• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.

Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.

Editorial 02 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Kiyovu SC bwemeje ko uwari umutoza wayo mukuru Karekezi Olivier batandukanye nyuma y’inama yahuje komite nyobozi y’urucaca bakiga ku myitwarire yaraye iranze uyu mutoza, ni imyitwarire y’uko ngo ataraye mu mwiherero w’iyi kipe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 nibwo habyutse amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier ngo yatandukanye n’ikipe y’urucaca, ibi bikaba byavuzwe nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu mu mukino wambere w’umunsi wa mbere w’isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda iyi kipe yaraye itsinzwe na Rutsiro ibitego 2-1.

Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere ku ikipe ya Kiyovu SC, hari amakuru yavuga ko uyu mutoza atumvikanye n’umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ndetse ngo Karekezi akaba yahise ava mu mwiherero w’iyi kipe yambara icyatsi ndetse n’umweru.

Binyuze kuri Twitter y’ikipe ya Kiyovu Sport Club yemeje amakuru y’uko iyi kipe yamaze gutandaka na Karekezi Olivier, mu nyandiko bashyizeho bagize bati “Nyuma y’aho uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza.”

Karekezi Olivier atandukanye n’ikipe ya Kiyovu SC nyuma yaho yari ayimazemo iminsi 211 ihwanye n’amezi arindwi kuko yayisinyiye tariki ya 2 Ukwakira 2020, uyu mutoza kandi akaba kandi muri icyo gihe yaratoje imikino 4 atsindwa imikino itatu akaba yarabashije gutsinda umukino umwe gusa.

Mu gihe iyi kipe ya Kiyovu SC yiteguye gukina umunsi wa kabiri w’isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda, izakira Rayon Sports ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 5Gicurasi 2021 ndetse ikazaba itozwa na Banamwana Camarade na Kalisa François bari basanzwe bungirije Karekezi Olivier.

2021-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rurasabwa kugaragaza ubushake, rugahabwa kwakira CAN

U Rwanda rurasabwa kugaragaza ubushake, rugahabwa kwakira CAN

Editorial 22 Feb 2016
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Editorial 26 Nov 2024
Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy

Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy

Editorial 05 Oct 2017
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 17 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi
Mu Rwanda

Abaturage ba Kinyinya batangiye igikorwa cyo kwiyubakira sitasiyo ya Polisi

Editorial 28 Feb 2017
Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa
HIRYA NO HINO

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Editorial 01 Oct 2019
Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora
Mu Rwanda

Frank Habineza na we yemeye ibyavuye mu matora

Editorial 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru