• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»FDLR igeze mu marembera

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016 Mu Rwanda

Umutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu bibazo bikomeye cyane nyuma y’itabwa muri yombi n’urupfu rw’abayobozi bakomeye bawo.

Ayo makuru ahamya ko uyu mutwe ukorera muri Kongo (DRC) wamaze kurangwa n’amacakubiri aho igice kimwe kigambanira ikindi kandi bikawugiraho ingaruka mbi kandi zikomeye.

Habanje ifatwa n’ifungwa ry’uwari umuyobozi wayo Inyasi Murwanashyaka n’umufasha we wa hafi, Straton Musoni. Murwanashyaka yabanje gufatirwa mu Budage ahitwa Mannheim tariki 7 z’ukwa kane 2006 ariko aza kurekurwa.

Tariki 26 z’ukwezi gukurikiyeho atangira gukorerwaho iperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu yakoreye muri DRC.

Murwanashyaka yaje kongera gufatwa tariki 17 z’ukwa 2009 urubanza rwe kimwe na Musoni rutangira tariki 4 z’ukwa gatanu 2011 mu rukiko rwa Oberlandesgerichht mu ntara ya Stuttgart aho mu Budage.

-2809.jpg

Bamwe mu barwanyi bake ba FDLR barwaye bashyize intwaro hasi

Mu kwa cyenda 2015 , Murwanashyaka wari ufite urupapuro mpuzamahanga rwa leta y’u Rwanda rwo kuba akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, yakatiwe n’urukiko rw’aho mu Budage igifungo cy’imyaka 13 naho Musoni akatirwa imyaka umunani.

FDLR nyuma yaho yaje gucikamo ibice kimwe cyiyita FDRL- RUD kiyobowe na Major General Jean Damascene Ndibabaje bari bakunze kwita Musare. Amakuru tugezwaho na bagenzi bacu bo muri DRC ahamya ko uyu mugabo yishwe tariki 8 z’ukwa kabiri uyu mwaka wa 2016. Ngo yishwe n’abo mu mutwe wa Mai Mai, bamutsinda ahitwa Mukeberwa mu Majyaruguru ya Luberu.

Iyicwa rya Damascene ryasize nta muyobozi ufatika uwo mutwe wa FDLR-RUD ufite. Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Lubero, Joy Bokele, yabitangarije Radio OKAPI ngo igitero Major General Ndibabaje yaguyemo cyanahitanye n’abandi barwanyi b’uwo mutwe bagera kuri 15 n’abandi benshi barakomereka.

Ubushyamirane hagati y’aba Mai Mai na FDLR-RUD bwatangiye mu kwa 11 umwaka ushize wa 2015 aho abaturage b’ako gace batangiriye gushinja FDLR ko ibibira amatungo n’ibihingwa mu mirima. Ibi byatumye urubyiruko rw’Abandandi rwifatanya na Mai Mai NDC mu gace ka Guidon kugaba ibitero kuri FDLR muri Walikale na Lubero.

Amakuru akomeza agaragaza ko ikindi gice cy’uwo mutwe cyitwa FDLR- FOCA cyari gikambitse ahitwa Rusamambo nacyo kiri mu bibazo bikomeye kuko ngo cyacitsemo ibice aho Major General Agaston Iyamuremye (Rumuli) we n’abandi barwanyi babarirwa ku 100 batorotse bava Rusamambo bakerekeza muri Rutsuru ahitwa Makomamarehe.

Mu gihe Lt.Gen. Mudacumura, witwa ko ayoboye abarwanyi bose ba FDLR yatorokeye ahitwa Mweso, bigasiga icyitwa FDLR cyose nta muyobozi ufatika gifite.

Uwitwa ko yari umuyobozi ugaragara FDLR yari isigaranye ni General Leopold Mujyambere, wafashwe agafungirwa muri Goma, mu cyumweru gishize akaba yaratwawe gufungirwa Kinshasa. Mujyambere yafashwe aribwo akiva muri Afurika y’Epfo, igihugu bivugwa ko yari akunze kunyarukirayo kenshi.

Icyo urwego rushinzwe ubutasi muri Kongo rwafatiye Gen. Mujyambere ntabwo kizwi neza ariko Human Rights Watch ivuga ko uyu mugabo yivanze mu bwicanyi bukomeye bwakorewe abaturage muri Kivu y’Epfo igihe yari ayoboye diviziyo ya FDLR muri 2009. Ifatwa rye rero risobanuye ko FDLR isigaye ntaho isigaye mu miyoborere yayo.

Umwanditsi wacu

2016-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 08 Mar 2022
Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki
UBUKUNGU

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Ubwanditsi 18 Mar 2018
Perezida Kagame  akomeje kuba ku Isonga ni we uyobowe abandi mu majwi y’agateganyo yose ku ijana
Mu Rwanda

Perezida Kagame akomeje kuba ku Isonga ni we uyobowe abandi mu majwi y’agateganyo yose ku ijana

Ubwanditsi 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru