• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa

Icyogajuru cya NASA cyavumbuye umubumbe wa mbere uruta Isi uri ahantu hashobora guturwa

Ubwanditsi 08 Jan 2020 IKORANABUHANGA

Icyogajuru cy’Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’isanzure (NASA) kiri mu butumwa bwo gushakisha imibumbe mishya, TESS (Transiting Exoplanet Survey Satellite), cyavumbuye umubumbe wa mbere ungana n’Isi ushobora guturwaho, mu bilometero byinshi uturutse ku Isi.

Ibimaze kugerwaho muri ubu butumwa byatangarijwe mu nama ya 235 yigira hamwe ibijyanye n’isanzure, mu mujyi wa Honolulu muri Leta ya Hawaii, kuri uyu wa Mbere. Ni inkuru nziza kuko uwo ari umubumbe mushya utari mu rwunge rw’izenguruka Izuba, uri ahantu imiterere yaho ishobora gutuma haba amazi.

Imibare y’ahabanga yagaragaje ko uwo mubumbe wiswe TOI 700 d ufite ubugari buruta Isi ho 20%, ndetse uhabwa n’inyenyeri yawo ingufu zingana na 86% ugereranyije n’izo Izuba ryohereza ku Isi. Uzenguruka inyenyeri yayo iminsi 37 ubariye ku gihe cyo ku Isi.

Indi mibumbe ibiri bisangiye inyenyeri, TOI 700 b na c, yo siko imeze. Uwa b ukomeye nk’uko Isi imeze ndetse uzenguruka inyenyeri yawo mu minsi 10 yo ku Isi, mu gihe uwa c wo ufatwa nk’ugizwe n’imyuka ndetse ubugari bwawo buruta Isi inshuro 2.6, ku buryo bushakirwa hagati y’ubw’Isi na Neptune, ukazenguruka inyenyeri yawo mu minsi 16 ubariye ku gihe cyo ku Isi.

Iyi mibumbe ariko ikururana n’inyenyeri yayo cyane, ku buryo itizenguruka aribyo bituma igice kimwe gihora ari ku manywa.

Umuyobozi muri NASA, Paul Hertz, yavuze ko ubutumwa bwa TESS bwatangijwe hagamijwe gushakisha imibumbe ingana n’Isi izenguruka inyenyeri ziyikikije, kandi burimo gutanga umusaruro.

Yakomeje ati “Imigabane izenguruka inyenyeri ziri hafi byoroshye kuyikurikirana wifashishije indebakure ziri mu isanzure no mu ku Isi. Kuvumbura TOI 700 d ni ikintu gikomeye muri siyansi kibashije kuvumburwa muri TESS. Kwemeza ingano y’uwo mubumbe n’agace gashobora guturwa hifashishijwe Spitzer ni indi ntsinzi kuri Spitzer mu gihe hitegurwa ko isoza ubutumwa muri uku kwezi kwa Mutarama.”

Spitzer ni indebakure (telescope) yoherejwe mu kirere kuwa 25 Nzeri 2003. Indi ndebakure iri mu kirere ni Kepler, nayo ikomeje kugaragaza byinshi ku isanzure.

Ku ikubitiro byatekerezwaga ko inyenyeri TOI 700 d izenguruka yaba ishyuha cyane, ku buryo imibumbe iyikikije nayo igomba kuba iyegereye kandi ishyushye, kugira ngo ibashe kubaho. Nyamara abashakashatsi baje kwerekana ko atariko bimeze. Ubwo hakosorwaga ibipimo, byaje kugaragara ko ingano yawo iri hafi y’iy’Isi, ndetse ko iri ahantu hashobora kuba ubuzima.

Biteganyijwe ko indi ndebakure ya NASA yiswe James Webb Space Telescope izoherezwa mu isanzure mu 2021, izerekana niba iyo mibumbe ifite ikirere ndetse n’ibyaba bikigize, kugira ngo hemezwe bidasubirwaho niba hashobora kuba ubuzima.

TOI 700 d ifite igice kinini gishobora guturwa

2020-01-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’imijyi n’abayituye

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’imijyi n’abayituye

Ubwanditsi 30 Oct 2019
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Ubwanditsi 05 May 2019
Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 17 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye
Amakuru

Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye

Ubwanditsi 02 Jul 2024
Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite
INKURU NYAMUKURU

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda
Mu Mahanga

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Ubwanditsi 04 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru