• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mupende wihishe urugamba yitwaza ko yarashwe ubugabo niwe wigize umuvuzi w’amacumu ku mbuga nkoranyambaga   |   30 Jun 2026

  • Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza   |   29 Jun 2026

  • PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi   |   29 Jun 2026

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   28 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kigali: Reba Amafoto Y’umuhango Wo Gusezeraho Bwa Nyuma CSP Gashagaza

Kigali: Reba Amafoto Y’umuhango Wo Gusezeraho Bwa Nyuma CSP Gashagaza

Ubwanditsi 21 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeri 2018, CSP Gashagaza Hubert uherutse kwicwa yasezeweho bwa nyuma mu rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rw’i Remera, mbere yo kujyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo.

Mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2018, nibwo umurambo wa CSP Gashagaza Hubert wabonwe mu murenge wa Ndera mu karere ka Kicukiro yari asanzwe atuye mu wa Remera, bityo urupfu rwe rukaba rukirimo amayobera.

Ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rwe, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Modestre Mbabazi, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi. Babiri mu bacyekwa bakaba bafashwe.

Mu buhamya bwagiye butangirwa aho mu muhango wo kumusezeraho, umufasha we Uwimana Chantal yatangaje ko asigaranye icyuho gikomeye cyo kubaho adahari, ati “Kubaho udahari ni icyuho ku buzima twari dusangiye. Sinzakwibagirwa mugabo mwiza,…”.

Umwana we, Paola we yagize ati “Ni kenshi watugiriye inama utwereka ko nta kidashoboka ku Isi, tukwijeje ko inama zawe zitazapfa ubusa. Mubyeyi mwiza ugiye tukigukeneye cyane,…”.

CSP Gashagaza yitabye Imana afite imyaka 53 y’amavuko, yashakanye na Uwimana Chantal mu mwaka wa 1995, bakaba bari bafitanye abana batanu, abakobwa bane n’umuhungu umwe.

CSP Gashagaza yakoze imirimo myinshi, mbere yo gusezera mu gipolisi mu 2016. Yabaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse yanakoze no mu ishami ry’ubugenzacyaha bwa Polise (CID). Ubu yari mu kiruhuko k’izabukuru, aho yakoreraga inkeragutabara mu karere ka Rulindo.

i Remera mu rusengero rw’Abadivantisiti niho habereye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma CSP Gashagaza
Uwimana Chantal washakanye na CSP Gashagaza yatangaje ko asigaranye icyuho
Abana be bavuga ko yahoraga abagira inama, ko byose bishoboka mu buzima

 

CSP Gashagaza asize abana bane b’abakobwa n’umuhungu umwe
Ababyeyi basomaga agatabo karimo amateka ya CSP Gashagaza
Abantu b’ingeri zose mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma CSP Gashagaza
Paola aragira ati ‘tukwijeje ko inama zawe zitazapfa ubusa. Mubyeyi mwiza ugiye tukigukeneye cyane  

AMAFOTO: Igihe

2018-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel,  bari mu maboko ya Police

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel, bari mu maboko ya Police

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Ubwanditsi 12 Mar 2021
U Burundi bwiyemeje kwiyegereza  abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

U Burundi bwiyemeje kwiyegereza abacanshuro bo mu Burusiya mu bijyanye n’imyitozo ya Gisilikare

Ubwanditsi 31 Jan 2018
Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Ubwanditsi 23 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4
Amakuru

Inama ya Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yahannye abasifuzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, harimo n’uwahagaritswe amezi 4

Ubwanditsi 15 Dec 2021
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout
Mu Mahanga

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Ubwanditsi 08 May 2016
Abakobwa b’u Rwanda muri Cricket batarengeje imyaka 19 berekanye igikombe cya Afurika batwaye kikabahesha itike y’igikombe cy’Isi
Amakuru

Abakobwa b’u Rwanda muri Cricket batarengeje imyaka 19 berekanye igikombe cya Afurika batwaye kikabahesha itike y’igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 14 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru