• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Ubwanditsi 01 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Aya magambo yuzuyemo akababaro ko kugira umuntu nka Kayumba Rugema warumbiye umuryango n’ igihugu, yavuzwe n’umugore we Peace NASASIRA , ndetse na Sebukwe Kamanzi bombi batuye muri Uganda.

Baganira n’umunyamakuru wa Rushyashya, yaba Peace yaba na se, Muzehe Kamanzi, bombi bavuga ko iyo bumvise amateshwa Kayumba Rugema yirirwamo, asebya Igihugu cye, ngo bibatera kwibaza niba atararozwe cyangwa akaba yaragize uburwayi bwo mu mutwe, ngo kuko atandukanye cyane n’uwo bari bazi. Uyu musaza Kamanzi ngo ababazwa no kumva ko Rugema yabaye mayibobo muri Norvège, kandi ngo atarabuze ikimutungira umukwe, dore ko Muzehe Kamanzi ari umuntu wishoboye, ufite ubutaka n’inka nyinshi ahitwa Kibenja hafi ya Lyantonde muri Uganda. Ngo kuva Kayumba Rugema yajya muri RNC yabaye icyihebe, kuko adashobora no kumva inama abo mu muryango we bamugiriye kenshi.Asoza asaba umukwe we kwitandukanya n’amashitani bakorana, agasaba imbabazi umuryango n’Igihugu.

Peace Nasasira, wahoze ari umugore wa Kayumba Rugema nawe yabwiye Rushyashya ko aterwa ipfunwe no kwitwa umugore w’umuntu usa n’utakigira umutima, ngo bigatuma atanifuza kubonana n’abandi Banyarwanda batuye muri Uganda, barimo n’ababyeyi be, ngo batamubaza uko yayobye agashakana n’ inzererezi. Uyu mudamu yemeza ko hashize imyaka myinshi atavugana n’uwahoze ari umugabo we, ngo kuko n’iyo agerageje kumuvugisha atamusubiza, atinya ko yamusaba kuva mu biryabarezi yiroshyemo.Muri make, Peace na Muzehe Kamanzi basanga Kayumba Rugema yarapfuye ahagaze, bati:”N’ iyo apfa burundu tukabimenya, nibura tukanamushyingura”.

Kayumba Rugema yahoze mu ngabo z’uRwanda, aza gutorokera muri Uganda, kubera uburiganya yari akurikiranyweho. Yaje gufatanya na mwenewabo Kayumnba Nyamwasa bashinga umutwe w’iterabwoba, RNC, uretse ko batatinze gushwana bapfa ibisabano birirwa basaruza mu mpunzi, bazibeshya ko bari hafi gufata ubutegetsi mu Rwanda. Abanyarwanda baba cyangwa bagenze muri Uganda ntibazibagirwa ubugome Kayumba Rugema yabakoreye, we na CMI, bababeshyera ngo ni intasi z’uRwanda. Ubu aba mu gihugu cya Norvège. Iyo avuye mu kazi ko gusukura abasaza n’abakecuru ndetse n’abarwayi bo mu mutwe, yirukira ku rubuga rwe rwa Youtube” Inda y’ingoma”, maze si ugutukana akiva inyuma.

Birababaje kubona umuntu wagize uruhare mu kubohora u Rwanda yifatanya n’abari bararushyize ku ngoyi, barimo abajenosideri, abajura n’abandi batagira indangagaciro na mba. Imana yari ikwiye kumutabara, akava ibuzimu akajya ibumuntu, nk’uko abo mu muryango we babimwifuriza.

2020-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa

Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.

Ferwafa yabwiwe na Minisiteri ya Siporo ko imikino yaberaga kuri sitade Amahoro ihagarikwa kuko ikibuga cyangijwe n’imikino ya shampiyona.

Ubwanditsi 12 May 2021

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022
U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 21 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika
POLITIKI

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 18 Mar 2017
Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana
Mu Mahanga

Karongi: Polisi iragira inama abaturage kwirinda kwegera ibyuma bakekako byabaturikana

Ubwanditsi 16 Feb 2016
RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo
POLITIKI

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo

Ubwanditsi 03 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru