• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Ubwanditsi 25 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu kuri iki Cyumweru.

Ibyo biganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ubwikorezi, ubukungu n’umutekano kandi ngo bemeranyije ku ngingo zose 100% nk’uko byemezwa na perezida Museveni.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe akaba yunzemo avuga ko icyo yavuga kandi anyuzwe ari uko bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byombi n’akarere. Banumvikanye ku gukomeza kuvugana kurushaho, gukorana byimbitse basangira ibitekerezo kenshi kuko bizafasha mu gutuma bafata imyanzuro ikwiye.

Ku kibazo cy’umutekano ari nacyo cyakomeje kuba nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, perezida Museveni yagize ati: “Ku bibazo by’umutekano nta kibazo cy’ingezi kiri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibintu byinshi bivugwaho mu itangazamakuru, byari kwitabwaho bikwiye iyo tugira kuvugana kwiza (better communication). Dufite telephones, tugomba kurushaho kuvugana.”

Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’amakuru y’Abanyarwanda benshi bagiye bafatirwa muri Uganda, ibintu Minisitiri Mushikiwabo aheruka kuvuga ko batigeze bamenya impamvu yabyo. Gusa ngo byaturutse kuri Uganda igihugu Abanyarwanda benshi bagiriyemo akaga, bamwe bagafungwa abandi bagatotezwa, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Mushikiwabo yagize ati “Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”

Iyi ni inshuro ya kabiri aba bakuru b’ibihugu bahuye guhera muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bagiranaga ibiganiro bombi bitabiriye inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Addis Ababa muri Ethiopia.

Iyo nama yanakurikiye uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda mu Rwanda, ku wa 6 Mutarama, wari ufite ubutumwa bwa Perezida Museveni.

 

Ubwo Perezida Kagame yari ategerejwe na Museveni

 

Perezida Kagame yakirijwe indabo ubwo yari ageze mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda

 

 

Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni

 

Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuye mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi

 

 

Perezida Museveni aha ikaze Kagame muri Uganda

 

 

Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro (riri ibumoso) rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa

 

Ibiganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi”

 

Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu kuri iki Cyumweru

 

 

Amafoto: Village Urugwiro

2018-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki,  bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki, bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Dec 2019
Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Agakino kari inyuma y’inkuru y’impimbano yo guhura kwa Perezida Kagame na Kiiza Besigye

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Ubwanditsi 13 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana
Mu Rwanda

Sayinzoga Jean wari Umuyobozi wa Komisiyo ya ‘Demobilisation’ yitabye Imana

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Izi nkweto zanjye imwe ni Hummer indi ni V8 no mu manegeka ndahagenda- Barafinda Fred [ VIDEO ]

Ubwanditsi 29 Jun 2017
Muri Kenya barabyukira mu matora  arimo imibare myinshi
Mu Rwanda

Muri Kenya barabyukira mu matora arimo imibare myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru