• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

RUSHYASHYA 03 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wakiniye amakipe arimo Manchester United akaba n’umusesenguzi, Patrice Evra, ari mu Rwanda aho yamaze no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbugankoranyambaga ze, atangariza abamukurikira iby’umunsi we wa mbere mu Rwanda.

Yagize ati “Umunsi wa mbere mu Rwanda kandi ntabwo natunguwe habe na gato. Aho ngeze hose, numva neza akamaro ko kumenya amateka y’igihugu kandi nkumva abaturage. Mu rugendo rwanjye nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu buryo bwose, imbaraga n’amarangamutima.”

“Ndashaka kwihanganisha ku byabaye ku bavadimwe na bashiki banjye. Nta magambo yahindura ahahise, ariko kureba ibyo u Rwanda rumaze kubaka n’uko igihugu kiri kwiteza imbere ni ibyo kwigiraho.”

Evra wanasuye ikibuga cya Golf cya Kigali, yavuze ko yigeze guhura na Perezida Kagame mu myaka yatambutse, noneho amaze kwibonera ibyo u Rwanda rwanyuzemo yasanze rukwiriye icyubahiro.

Yongeyeho ko “ahahise ntihakwiriye kwibagirana, kandi ahazaza hakwiriye kurindwa.”

Uyu munyabigwi ni umwe mu bazitabira umuhango wo Kwita Izina uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, akazaba ari kumwe n’abarimo Mamadou Sakho wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Paris Saint-Germain na Liverpool.

Patrice Evra wakinaga mu bwugarizi bw’ibumoso, yakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United yo mu Bwongereza yabereye kapiteni, Marseille yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani, anakinira Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na yo ayibera kapiteni.

Yegukanye ibikombe bitanu bwa Shampiyona y’u Bwongereza, atwara UEFA Champions League mu 2008, anakinira igihugu cye imikino 81.

Patrice Evra: France's redeemer | Football News | Sky SportsEvra reveals it was Arsenal that made him want to play in England - Just  Arsenal NewsImage

ImageImageImage

2026-09-03
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

RUSHYASHYA 21 Oct 2025
Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yeguye

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yeguye

Ubwanditsi 16 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.
Amakuru

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Ubwanditsi 14 Nov 2020
FARDC iratangaza ko ari yonyine mu rugamba rugamije kurandura burundu ADF
HIRYA NO HINO

FARDC iratangaza ko ari yonyine mu rugamba rugamije kurandura burundu ADF

Ubwanditsi 14 Jan 2018
AU Summit: Mu bakandida batatu bari bahanganye habuze usimbura Dr Dlamini Zuma
Mu Rwanda

AU Summit: Mu bakandida batatu bari bahanganye habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

Ubwanditsi 21 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru