• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru

Uko Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru

Ubwanditsi 06 Jan 2017 ITOHOZA

Mu Rwanda kugira ngo umwami yimikwe byagombaga kwemezwa n’abiru bagategura imihango yo kwimika bakagira amabwiriza batanga agomba kubahirizwa. Umwami Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa ni bamwe mu bamwe batubahirije amabwiriza y’ubwiru biza kubaviramo kugwa ishyanga. Ese aho ntibaba barazize umuvumo wo kutubahirizo imiziririzo y’abiru?


1. Yuhi V Musinga

Cyaraziraga kikaziririzwa ko mu gihugu habaho kudeta mu gihe cy’ubwami. Iri ni rimwe mu mabwiriza y’abiru abami bari bakomeyeho cyane. Umwami yasimburwaga n’umwana we wabaga yararazwe ubwami cyangwa undi wo mu muryango abiru baba barateganyije mu gihe umwami yabaga atarabyaye.

Yuhi V Musinga ntiyubahirije ibijyanye no kudakora kudeta kuko yahiritse umuvandimwe we Rutarindwa wari wararazwe ubwami.

Mu kwimika Musinga ihame ryo kwimikwa n’abiru ntiryubahirije ahubwo yimitswe na ba nyirarume Kabare na Ruhinankiko.

Iby’uyu mwami byaje kurangira aciwe n’Ababiligi I Moba muri Kongo ari naho yaje kugwa aranahatabarizwa (gushyingurwa).

2.Mutara III Rudahigwa

Nk’uko biri mu mateka no mu migenzo y’ibwami ko umwami yimikwa n’abiru, Mutara III Rudahigwa ntiyigeze yimikwa n’abiru ahubwo yimitswe n’Ababiligi nyuma yo guca ise Musinga agacirirwa I Moba muri Kongo Mbiligi.

Rudahigwa yaguye mu Burundi mu rugendo yarimo. Bivugwa ko yaba yarishwe arozwe n’abaganga ku kagambane k’abategetsi b’Ababiligi.

3.Kigeli V Ndahindurwa

Kigeli Ndahindurwa ni umuvandimwe wa Rudahigwa yabyawe n’Umwami Musinga.Impamvu Rudahigwa atasimbuwe n’umwana we agasimburwa n’umuvandimwe we n’uko Rudahigwa atigeze abyara.

Nk’uko Kigeli V Ndahindurwa atigeze aganirizwa n’abiru ngo abwirwe ibijyanye n’imihango agomba kubahiriza, biri mu byatumye nawe yimikwa n’Ababiligi ihame ryo kwimikwa n’abiru riburizwamo gutyo.

-5281.jpg

Yuhi V Musinga

Source: Imirasire

2017-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya  Padiri Tomas Nahimana

Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya Padiri Tomas Nahimana

Ubwanditsi 13 Sep 2016
Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko  n’umugore atwite

Babiri bafite Uburwayi bwo mu mutwe babana nk’umugore n’umugabo kandi bibateye ishema dore ko n’umugore atwite

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Icyo abanya Kigali bavuga kuri Coup d’ Etat yakorewe Kayumba muri RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo
Mu Rwanda

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Perezida Museveni  n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni n’abajenerali be bagiye gusubira mu byumba bitegurirwamo intambara

Ubwanditsi 05 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru