• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Rutsiro: Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Ubwanditsi 18 Apr 2017 Mu Rwanda

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yihaye gahunda yo kutihanganira ruswa, hari abantu batarumva ububi bwayo ku buryo bakomeje kuyakira no kuyitanga.

Ku itariki ya 16 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umugabo witwa Nzabakurana Justin w’imyaka 38 ubwo yashakaga guha ruswa y’ibihumbi 10.000 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi wari uri mu gikorwa cyo gufata abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano zitemewe, akaba yaragirango Polisi ireke uwitwa Ntawuhorakize Alphonse wari wafatanywe izo nzoga ajye agumya azicuruze nta nkomyi. Ubu uyu washatse gutanga ruswa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ati:”Ubwo Polisi yari yagiye mu mukwabu wo guca inzoga zitemewe mu kagari ka Kayove umurenge wa Ruhango muri aka karere ka Rutsiro, uwitwa Ntawuhorakize yasanganywe izi nzoga arafatwa, hanyuma Nzabakurana azanira ibihumbi 10 umupolisi ngo ntibazagaruke gukora umukwabu kwa Ntawuhorakize ngo ajye yicururiza izo nzoga nta nkomyi, nibwo rero uwo mupolisi yahise amufata.”

CIP Kanamugire yashimye ubunyangamugayo bw’uyu mupolisi wanze guhesha isura mbi Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ati:”Muri Polisi y’u Rwanda ruswa ni ikizira, abapolisi bamaze kubigira umuco. Turasaba abaturage nabo kwirinda guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya, bakamenya ko kuyitanga no kuyakira ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje yihanangiriza abantu nkaba bashaka kugerageza abapolisi babaha ruswa ko “bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera”, ahubwo abasaba ko buri wese yatanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.”

Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye, ndetse bikanadindiza iterambere ryabo.

Nzabakurana n’aramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uha undi impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

2017-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Ikipe ya APR FC yitegura gukina na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League irakomereza imyitozo i Nyamirambo

Ikipe ya APR FC yitegura gukina na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League irakomereza imyitozo i Nyamirambo

Ubwanditsi 12 Oct 2021
Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Ubwanditsi 31 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Ubwanditsi 18 Aug 2022
Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha
Amakuru

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19
POLITIKI

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Canada ku ngamba zo guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 26 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru