• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Hagiye kubaho guma guma Superstar yabayitwaye

Hagiye kubaho guma guma Superstar yabayitwaye

Ubwanditsi 26 Feb 2016 IMIKINO

Kuba irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo muri uyu mwaka wa 2016 ritaratangira, hari benshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bakomeje kubyibazaho byinshi, nyamara kugeza ubu amakuru y’impamo ni uko abahanzi bashobora guhatana uyu mwaka ari batanu bigeze kuryegukana gusa.

-2285.jpg

Tom Close wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere muri 2011, King James waryegukanye bwa kabiri muri 2012, Riderman waryegukanye ku nshuro ya gatatu muri 2013, Jay Polly waryegukanye bwa kane muri 2014 ndetse na Butera Knowless waryegukanye ku nshuro ya gatanu muri 2015, nibo bahanzi bashobora guhatanira ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star y’umwaka wa 2016, irushanwa ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rufatanyije na East African Promoters (EAP), nk’uko amakuru Inyarwanda.com ikesha umwe mu bitabiriye inama yabyigagaho ariko tutaza gutangaza amazina abishimangira.

Tariki 16 Gashyantare 2016, nibwo King James, Riderman, Jay Polly ndetse na Ishimwe Clement wari uhagarariye Knowless na Tom Close, bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Bralirwa ndetse na EAP bafatanya gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, iyi nama ikaba yarigaga ku buryo aba bahanzi bagiye begukana ibihembo byo mu myaka itanu ishize, ari nabo bahatana uyu mwaka bakishakamo umuhanzi uzegukana igihembo cya “Primus Guma Guma Super Stars All Stars”.

Icyakoze iyi nama yaje kurangira habayeho kutumvikana neza ku bijyanye n’umubare w’amafaranga aba bahanzi bajya bagenerwa nk’igihembo cya buri kwezi, abategura irushanwa bakaba barifuzaga ko buri muhanzi muri aba yazajya ahembwa miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi mu gihe cy’amezi ane, mu gihe aba bahanzi bo bifuzaga ko bajya bahabwa arenze ayo. Iyi nama yarangiye, abategura aya marushanwa bagiye kubyigaho bakazatangaza umwanzuro wabo.

Umwanzuro wa EAP na Bralirwa, niwo uzemeza niba koko uyu mwaka aba bahanzi batanu aribo bazahatana, cyangwa batabasha kumvikana n’aba bahanzi ku bijyanye ahanini n’ibihembo bagomba kubagenera buri kwezi, bakabona gukora irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu buryo busanzwe, hagakoranywa abahanzi bahatanira igihembo cy’irushanwa ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Umwe mu bahanzi batanu bitabiriye iyi nama umwe muba aganiriye na Inyarwanda.com ariko ntiyifuze ko amazina ye yatangazwa, avuga ko kugeza ubu ntakiremezwa kuko bagaragarije EAP na Bralirwa uko bifuza bahembwa nabo bakabagaragariza ibyo bifuza kubahemba, nyuma hakaba barafashe umwanya wo kubitekerezaho ngo banzure igikwiye gukorwa. Uyu muhanzi nawe, yemeza ko inama yari iyo kwiga imishobokere y’uyu mushinga, byakwanga hakaba hakorwa irushanwa ry’abandi bahanzi nk’uko byari bisanzwe bigenda mu myaka ishize, hagatorwa abahanzi bazazenguruka igihugu bahatanira ibihembo by’iri rushanwa.

Umunyamakuru wa Rushyashya yagerageje kuvugisha Mushoma Joseph bakunda kwita Bubu; umuyobozi wa EAP ifatanya na Bralirwa gutegura aya marushanwa, ngo tumubaze niba ntacyo barabasha kwemeza, ariko mu nshuro zose twamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa ntiyabashije kwitaba.

M.Fils

2016-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Ubwanditsi 13 Feb 2024
CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

CHAN2016: Ikipe ya RDC yatangiye inyagira iya Ethiopia ibitego 3 – 0

Ubwanditsi 17 Jan 2016
Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025
Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 06 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.
Amakuru

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021
Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa,  abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye
ITOHOZA

Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa, abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye

Ubwanditsi 15 May 2018
Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi
IMIKINO

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Ubwanditsi 07 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru