• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Ubwanditsi 09 Apr 2018 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, wamwoherereje ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guhera kuri uyu wa 7 Mata 2018, Abanyarwanda batandukanye baba bari mu gihugu cyangwa mu mahanga batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yihanganishije Abanyarwanda abinyujije mu butumwa bwo kuri Twitter yandikiye Perezida Kagame.

Yagize ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda n’imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nibakomeze baruhukire mu mahoro.”

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Muvandimwe urakoze cyane kuri ubwo butumwa bwiza budukomeza. Nishimiye gufatanya nawe ndetse n’igihugu cyawe muri rusange mu rugamba rugana iterambere. Imana iguhe umugisha.”

U Rwanda na Burkina Faso bifitanye umubano ukomeye, aho binahuriye ku isoko rimwe mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) biha ababituye amahirwe yo gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo, guhanga imirimo no guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo.

Perezida Paul Kagame yashimiye Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso wamwoherereje ubutumwa bwihanganisha u Rwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Ubutumwa abakuru b’ibihugu byombi bohererezanyije kuri Twitter

2018-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Ubwanditsi 21 Aug 2021
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Nov 2017
APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah

RUSHYASHYA 03 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya
Amakuru

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho
Mu Mahanga

Netanyahu yemeje ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zatanze isomo ryo kwirwanaho

Ubwanditsi 06 Jul 2016
Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”
Amakuru

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Ubwanditsi 03 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru