• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Ubwanditsi 15 Jun 2017 ITOHOZA

Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa kuri ubu ubarizwa mu buhungiro, amahirwe yahawe yo kwishyura Imisoro ya RRA, Union Trade Centre ibereyemo Leta kuri ubu aragenda ayoyoka kugeza mu mpera za Nyakanga kuko niba azaba atarishyura iyo misoro Union Trade Centre izatezwa cyamunara nk’uko bitangazwa na Richard Tusabe, Komiseri Mukuru w’iki kigo cy’igihugu cy’imisoro.

Kuwa 02 Gicurasi, Rwanda Revenue yaburiye abakodesha muri iyi mitungo ibabwira ko izafatirwa kubera imisoro. Itangazo ry’iki kigo rikaba ryari ryahaye aba bishyuzwa iminsi 15 yo kuba barangije gukemura ibibazo by’imisoro bishyuzwa cyangwa imitungo yabo igatezwa cyamunara.

Iki gihe bahawe rero cyararangiye kandi cyamunara ntiraba.

Richard Tusabe, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, yabwiye ikinyamakuru KtPress dukesha iyi nkuru ko abafite imitungo iri ku rutonde rw’igomba gutezwa cyamunara bagifite amahirwe yo gukemura ikibazo bafite.

Yagize ati: “Nihagira umwe mu batanga imisoro uzatwegera akerekana ubushake bwo kwishyura ibirarane tuzamwumva”. Yakomeje agira ati: “Ariko, mu mpera za Nyakanga, icyemezo cyacu cyo guteza cyamunara inyubako ntikizaba kigishoboye gusubikwa.”

-6975.jpg

Richard Tusabe, Komiseri Mukuru w’iki kigo cy’igihugu cy’imisoro.

Icyamunara cy’imitungo y’abantu babereyemo imyenda Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro cyatangiye kuvugwa kuva muri Kanama 2015. Rwanda Revenue yashyize ahagaragara urutonde rwa business 250 z’Abanyarwanda n’abanyamahanga ziyibereyemo imyenda ya miliyari 62 z’Amanyarwanda.

Richard Tusabe avuga ko ba nyiri izi business bavuganye bakemeranya uko bazishyura ariko ntibabyubahiriza, ariko ngo kuri iyi nshuro ntibananirwa kuzuza ibyo bemeye hazafatwa ingamba.

Imwe mu mitungo nka UTC iri ku rutonde rw’imitungo yasizwe na bene yo ariko ngo ntibizabuza Rwanda Revenue kuyiteza cyamunara.

Richard Tusabe aragira ati: “Yaba imitungo yasizwe cyangwa itarasizwe, yaba ba nyirayo bahari cyangwa badahari, amafaranga y’umusoreshwa azagaruzwa. Niba inzira isigaye ari uguteza cyamunara imitungo, tuzabikora.”

-206.png

Umunyemari Rujugiro Tribert

Usibye UTC ya Rujugiro, indi mitungo ishobora gutezwa harimo nk’iya Laurent Rukazambuga, Nduwimana Andre na Sina Liliane, Kazora William na Mukabaranga Florence n’abandi.

2017-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Ubwanditsi 02 Oct 2016
Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017
“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana  atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.
POLITIKI

Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.

Ubwanditsi 28 Jan 2016
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa
Amakuru

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Ubwanditsi 17 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru