• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Uganda: Umuhungu wa Rujugiro arindiwe umutekano mu buryo bukomeye

Ubwanditsi 10 Dec 2017 ITOHOZA

Umuhungu w’umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro witwa Richard Rujugiro arindwa ku buryo bukomeye by’umwihariko iyo yasuye uruganda rw’itabi rwa se ruherereye ahitwa Arua.

Nk’uko ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo uyu muhungu wa Rujugiro ndetse na mubyara wa se witwa Claude Ndatinya, ngo barindiwe umutekano  aho bari muri Hoteli y’umuturirwa iherereye mu Majayaruguru ya Uganda.

Abatuye muri uyu mujyi muto wa Arua batangarije iki kinyamakuru ko batangazwa n’uburyo umutekano uba wakajijjwe ku buryo bukomeye mu gihe Richard Rujugiro na Claude Ndatinya baba bagiye muri aka gace.

Iki kinyamakuru cyongeraho ko Rujugiro wigeze gufungirwa muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza ashinjwa kunyereza imisoro,  ko afitanye umubano wa hafi n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Uganda, barimo murumuna wa Perezida Museveni, Caleb Akandwanaho uzwi ku izina rya Gen.Salem Saleh ndetse akaba akunze kwakirwa nk’umushyitisi w’imena igihe cyose ari muri Uganda.

The Standard kandi yagarutse ku cyo yise ‘ibintu bizwi’ ko umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro ari we utera inkunga mu buryo bw’amikoro ihuriro rirwanya Leta y’u Rwanda ryitwa Rwanda National Congress (RNC), rishinjwa ibikorwa by’iterabwoba birimo gutera za gerenade zakomerekeje abana n’abagore mu mujyi wa Kigali.

Richard Rujugiro ni umwe mu bana bisa nk’aho bizerwa na se cyane dore ko yagiye amuhagarira ahantu hakomeye harimo nko mu rukiko rwa London (Soma Landani) ubwo hakemurwaga ikibazo cyari hagati ye na Afurika y’Epfo cyijyanye n’inyerezwa ry’imisoro, aho yishyuye amafaranga asaga miliyoni 57 z’Amanyarwanda kugira ngo arekurwe kuko yari afungishijwe ijisho.

Ibi birashoboka ko iyi yaba ariyo mpamvu  uyu muhungu wa Rujugiro, Richard Rujugiro arindwa cyane kuko bigararagara ko ari umwizerwa wa se bityo na leta ya Uganda ikaba ikora igishoboka cyose kugira ngo irinde umwana w’uyu munyemari usigaye ari umwe mu bashorayo imari bakomeye nyuma yaho ahunze u Rwanda mu mwaka wa 2009.

2017-12-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Muri RNC: Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018
IBYO UTARI UZI KURI  DAVID HIMBARA  N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

IBYO UTARI UZI KURI DAVID HIMBARA N’UKO YAJE KUBA UMUJYANAMA WA PEREZIDA KAGAME

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa

Uganda: Gen. Kale Kayihura Ku Rutonde Rw’abahigirwa Kwicwa

Ubwanditsi 13 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.
Amakuru

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Ubwanditsi 02 May 2021
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda
Amakuru

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Ubwanditsi 28 May 2021
Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR
Amakuru

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 14 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru