• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Ubwanditsi 31 Mar 2017 ITOHOZA

Mu gihe ubu mu Rwanda himakajwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda, harandurwa burundu intekerezo za ndi iki, ubwoko ubu cyangwa buriya, abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda baba hanze y’igihugu bo amoko ni kimwe mu bibatera kuryana.

Dr Rudasingwa Théogene, wari umuhuzabikorwa mu ishyaka RNC rikorera hanze y’u Rwanda, ubwo yamenaga amwe mu mabanga y’ishyaka bikuruwe no gushwana kwari kwatangajwe hagati yabo, yasobanuye ko Gen Kayumba Nyamwasa bashwanye bapfuye ibirimo no gushaka kwimakaza amoko.

Ati: “Kayumba we yari yaravuze ko ashaka ko Umututsi ari we uyobora Ububiligi, yabimbwiye ndi kumwe na Gahima, ambwira ko ashaka ko umututsi aba ri we uyobora mu Bubiligi, ndamubwira nti it’s ok, ari uwo ushaka ari uwo nshaka ntabwo ari twe tugomba kujya gutorera abantu bari i Bruxel”.

-6185.jpg

Kayumba Nyamwasa

Mu kiganiro Imvonimvano kuri radiyo BBC, aho Rudasingwa yatangarije ibi, umunyamakuru yaramubajije ati: “Ni ukubera iki yavugaga ngo agomba kuba ari Umututsi”?

Rudasingwa yasubije agira ati: “Yaravuze ngo ahandi hirya no hino ngo ku isi hose ngo Abahutu nibo benshi mu ihuriro, akabara intara ku yindi akavuga ati; nibura i Buruxel dukwiriye kuba dufite Umututsi, akabara no mu Bufaransa ubanza uhari ari Umututsi, njye sinjya namenya no kubara cyane kuko Abanyarwanda ntabwo ari amashaza cyangwa ibishyimbo cyangwa ibintu by’ubara ngo uyu ni Umututsi cyangwa Umuhutu, ariko niko yabyifuje”.

Yakomeje avuga ko ibi ari bimwe mu byatumye yumva abatakomeza gukorana nawe ndetse ko yari afite agatsiko gakomeye we yita agatsiko k’Abasirikare bashakaga kwikubira ishyaka RNC rihuriwemo na benshi.

Ati: “Ako gatsiko yakoresheje(Kayumba) niko kaje gafite ubukana, gatukana, gafite amahane kugeza igihe abo bagenzi banjye bo muri biro bagera kuri 4 basa nkaho bababererekera bati; nimufate ibyo mushaka”.

-6186.jpg

Rudasingwa Theogene

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kirangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise ‘New RNC’ [Ihuriro Nyarwanda Rishya].

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr Rudasingwa, Gahima Gerald, Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan mu kwezi kwa karindwi(2016), batangaje ku mugaragaro ko bitandukanije na Kayumba bashinga umutwe wabo New RNC.

Rudasingwa yigaragajemo nk’umuyobozi w’iryo huriro rishya , aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC.

Muri uko kwezi, Dr Rudasingwa na Gervais Condo batumiwe kuri BBC baterana amagambo, Condo yashinje Rudasingwa gushaka kugundira ubutegetsi mu ishyaka yanga kwemera ko hakorwa amatora ndetse no guhora mu matwi ya Kayumba Nyamwasa amusukamo amagambo adakwiye.

Ibi Rudasingwa na we ntabikozwa, akavuga ko kujya muri RNC bisa no kuba yarataye umurongo kuko yahuye na Kayumba Nyamwasa wubatse akazu muri iryo shyaka kagizwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bahungiye mu mahanga.

Ati “Yubatse akazu akoresheje abantu bahoze ari abasirikare akenshi bahoze bamukorera akiri mu Rwanda”. Kayumba Nyamwasa nta cyo yigeze avuga kuri ibi ashinjwa na Theogene byo kwimakaza amoko muri iri shyaka RNC.

-191.png

Gahima Gerald

RNC ni ishyaka rya politiki rikorera hanze y’u Rwanda ndetse abayoboke baryo bakaba bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda bamwe banahoze bakorera nyuma bagahunga. Bamwe bakaba bashinjwa ibyaha bitandukanye na Leta y’u Rwanda basize bakoze cyangwa bakoze nyuma yo guhunga.

Source : bwiza.com

2017-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi

Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi

Ubwanditsi 13 Sep 2016
2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane  inyota y’ubutegetsi

2015: RNC yaranzwe no guhuzagurika, amacakubiri, ubusambanyi, kwikanga baringa no kugaragaza cyane inyota y’ubutegetsi

Ubwanditsi 01 Jan 2016
Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Ubwanditsi 05 Apr 2019
Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Ubwanditsi 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame mu bitabiriye ’Car free Day’ kuri iki cyumweru tariki ya 5/5

Ubwanditsi 05 May 2019
EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu
Mu Rwanda

EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

Ubwanditsi 18 Jul 2016
Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga  ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru