• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Burera: Abayobozi mu Karere na Sembagare wahoze akayobora batawe muri yombi

Ubwanditsi 06 Jun 2018 ITOHOZA

Abagabo batanu barimo abahoze ari abayobozi mu Karere ka Burera n’abakiyobora muri iki gihe, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha umutungo wa leta nabi.

Abatawe muri yombi ni Sembagare Samuel wahoze ari Meya, Habiyaremye Evariste, Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kamanzi Raymond, Mujyambere Stanislas (Division Manager) na Zaraduhaye Joseph wahoze ari Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nibo batawe muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko aba bagabo bafungiye i Rusarabuye mu Karere ka Burera bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta, ikimenyane, no kunyereza umutungo wa leta.

Ati “Bafashwe ejo n’urwego rw’ubugenzacyaha, bakurikiranyweho gukoreha nabi umutungo no gutanga amasoko mu buryo bunyuranye n’amageko.”

Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe Akarere ka Burera kitabye komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa leta mu Nteko Ishinga Amategeko,PAC, aho Ubuyobozi bw’aka karere bwabuze icyo buvuga imbere ku bijyanye n’amasoko yagiye atangwa mu buryo budasobanutse.

Kamanzi Raymond, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Burera yatawe muri yombi

Ubwo abadepite bagize iyi komisiyo bageraga ku bijyanye n’itangwa ry’amasoko, basanze muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hari aho rwiyemezamirimo yatsindiye isoko ryo kugurira aka karere ibikoresho ariko ibiciro birimo bikaba biri hasi cyane ugereranyije n’ibicuruzwa ku isoko, aho bashimangiye ko harimo amanyanga akomeye.

Muri bimwe yagombaga kugura harimo imashini icapa impapuro (printer) byagaragaye ko rwiyemezamirimo yavuze ko azayibahera 2000 Frw, fotokopiyeze ya 12000 Frw, projecteur ya 10000 Frw, scanneur ya 3000 Frw n’ibindi.

Ibibazo byose abadepite babajije abayobozi b’aka karere babiburiye ibisobanuro, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Kamanzi Raymond, yavuze ko akanama k’amasoko ngo kamubwiye ko rwiyemezamirimo yiyemeje ko n’ibyo ataguze azabigemura.

2018-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Ubwanditsi 23 May 2017
Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Ubwanditsi 12 May 2017
Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubwanditsi 12 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC
INKURU NYAMUKURU

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”
Amakuru

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Ubwanditsi 08 Mar 2022
Abapolisi 9 basezeranye  imbere y’amategeko
Mu Mahanga

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Ubwanditsi 16 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru