• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Ubwanditsi 11 Jun 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe irushanwa rya Marato Mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, Kigali International Peace Marathon, abanya Kenya nabo muri Ethiopia nibo imidari y’iri rushanwa.

Guhera ku isaha ya Saa mbili za mugitondo nibwo abasiganwa Marato ndetse n’igice cyayo bahagurutse imbere y’inyubako ya BK Arena bazenguruka ibice bitandukanye by’akarere ka Gasabo.

Abasiganwa marato, ni ukuvuga abakoze intera ingana n’ibirometero 42 bahagurukiye rimwe n’abakoze 21 bihwanye n’igice cya Marato.

Nyuma yaho abasiganwa bakora ibirometero icumi mu cyiswe Run for Peace bo bahagurutse nyuma y’abambere ho iminota 50 yose.

Mu basiganwaga bose bakaba bari mu byiciro bibiri by’abagabo ndetse n’abagore, aha kandi hiyongereyeho n’abafite ubumuga nano basiganwe.

Muri Full Marathon yatangiye gukinwa saa Mbiri, mu bagabo hatsinze Umunya-Kenya George Onyancha wari wabaye uwa gatatu mu mwaka ushize aho kuri iyi nshuro yakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 41.

Mu bagore, uwa mbere yabaye Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega wakoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 17, akurikirwa n’Umunya-Kenya Charop Sharon Jemutai wakoresheje amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda atanu naho Jemal Amid Foyza wo muri Ethiopia yabaye uwa gatatu.

Muri Half-Marathon yareshyaga n’ibilometero 21,09; mu bagabo hatsinze Kennedy Kipyeko wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 52, akurikirwa na Mburu John wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 54 mu gihe Kipkorir Evans yakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 12.

Mu bagore, naho imyanya ya mbare yihariwe n’Abanya-Kenya aho uwa mbere yabaye Moseti Winfridah Moraa wakoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 40, akurikirwa na Lilian Lelei Jepkemboi wakoresheje isaha, iminota 13 n’amasegonda 36 naho Susan Chambai Aramisi akoresha isaha, iminota 14 n’amasegonda 33.

Mu basiganwe uyu munsi, uwegukanye Marathon mu bagabo n’abagore yatsindiye ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 22 Frw], uwa kabiri yahawe ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atwara 7500$.

Kigali International Peace Marathon 2023 yitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange; Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula.

Hari kandi na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Mukazayire Nelly na Michaella Rugwizangoga uyobora Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB,

Muri rusange ni irushanwa ryitabiriwe bagera ku 8,526 bo mu bihugu 48 byo ku migabane yose y’Isi.

2023-06-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwanditsi 25 May 2021
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021
Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Abakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Ubwanditsi 02 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi
Amakuru

Uganda : Besigye na bagenzi be barekuwe batanze miliyoni eshantu z’amashilingi

Ubwanditsi 26 Oct 2017
Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi
Mu Rwanda

Kagame aziyamamaza mu turere twose, anamamazwe urugo ku rundi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa  Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye
ITOHOZA

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru