• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Ubwanditsi 25 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu kuri iki Cyumweru.

Ibyo biganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ubwikorezi, ubukungu n’umutekano kandi ngo bemeranyije ku ngingo zose 100% nk’uko byemezwa na perezida Museveni.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe akaba yunzemo avuga ko icyo yavuga kandi anyuzwe ari uko bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byombi n’akarere. Banumvikanye ku gukomeza kuvugana kurushaho, gukorana byimbitse basangira ibitekerezo kenshi kuko bizafasha mu gutuma bafata imyanzuro ikwiye.

Ku kibazo cy’umutekano ari nacyo cyakomeje kuba nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, perezida Museveni yagize ati: “Ku bibazo by’umutekano nta kibazo cy’ingezi kiri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibintu byinshi bivugwaho mu itangazamakuru, byari kwitabwaho bikwiye iyo tugira kuvugana kwiza (better communication). Dufite telephones, tugomba kurushaho kuvugana.”

Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’amakuru y’Abanyarwanda benshi bagiye bafatirwa muri Uganda, ibintu Minisitiri Mushikiwabo aheruka kuvuga ko batigeze bamenya impamvu yabyo. Gusa ngo byaturutse kuri Uganda igihugu Abanyarwanda benshi bagiriyemo akaga, bamwe bagafungwa abandi bagatotezwa, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Mushikiwabo yagize ati “Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”

Iyi ni inshuro ya kabiri aba bakuru b’ibihugu bahuye guhera muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bagiranaga ibiganiro bombi bitabiriye inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Addis Ababa muri Ethiopia.

Iyo nama yanakurikiye uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda mu Rwanda, ku wa 6 Mutarama, wari ufite ubutumwa bwa Perezida Museveni.

Ubwo Perezida Kagame yari ategerejwe na Museveni

Perezida Kagame yakirijwe indabo ubwo yari ageze mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda

Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni

Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuye mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi

Perezida Museveni aha ikaze Kagame muri Uganda

Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro (riri ibumoso) rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa

Ibiganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi”

Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu kuri iki Cyumweru

Amafoto: Village Urugwiro

2018-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Ubwanditsi 01 Sep 2019
Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024
Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Ubwanditsi 10 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe
Amakuru

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Ubwanditsi 11 Jan 2022
Uko  Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze
INKURU NYAMUKURU

Uko Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Ubwanditsi 21 Oct 2018
U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe
Mu Rwanda

U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe

Ubwanditsi 13 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru