• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri
Gavel And Scales Of Justice and National flag of France

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri

Ubwanditsi 24 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ruharwa w’umwicanyi Pierre Kayondo wabaye Depute na Perefe wa Kibuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi ku munsi w’ejo akaba akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Ifatwa rya Kayondo rije nyuma y’Iperereza ryimbitse ku byaha regwa, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Impuzamashyirahamwe iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(CPCR), ibimenyetso bikagaragaza ko Pierre Kayondo yaremye imitwe y’Interahamwe mu zahoze ari komini Tambwe na Kigoma mu yari Perefegitura ya Gitarama. Izo nterahamwe zishe abatutsi beshi cyane , Pierre Kayondo ngo akaba ariwe wazihaye amabwiriza n’ intwaro zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.

Pierre Kayondo wahoze ari umudepite, yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND , akaba n’umwe mu bashinze Radio rutwitsi ya RTLM, dore ko ku rutonde rw’abanyamuryango 1136 ba RTLM aza ku mwanya wa 365. Izina Pierre Kayondo ryagarutse kenshi mu madoyiye y’abajenosideri bahamwe n’ibyaha, baba ababuraniye mu Rwanda, baba n’ababuranishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ariko gufata uyu ruharwa no kumuburanisha bikomeza kuzarira.

Ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, Alain Gauthier n’umugore we, Dafroza babwiye AFP ko “banenejwe no kuba ikirego cyabo cyaratumye hatangira iperereza ndetse abakora mu rwego rw’ubutabera bakagaragaza ubushake.”

Kayondo yabaye Perefe wa Kibuye n’Umudepite. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n’i Tambwe muri Gitarama. We yafashije mu ishingwa ry’amatsinda y’Interahamwe ndetse anayaha intwaro byiyongera ku kuba yaritabiraga inama zayo.

Gauthier yatangaje ko Kayondo yari umuntu wa hafi wa Colonel Aloys Simba na Ephrem Nkezabera, bombi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihe kigeze ngo igihugu cye kireke gukomeza kuba indiri y’abajenosideri. Agahuru k’imbwa karahiye rero, abibwiraga ko mwacitse ubutabera murabona ko mwibeshya.

Twibutse ko aho mu Bufaransa hakiri abajenosideri batararyozwa ubugome bwabo, barimo Agatha Kanziga, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bucyibaruta, n’abandi bari ku rutonde rw’abo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rusabira gushyikiriza ubutabera.

2023-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda  buhatse iki ?

Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa umwanya wo kwikosora, bo bakabifata nko kubatinya. Kubajenjekera bizarangira ryari?

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia. 

Ubwanditsi 23 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya
Amakuru

AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya

Ubwanditsi 28 Jun 2025
Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe
Mu Mahanga

Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup
Mu Rwanda

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 22 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru