• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Rwanda Motorcycle Company (RMC) ni Kompanyi Nyarwanda ikora ikanateranya Moto hano mu Rwanda, ikaba yarashinzwe hagamijwe kongerera ubushozi no gucyemura ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto hano mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane nimugoroba nibwo iyi kompanyi yafunguwe ku mugaragaro ku cyicaro cyayo gikuru ku Gisimenti, ikaba yashyize ku isoko Moto zitandukanye iyi Kompanyi izaniye Abanyarwanda ndetse hanatangazwa ibiciro bitandukanye umunyarwanda wese wifuza gutunga izi Moto yazibonaho.

Iyi Kompanyi itangiranye amoko atatu ya Moto, zikorerwa ku ruganda rwayo ruherereye kuri 12 mu gace kahariwe Inganda, ayo moko akaba ari: Ingenzi 125, Ingenzi 150, Inziza 125 na Inziza 200 izi Moto zose zikaba ziboneka ku ruganda no ku cyicaro gikuru.

Nkuko twabitangarijwe n’Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi Kompanyi Bwana Lous Masengesho yadutangarije ko iyi Komyanyi ije ari igisubizo ku banyarwanda aho ibazaniye Moto nziza zikorerwa mu Rwanda kandi ku biciro byiza akaba yavuze ko buri munyarwanda wese bitewe n’ubushobozi afite ashobora kugura iyi Moto aho yanavuze ko ushobora kugura izi Moto ukaba wazajya wishyura mu byiciro.

Masengesho yagize ati: ”Twakoze igikorwa cyo kumurika Moto twakoze, zagenewe imihanda yo mu Rwanda, zakozwe n’Abanyarwanda kandi zikorerwa mu Rwanda.
Uyu munsi rero twazigejeje ku banyarwanda cyane cyane abamotari ngo barebe umwihariko wazo,ni moto ziri mu byiciro bitatu bitandukanye harimo izitwara abagenzi, izigenewe imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’izo gutemberaho.

Avuga ku biciro by’izi moto, Masengesho Louis yavuze ko ibiciro bibereye abanyarwanda dore ko aribo zakorewe bityo hitawe ku bushobozi bwabo, aho Moto zitwara abantu imwe igura miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo icyenda y’u Rwanda (1.290.000FRW), naho izagenewe gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi dore ko yatanze urugero ko ushobora guhambiraho ibicuba bigera kuri bine cyangwa ugatwaraho umutwaro w’ibiro birenga 250 utabariyemo uyitwaye, imwe igura miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda gusa (1.500.000FRW), mu gihe moto ya siporo izwi ku izina ry’Indakangwa, yo igura miliyoni eshatu z’u Rwanda (3.000.000RWF).

Yakomeje avuga ko bafunguye ishami mu mujyi wa Kigali ariko ko bateganya no kugera mu zindi ntara zose z’igihugu ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba muri rusange.

Rwanda Motocycle Company(RMC) yatangiye mu mwaka ushize wa 2016 hakorwa ubushakashatsi kuri Moto zashobora imihanda yo mu Rwanda, ndetse no kuzakoreshwa mu mirimo abanyarwanda benshi bakora.

-7703.jpg

-7702.jpg

2017-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame

Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 May 2018
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 17 Sep 2021
Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Ubwanditsi 17 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Bernard Makuza aremeza ko Paul Kagame ari we soko y’ibikorwa byose mu Rwanda [ VIDEO ]

Ubwanditsi 30 Jul 2017
Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 03 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru