• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe

Uganda: Bikekwa ko uwagombaga kuzatanga ubuhamya mu rubanza rw’ishimutwa rya Joel Mutabazi yishwe

Ubwanditsi 28 Apr 2018 ITOHOZA

Urubanza abapolisi bakuru ba Uganda aribo Nixon Agasirwe na Joel Aguma n’abagenzi babo bane baregwamo gushimuta Lt.Joel Mutabazi wahoze arinda Perezida Kagame, rushobora kuzambywa n’ibura ry’umutangabuhamya w’ingenzi, Sgt.Emma Mulindwa uzwi nka Mukombozi bikekwa ko yaba yarishwe.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, gitangaza ko uyu mutangabuhamya yaburiwe irengero mu mezi abiri ashize kandi ko ngo bamwe mu bapolisi bakuru bakeka ko yaba yarishwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, yatangarije iki kinyamakuru ko ibya Mukombozi ntacyo abiziho. Ati”Ntacyo nzi kuri iki kibazo”.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru, ngo ni uko uyu mutangabuhamya yaba yarashimuswe akicwa kuko yari mu bantu bagombaga gutanga ubuhamya bukomeye ku byaha bya Aguma na Agasirwe ngo bashinjwa gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda.

Umwe mu bantu batashatse ko amazina ye atangazwa, ngo yavuze ko asanga bizagorana guca uru rubanza mu gihe uyu mutangabuhamya yaba adahari.

Yagize ati”Yari afite amakuru y’ibanze ku byaha bya Agasirwe na Aguma. Si niyumvisha ukuntu uru rubanza ruzagenda nta buhamya bwa Mukombozi bubonetse kuko nawe yari mu itsinda ryagize uruhare mu gusubiza umusirikare Lt.Joel Mutabazi mu Rwanda”

Mugenzi we yunzemo ko bitumvikana uburyo uyu Mukombozi yaba yarajyanwe kuko ngo umutekano w’aho yari wari uhambaye

Yagize ati” Natwe ntituriyumvisha uko yaba yarajyanwe. Ahantu babaga bacunzwe cyane, waba ugiye kugura icyo kunywa cyangwa ugiye kugura isigara baba bagucunga”.

Agasirwe na Aguma bari mu bantu batandatu barimo Umunyarwanda Rene Rutagungira batawe muri yombi bashinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabazi woherejwe mu Rwanda agakatirwa gufungwa burundu n’inkiko za gisirikare.

Ku ruhande rw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu, CP Theos Badege yahakanye avuga ko Lt.Joel Mutabazi atigeze ashimutwa kugira ngo yoherezwe mu Rwanda, ngo ahubwo yoherejwe mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga kandi ko uyu mugabo yari ku rutonde rw’abashakishwa na polisi mpuzamahanga (Interpol).

Joel Mutabazi yakatiwe n’inkiko za gisirikare igifungo cya burundu

2018-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams

Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y’ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams

Ubwanditsi 07 Oct 2022
Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe )  yishwe bunyamanswa

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine  avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000

Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000

Ubwanditsi 05 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow
POLITIKI

Ubufaransa bwakoze nabi gutumira Barrow

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove
UBUKUNGU

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Ubwanditsi 09 Jan 2019
Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Imikino yo kwishyura y’intoki mu irushanwa rya BK Basketball League mu gice cyo kwishyura mu bagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 17 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru