• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ubwanditsi 26 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatanu, tariki 25 Kamena 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Madame Zaina NYIRAMATAMA yasuye ikipe y’igihugu hano mu mujyi wa Agadir aho iri gukina irushanwa rya FIVB Beach Volleyball Continental Cup 2021.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ni bwo uyu muyobozi yageze kuri Hotel Atlas Amadil ho iyi kipe icumbitse.

Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi n’abandi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, Madame Nyiramatama yababwiye ko umukino wa Volleyball ufite byinshi wakungukira mu mubano w’ibihugu byombi ; Repubulika y’u Rwanda ndetse n’Ubwami bwa Maroc. Yabasabye kandi gukomeza kuba abakinnyi bahamye, bakarangwa no kugira ubunyamwuga mu byo bakora, btyo bakaba icyigererezo ku bakinnyi b’ejo hazaza.

Abakinnyi bahagarariye abandi, Nzayisenga Charlotte na Ntagengwa Olivier bamushimiye ko yafashe umwanya akaza kubasura, bamubwira ko n’ubwo bamaze gusezererwa mu irushanwa hari amasomo menshi barikuyemo. Bamugaragarije ko imwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo kutabona amarushanwa akomeye nk’uko abo bari bahanganye bahora bayakina.

Nyuma y’iki gikorwa kandi Madame Ambasaderi Nyiramatama aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka gatanu muri Volleyball, Ruterana Fernand Sauveur n’Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Mucyo Philbert bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afrika, CAVB, Madame Bouchra HAJIJ.

Muri ibi biganiro abayobozi bombi bagarutse ku masezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc agendanye n’ibice byinshi by’ubuzima harimo na Volleyball.

Madame Hajij yijeje ko CAVB izakomeza gufatanya n’amashyirahamwe y’abayamuryango mu guteza imbere Volleyball ku mugabane wa Afrika by’umwihariko mu Rwanda igana mu cyerekezo cy’iterambere isi igezemo.
Impande zombi zemeranije ko zizakomeza kugirana ibiganiro bigamije gushyiraho imikoranire irambye ndetse no gutegura imishinga igamije guteza imbere Volleyball y’u Rwanda.

Madame Bouchra HAJIJ ni umubyeyi wakinnye Volleyball mu makipe nka Forces Armées Royales, Fath Union Sport de Rabat, and Crédit Agricole, akinira ikipe y’igihugu ya Maroc imyaka 18. Yatorewe kuyobora CAVB ku itarki 25 Ukwakira 2020, muri mandat y’imyaka ine.

2021-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021
Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea

Amavubi yakiriye abahamagawe bwa mbere, akomeje imyitozo mu gihugu cya Morocco yitegura Guinea

Ubwanditsi 21 Sep 2022
Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

Ubwanditsi 16 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu yatumye  Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi
Mu Mahanga

Impamvu yatumye Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 08 May 2016
Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Mu Mahanga

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 17 May 2016
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
IKORANABUHANGA

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Ubwanditsi 07 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru