• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kigali: Reba Amafoto Y’umuhango Wo Gusezeraho Bwa Nyuma CSP Gashagaza

Kigali: Reba Amafoto Y’umuhango Wo Gusezeraho Bwa Nyuma CSP Gashagaza

Ubwanditsi 21 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, CSP Gashagaza Hubert uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma mu rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rw’i Remera, mbere yo kujyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo.

Mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2018, nibwo umurambo wa CSP Gashagaza Hubert wabonwe mu murenge wa Ndera mu karere ka Kicukiro yari asanzwe atuye mu wa Remera, bityo urupfu rwe rukaba rukirimo amayobera.

Ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rwe, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Modestre Mbabazi, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi. Babiri mu bacyekwa bakaba bafashwe.

Mu buhamya bwagiye butangirwa aho mu muhango wo kumusezeraho, umufasha we Uwimana Chantal yatangaje ko asigaranye icyuho gikomeye cyo kubaho adahari, ati “Kubaho udahari ni icyuho ku buzima twari dusangiye. Sinzakwibagirwa mugabo mwiza,…”.

Umwana we, Paola we yagize ati “Ni kenshi watugiriye inama utwereka ko nta kidashoboka ku Isi, tukwijeje ko inama zawe zitazapfa ubusa. Mubyeyi mwiza ugiye tukigukeneye cyane,…”.

CSP Gashagaza yitabye Imana afite imyaka 53 y’amavuko, yashakanye na Uwimana Chantal mu mwaka wa 1995, bakaba bari bafitanye abana batanu, abakobwa bane n’umuhungu umwe.

CSP Gashagaza yakoze imirimo myinshi, mbere yo gusezera mu gipolisi mu 2016. Yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse yanakoze no mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polise (CID). Ubu yari mu kiruhuko k’izabukuru, aho yakoreraga inkeragutabara mu karere ka Rulindo.

i Remera mu rusengero rw’Abadivantisiti niho habereye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma CSP Gashagaza
Uwimana Chantal washakanye na CSP Gashagaza yatangaje ko asigaranye icyuho
Abana be bavuga ko yahoraga abagira inama, ko byose bishoboka mu buzima

CSP Gashagaza asize abana bane b’abakobwa n’umuhungu umwe
Ababyeyi basomaga agatabo karimo amateka ya CSP Gashagaza
Abantu b’ingeri zose mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma CSP Gashagaza
Paola aragira ati ‘tukwijeje ko inama zawe zitazapfa ubusa. Mubyeyi mwiza ugiye tukigukeneye cyane  

AMAFOTO: Igihe

2018-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Ubwanditsi 21 May 2020
Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano  ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Ubwanditsi 01 Apr 2019
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Ubwanditsi 01 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura
IMIKINO

Mcgregor yifatiye ku gahanga Mayweather arahiririra kuzamwesura

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma
POLITIKI

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu
Mu Rwanda

Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Ubwanditsi 29 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru