomeje agira ati “Hari abarokotse Jenoside mu mwaka wa 1994 bari bakuze cyane k’uburyo mu myaka 28 ishize ubu bamaze gusaza abantu nk’abo muri iki gihe bumva ko bagomba kuzagira icyo bavuga ntibarisazane”.

Akomeza agira Ati: “ Muri iki gihe abarokotse Jenoside bari bakuze ubu bari gusaza kandi bashaka ko batazasaza batagize icyo bavuga.”

Ku rundi ruhande ariko, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Murenge wa Remera bitaweho na Leta barubakirwa uretse ko ibibazo bitabura bakeneye kwitabwaho by’umwihariko nko gusanirwa amazu yabo n’ibindi

Emmanuel Karamba yashimiye Inkotanyi kuko zabarokoye avuga ko iyo hataba bo kubona Umututsi warokotse mu Rwanda byari bugorane.

Ati: “ Ubu nimwe igihugu gihanze amaso. Ingabo zahagaritse Jenoside zabahaye urugero, mugomba gutera ikirenge mu cyabo mukubaka iki gihugu.”

Yabasabye kwamagana ingengabitekerezo z’ababyeyi babigishiriza ibibi mu ndaro, ku mashyiga n’ahandi.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwari Pauline yavuze ko Akarere ayobora kazakomeza kwita ku barokotse Jenoside uko amikoro azagenda aboneka ariko ngo bikorwa bahereye ku bacyeneye ubufasha kurusha abandi.

Uwari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Madamu Martine Urujeni yavuze ko abakoze Jenoside batashizwe kuko ngo n’ikimenyimenyi bakomeza kuyihakana aho bari hose ariko abanyarwanda bazakomeza kubarwanya batazarebera kwerekana ibyiza birimo ubumwe bw’abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko abakiri bato nibatamenya igihugu cyabo, ngo bajye bakurikira amakuru y’urukundo,ubumwe,ubwiyunge n’iterambere ngo bamenye ukuri kw’amateka babashe kuyasigasira, ibyabo bizaba bibi.

Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n’ababikira barishwe. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga ikigo cya Christus akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro “Association des Volontaires de la Paix”. Abo bose bishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bafatanyije n’ Interahamwe

Abenshi mu Batutsi biciwe mu cyahoze ari Segiteri ya Remera bashyinguye mu rwibutso rwa Kibagabaga ndetse hibutswe n’abaguye imihanda itandukanye bahunga.

2022-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 25 Jun 2024
Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 12 Sep 2023
Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 16 Jul 2017
CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Ubwanditsi 09 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage
Amakuru

Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage

Ubwanditsi 13 Aug 2021
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada
Amakuru

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada

RUSHYASHYA 15 Jun 2026
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda
Amakuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru