• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe   |   16 Nov 2026

  • Cambodia: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahageze, bakirwa n’abayobozi batandukanye   |   12 Nov 2026

  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

  • Ibigarasha byataye umutwe kubera Hotel ya Pasteur Bizimungu bibura ayo bicira n’ayo bimira   |   10 Nov 2026

  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe

Macron: Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe

RUSHYASHYA 16 Nov 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

U Rwanda rwashimangiye ko rutazakuraho kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nyuma y’ubusabe bwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, washakaga ko hatoranywa undi mukandida wumvikanyweho.

Jeune Afrique yatangaje ko iki kibazo cyateje impaka zikomeye mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Phnom Penh muri Cambodge ku wa 14 Ugushyingo 2026, ndetse kikagarukwaho mu kiganiro gikomeye hagati ya Perezida Paul Kagame na Macron bukeye bwaho.

Ibi byabaye mu gihe abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari bateraniye mu nama ya 20 ya OIF, aho biteganyijwe ko ku wa 16 Ugushyingo hatoranywa Umunyamabanga Mukuru wayo.

Mu nama ya 48 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize OIF, ikibazo cy’uzayobora uyu muryango nticyari ku murongo w’ibyigwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakigarutseho mu bindi bibazo, inama igana ku musozo.

Yagarutse ku ibaruwa Macron yoherereje Perezida Kagame mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo, amusaba gukuraho kandidatire ya Mushikiwabo, ushaka manda ya gatatu.

Macron yashakaga ko ibyo bifungurira inzira Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, akemeranywaho nk’umukandida uhuriweho, bityo hakirindwa amatora yabonaga ko ashobora kongera amacakubiri muri OIF.

Nduhungirehe yemeje ko ubwo busabe bwabayeho, ariko ashimangira ko u Rwanda rutazakuraho umukandida warwo, “cyane cyane rubitegetswe”.

Akimara kuvuga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukuraho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba. Yahise agaragaza ko Kinshasa ishyigikiye Cioloș, asaba n’abandi kubigenza batyo.

Umwe mu bari muri iyo nama yabwiye Jeune Afrique ko ibyo byateye benshi mu bari mu cyumba kumirwa.

Icyakora, u Rwanda rwakomeje gushyigikira Mushikiwabo, kimwe na Mauritania yakomeje gushyigikira umukandida wayo, Coumba Ba.

Ibihugu bya Afurika byasabye ko amategeko yubahirizwa

Nyuma y’ijambo rya Minisitiri wa RDC, mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, yavuze ko inzira iboneye yo kubungabunga ubumwe bwa OIF ari ukubahiriza amategeko yayo.

Yashakaga kugaragaza ko igihe ibihugu bitumvikanye ku mukandida umwe, hakwiye kwitabazwa amatora nk’uko biteganywa n’amategeko y’umuryango.

Iki gitekerezo cyahise gishyigikirwa n’intumwa za Côte d’Ivoire, Gabon na Cameroun.

Ku rundi ruhande, Romania, Macédoine du Nord, Andorre na Monaco byashyigikiye ko umuyobozi atoranywa binyuze mu bwumvikane. Ibihugu byinshi byahisemo kutagira icyo bivuga.

Umwe mu bahagarariye ibihugu bya Afurika yabwiye Jeune Afrique ko igikorwa cya Macron kigaragaza “agasuzuguro gakomeye ku Banyafurika”.

Ibihugu bya Afurika ni 27 muri 53 bifite ubunyamuryango busesuye muri OIF. Bamwe mu babihagarariye bagaragaje ko batakwemera kureka amatora kubera gusa ko ashobora kubangamira ibyo u Bufaransa bwifuza mu mubano wabwo n’ibindi bihugu.

Ikiganiro gikomeye hagati ya Kagame na Macron

Ku wa 15 Ugushyingo, mu masaha ya mbere ya saa sita ku isaha yo muri Cambodge, Perezida Kagame na Macron bagiranye ikiganiro cyaranzwe no kutagira zimwe mu ngingo bumvikanaho, mu cyumba cyo mu nyubako yakiriye inama.

Perezida Kagame yagaragarije mugenzi we w’u Bufaransa, ko icyemezo cye cyo gusaba gukuraho kandidatire ya Mushikiwabo  gishingiye ku nyungu bwite z’u Bufaransa.

Kagame yagaragaje kandi ko atanyuzwe n’imvugo ya Macron n’uburyo yashakaga ko ibindi bihugu bigize OIF bikurikiza ibyo yifuza.

Nyuma y’icyo kiganiro, u Rwanda rwakomeje gushimangira ko Mushikiwabo azaguma mu bahatanira kuyobora OIF kugeza ku musozo.

Intumwa z’u Bufaransa zo zakomeje kwegera abahagarariye ibihugu bya Afurika, zishaka abashyigikira ko haboneka umukandida wumvikanyweho, aho kujya mu matora.

Ubumwe ntibusobanura kugira ibitekerezo bimwe

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gufungura inama ku wa 15 Ugushyingo, Macron yongeye gushimangira ko hakwiye gushyirwa imbere ubwumvikane hagamijwe kurinda ubumwe bwa OIF.

Yavuze ko kwaguka k’uyu muryango gusaba abanyamuryango bawo kubaka ubwumvikane, no kubungabunga ubumwe awubonamo nk’imwe mu nkingi z’imbaraga zawo.

Mushikiwabo na we, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yashimangiye ko “ubumwe bwa OIF budasaba ko ibihugu byose bigira imyumvire imwe”.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) gushyira imbere ubwumvikane no kubungabunga ubumwe bwawo, mu gihe hakomeje kutumvikana hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku matora y’Umunyamabanga Mukuru.

Macron yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 15 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF, iri kubera i Phnom Penh muri Cambodge.

Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu bigize OIF, barimo Perezida Paul Kagame, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Mu ijambo rye, Macron yavuze ko uko uyu muryango ukomeza kwaguka ari na ko hakenewe ubwumvikane hagati y’ibihugu biwugize, kugira ngo wirinde amacakubiri ashobora kuwuca intege.

Yagize ati “Kwaguka kwa OIF bidusaba kubaka ubwumvikane kugira ngo tubungabunge ubumwe. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze gusigasira ikintu giha uyu muryango imbaraga, ari cyo ubumwe bwawo.”

Yakomeje avuga ko OIF idakwiye kuba umuryango urangwa no kwitarura abandi cyangwa gucikamo ibice imbere muri wo.

Ibi Macron yabivuze mu gihe hitegurwa amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, aho Louise Mushikiwabo azahatana muri manda ya gatatu.

Kandidatire ya Mushikiwabo ikomeje kutavugwaho rumwe hagati y’u Rwanda na RDC, aho ubutegetsi bwa Kinshasa bugaragaza ko budashyigikiye ko akomeza kuyobora uyu muryango, bitewe n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi bishingiye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu ntangiriro, RDC yari yatanze Juliana Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba wabaye umwe mu baharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu, ngo ahatanire kuyobora OIF.

Gusa ku wa Gatandatu, tariki 14 Ugushyingo, RDC yatangaje ko yiteguye gukura kandidatire ya Juliana Lumumba mu matora, igashyigikira Dacian Ciolos wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania hagati ya 2015 na 2017.

Mu bandi bakandida bahatanira uwo mwanya harimo Coumba Ba wahoze ari Minisitiri muri Mauritania.

RDC yanavuze ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Louise Mushikiwabo yaba yongeye gutorerwa kuyiyobora.

U Rwanda rwanze ubusabe bwa Macron bwo gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo

U Rwanda rwagaragaje ko rwamaganye igitutu cy’u Bufaransa, nyuma y’uko Perezida Macron asabye Perezida Paul Kagame gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo kugira ngo haboneke ubwumvikane.

U Rwanda rwatangaje ko rwanze ubwo busabe, rushimangira ko Mushikiwabo azakomeza guhatanira kuyobora OIF.

Icyo cyemezo cyongeye kubyutsa impaka ku ruhare rw’u Bufaransa mu miyoborere ya OIF, aho bamwe bagaragaza impungenge ko Paris ishaka gukomeza kugira ijambo rikomeye ku byemezo bifatirwa muri uwo muryango.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byatangaje ko Macron yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 15 Ugushyingo.

Macron yasabye u Rwanda, RDC na Mauritania kugirana ibiganiro kugira ngo bashakire hamwe umukandida wakwemeranywaho, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize.

U Bufaransa na Canada bishyigikiye ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF atorwa binyuze mu bwumvikane.

Gusa mu 2022, OIF yashyizeho uburyo bushya buteganya ko mu gihe ubwumvikane butabonetse, hakoreshwa amatora aho umukandida utsinda ari ubona ubwiganze busanzwe bw’amajwi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Louise Mushikiwabo azakomeza guhatanira uwo mwanya kugeza ku musozo.

Ku ruhande rwa Mushikiwabo, yagaragaje ko ubumwe bwa OIF budasobanuye ko ibihugu byose bigomba kugira ibitekerezo cyangwa ibyemezo bisa.

Nduhungirehe yanenze icyemezo cya RDC cyo gushyigikira umukandida utari Umunyafurika, mu gihe Afurika ifite ibihugu 27 mu bihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye muri OIF.

Imibare igaragaza ko Afurika ituwe na 65% by’abantu bavuga Igifaransa ku Isi, ndetse biteganyijwe ko icyo gipimo kizagera kuri 90% mu 2050.

Kuva umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF washyirwaho mu 1997, abantu batatu muri bane bawuyoboye bakomoka muri Afurika, ari bo Boutros Boutros-Ghali, Abdou Diouf na Louise Mushikiwabo.

Biteganyijwe ko uzatorwa nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF azamenyekana ku wa 16 Ugushyingo 2026.

2026-11-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ubwanditsi 22 Mar 2021
Ni he umwirabura ashobora kubona umutuzo? Perezida Kagame yasubije iki kibazo

Ni he umwirabura ashobora kubona umutuzo? Perezida Kagame yasubije iki kibazo

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Ubwanditsi 26 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro inama y’Umushyikirano w’Abanyamakuru

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko
Amakuru

Imyaka ibiri irashize Ingabire Victoire ahawe imbabazi akarekurwa, akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko

Ubwanditsi 16 Sep 2020
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru