• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»FDLR igeze mu marembera

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016 Mu Rwanda

Umutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu bibazo bikomeye cyane nyuma y’itabwa muri yombi n’urupfu rw’abayobozi bakomeye bawo.

Ayo makuru ahamya ko uyu mutwe ukorera muri Kongo (DRC) wamaze kurangwa n’amacakubiri aho igice kimwe kigambanira ikindi kandi bikawugiraho ingaruka mbi kandi zikomeye.

Habanje ifatwa n’ifungwa ry’uwari umuyobozi wayo Inyasi Murwanashyaka n’umufasha we wa hafi, Straton Musoni. Murwanashyaka yabanje gufatirwa mu Budage ahitwa Mannheim tariki 7 z’ukwa kane 2006 ariko aza kurekurwa.

Tariki 26 z’ukwezi gukurikiyeho atangira gukorerwaho iperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu yakoreye muri DRC.

Murwanashyaka yaje kongera gufatwa tariki 17 z’ukwa 2009 urubanza rwe kimwe na Musoni rutangira tariki 4 z’ukwa gatanu 2011 mu rukiko rwa Oberlandesgerichht mu ntara ya Stuttgart aho mu Budage.

-2809.jpg

Bamwe mu barwanyi bake ba FDLR barwaye bashyize intwaro hasi

Mu kwa cyenda 2015 , Murwanashyaka wari ufite urupapuro mpuzamahanga rwa leta y’u Rwanda rwo kuba akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, yakatiwe n’urukiko rw’aho mu Budage igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka umunani.

FDLR nyuma yaho yaje gucikamo ibice kimwe cyiyita FDRL- RUD kiyobowe na Major General Jean Damascene Ndibabaje bari bakunze kwita Musare. Amakuru tugezwaho na bagenzi bacu bo muri DRC ahamya ko uyu mugabo yishwe tariki 8 z’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2016. Ngo yishwe n’abo mu mutwe wa Mai Mai, bamutsinda ahitwa Mukeberwa mu Majyaruguru ya Luberu.

Iyicwa rya Damascene ryasize nta muyobozi ufatika uwo mutwe wa FDLR-RUD ufite. Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Lubero, Joy Bokele, yabitangarije Radio OKAPI ngo igitero Major General Ndibabaje yaguyemo cyanahitanye n’abandi barwanyi b’uwo mutwe bagera kuri 15 n’abandi benshi barakomereka.

Ubushyamirane hagati y’aba Mai Mai na FDLR-RUD bwatangiye mu kwa 11 umwaka ushize wa 2015 aho abaturage b’ako gace batangiriye gushinja FDLR ko ibibira amatungo n’ibihingwa mu mirima. Ibi byatumye urubyiruko rw’Abandandi rwifatanya na Mai Mai NDC mu gace ka Guidon kugaba ibitero kuri FDLR muri Walikale na Lubero.

Amakuru akomeza agaragaza ko ikindi gice cy’uwo mutwe cyitwa FDLR- FOCA cyari gikambitse ahitwa Rusamambo nacyo kiri mu bibazo bikomeye kuko ngo cyacitsemo ibice aho Major General Agaston Iyamuremye (Rumuli) we n’abandi barwanyi babarirwa ku 100 batorotse bava Rusamambo bakerekeza muri Rutsuru ahitwa Makomamarehe.

Mu gihe Lt.Gen. Mudacumura, witwa ko ayoboye abarwanyi bose ba FDLR yatorokeye ahitwa Mweso, bigasiga icyitwa FDLR cyose nta muyobozi ufatika gifite.

Uwitwa ko yari umuyobozi ugaragara FDLR yari isigaranye ni General Leopold Mujyambere, wafashwe agafungirwa muri Goma, mu cyumweru gishize akaba yaratwawe gufungirwa Kinshasa. Mujyambere yafashwe aribwo akiva muri Afurika y’Epfo, igihugu bivugwa ko yari akunze kunyarukirayo kenshi.

Icyo urwego rushinzwe ubutasi muri Kongo rwafatiye Gen. Mujyambere ntabwo kizwi neza ariko Human Rights Watch ivuga ko uyu mugabo yivanze mu bwicanyi bukomeye bwakorewe abaturage muri Kivu y’Epfo igihe yari ayoboye diviziyo ya FDLR muri 2009. Ifatwa rye rero risobanuye ko FDLR isigaye ntaho isigaye mu miyoborere yayo.

Umwanditsi wacu

2016-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Perezida Kenyatta wa Kenya yifurije ishya n’ihirwe Paul Kagame

Ubwanditsi 05 Aug 2017
Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye abakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour basozaga uruzinduko rwabo mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.
Amakuru

Bidatunguranye, Ingabire Victoire n’amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana.

Ubwanditsi 03 Oct 2024
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri
Mu Rwanda

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144
HIRYA NO HINO

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Ubwanditsi 19 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru