• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Ubwanditsi 02 Jun 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo baje ari abayobozi 3 bo mu Rwanda bakoresha cyane urubuga rwa Twitter mu gusubiza no kuganira n’abaturage babakurikira.

Ni mu rutonde ngarukamwaka rwa Twiplomacy rw’uyu mwaka wa 2017 rw’uko abayobozi bakoresha imbuga nkoranyambaga ku Isi, by’umwihariko twitter rwasohotse kuri uyu wa 31 Gicurasi 2017.

Twiplomacy ni inyigo ngarukamwaka ikorwa n’Ikigo cyitwa Burson Marsteller cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gisanzwe gikora ubushakashatsi ku buryo abayobozi b’ibihugu n’abantu bakomeye ku Isi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, Facebook na Instagram.

-6764.jpg

-6765.jpg

Kuri uru rutonde, Guverinoma y’u Budage @Rijksoverheid niyo iza ku isonga mu kuganira no gusubiza abayibajije kuri twitter, kuko isubiza 95% bya tweets zayivuzeho. Guverinoma ya Nepal iza ku mwanya wa kabiri.

Ku mwanya wa gatatu haza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akanaba na Perezida wa mbere mu bayobozi bo ku Isi basubiza ababajije kuri twitter, kuri uru rutonde.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda we aza ku mwanya wa gatanu mu bayobozi basubizanya n’abaturage, by’umwihariko yifashishije hashtag ya #TalkToPMRwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, we aza ku mwanya wa cyenda, aho muri ‘tweets’ ze zirenga ibihumbi bibiri (2,219 tweets) icya kabiri cyazo aba ari ibisubizo by’ibyo yabajijwe n’abamukurikira.

Uretse aba bayobozi baje kuri uru rutonde hari n’abandi bayobozi bo mu Rwanda bari kugenda barushaho kwitabira gukoresha twitter mu nyungu z’abaturage, babasubirizaho ibibazo bafite.

-6766.jpg

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana

Abo barimo nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana uheruka gushyiraho isaha imwe, yo kuwa Gatanu 4-5pm yo kujya aganira n’abifuza kumubaza ibibazo kuri Twitter ‘Hashtag #AskMinagri’ bijyanye n’iyi Minisiteri.

Jack Dorsey, Umuyobozi mukuru wa Twitter avuga ko mu miyoborere ari byiza kugira bene ibi biganiro, kuko bifungura imiryango abayobozi bagafasha abaturage kubageraho mu buryo bworoshye.

Source : Izubarirashe

2017-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026
Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

RUSHYASHYA 23 Oct 2025
Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Abandi batanu bafunzwe bakekwaho kunyereza mudasobwa zigenewe abanyeshuri

Ubwanditsi 12 Apr 2017
Abanyarwenya Siriki na Souké bari  mu Rwanda

Abanyarwenya Siriki na Souké bari mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya
IMIKINO

Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya

Ubwanditsi 18 Apr 2018
‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre
Mu Mahanga

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru