• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22

Ubwanditsi 04 Mar 2016 Mu Mahanga

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François rwasubukuwe basabirwa ibihano nyuma yaho mu iburanisha riheruka urukiko rwanzuye ko nta wundi mutangabuhamya ruzakira.

Col Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka 22, ihazabu ya miliyoni 8 no kunyagwa impeta za gisirikare

Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8 FRW

Sgt (demob) Kabayiza François yasabiwe gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu

Col Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Umushinjacyaha Capt. Nzakamwita Faustin yavuze ko icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, giteganywa kandi kigahanwa mu ngingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ubushijacyaha bwagarutse ku magambo yagomesha rubanda buvuga ko yashoboraga guhindura abasirikare.

Ati ‘Iyo Leta igira ibyago bariya bakabyakira akabazana ku ruhande yifuzaga […] mu yandi magambo ni ukubabwira ngo muhindukire murwanye iyo Leta yicana.” Kuri iki cyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

Kuba yaravuze ko ko leta ifata ibyemezo ihubutse, kuba ashinjwa kuvuga ko Lt Mutabazi yafunzwe arengana ngo bigize icyaha cyo gusebya Leta uri umuyobozi biteganywa kandi gihaniwa n’ingingo ya 660.

Icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, bwavuze ko giteganywa kandi gihaninwa mu ngingo ya 327 maze bumusabira ihazabu ya miliyoni 8 FRW.

Icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Umushinjacyaha yasabye urukiko kwemeza ko icyaha cya mbere n’icya kabiri ari impurirane mbonezamugambi; maze muri rusange amusabira imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani. Yasabiwe kandi kunyagwa amapeti ya gisirikare n’ubundi burenganzira.

Ibi bihano Col Tom Byabagamba yasabiwe birasa n’ibyasabiwe Rtd Brig Gen Frank Rusagara gusa bigatandukanira ku kunyagwa amapeti kuko we atakiri umusirikare.

Uwari umushoferi wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Sgt (demob) Kabayiza François we ashinjwa ibyaha bibiri byo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kucyo Gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko , yasabiwe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshatu. Umushinjacyaha yabajijwe n’inteko iburanisha impamvu Kabayiza yahanwa yihanukiriye maze avuga ko ari uko Kabayiza atigeze yegera ubugenzacyaha.

-2339.jpg

Col. Tom Byabagamba na Brig. Gen. Frank Rusagara

Ku cyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye ho yakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri. Muri rusange yasabiwe imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu.

Urukiko rwabajije umushinjacyaha impamvu asaba ibihano biremereye maze asubiza ko biterwa n’uburemere bw’ibyaha.

2016-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Ubwanditsi 08 Feb 2023
Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Ubwanditsi 24 Jan 2017
APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye  Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa
INKURU NYAMUKURU

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe
ITOHOZA

Mbarara: Abanyarwandakazi umunani biswe intasi zitwikiriye uburaya bafunzwe

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro
HIRYA NO HINO

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Ubwanditsi 15 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru