• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Ubwanditsi 16 May 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye yo mu gihugu.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibyaha no kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya.

Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngoma, Ruhango na Nyamagabe, mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 3800 rwo mu mashuri yisumbuye atandukanye,ibi bikaba byarabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu karere ka Ngoma, hatanzwe ikiganiro ku banyeshuri biga muri TTC Zaza , aho Umuyobozi w’aka karere, Nambaje Aphrodice, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Yagize ati:”Ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kubera ko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, bityo rugafata ingamba zo kutabyishoramo, kandi rukagira uruhare mu kubirwanya.”

Nambaje yasabye abo banyeshuri kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent (SSP) Janvier Mutaganda yasabye urwo rubyiruko kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose bishobora kuba intandaro yo kutiga neza.

Mu karere ka Ruhango, haganirijwe abanyeshuri bo rwunge rw’amashuri rwa Kibingo Catholique, n’abo mu ishuri ryisumbuye rya Muyange.

Muri Nyamagabe, ubu butumwa bwahawe abo mu ishuri ribanza rya Sumba riri mu murenge wa Gasaka.

Mu karere ka Rwamagana, abanyeshuri 84 biga imyuga mu ishuri ry’abayisilamu riri mu murenge wa Kigabiro ni bo basabwe kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Ibiganiro Polisi y’u Rwanda igirana n’abanyeshuri byibanda ku kubasobanurira ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, uburenganzira bw’umwana, uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

RNP

2016-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Gutumiza abanyereje amafaranga ya Leta bimaze kuba indirimbo irambiranye- Transparency Rwanda

Gutumiza abanyereje amafaranga ya Leta bimaze kuba indirimbo irambiranye- Transparency Rwanda

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Ubwanditsi 06 Dec 2019
U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro butemewe
Mu Mahanga

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ubwanditsi 04 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru