• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’imijyi n’abayituye

Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’imijyi n’abayituye

Ubwanditsi 30 Oct 2019 IKORANABUHANGA

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi cyane mu iterambere ry’imijyi, ariko ashimangira ko ibyo bitagomba kureberwa muri za mudasobwa, ahubwo ku buryo imibereho y’abaturage igenda izamuka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga, yibanda cyane ku mijyi iteye imbere kandi itekanye, “safe, smart cities”.

Perezida Kagame yavuze ko amateka agaragaza ko iterambere ry’imijyi ari izingiro ry’ubukungu, umuco na siyansi, cyane ko ubuzima bwo mu mijyi buhuriza hamwe abantu banyuranye, bagira amahirwe yo kubasha kwigiranaho bityo bakabasha guhanga ibishya.

Yavuze ko kuba Afurika ikiri inyuma ku mijyi iteye imbere, ari imwe mu mpamvu zituma uyu mugabane utarabashije gutera imbere vuba uko bikwiye, kubera imbogamizi zose ufite zituruka mu mateka yayo.

Yakomeje ati “Ariko ubuzima bwa Afurika bukomeje guhinduka mu buryo bwihuta. Iterambere ry’imijyi yo muri Afurika ririmo kwihuta cyane kurusha n’igipimo rusange cyo ku rwego rw’Isi. Nk’urugero, mu Rwanda, iterambere ry’imijyi riri ku gipimo cya 6% ku mwaka, ugereranyije na 2% ibara ku rwego mpuzamahanga.”

“Mu 1962 umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali wari utuwe n’abantu babarirwa mu 6000. Uyu munsi Kigali ituwe n’abaturage hafi miliyoni 1.5. Na none kandi munsi ya 20% by’abaturarwanda nibo baba mu mijyi. Intego yacu ni uko bazagera kuri 35% mu myaka iri imbere.”

Yakomeje avuga ko iterambere ry’imijyi rinatanga amahirwe akomeye y’ishoramari, iterambere n’izamauka ry’imibereho y’abaturage, ariko bikaba ari no kuvuga ko hakenewe ko hakorwa igenamigambi rinoze, ndetse n’ibikorwa byose bikagendera ku murongo.

Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe muri Afurika kuba imijyi yayo iri gutera imbere mu gihe n’ikoranabuhanga rifasha cyane imijyi iteye imbere rikomeje kwiyongera.

Ati “Muri Kigali murandasi nziramugozi yamaze gushyirwa mu modoka rusange zitwara abagenzi, ushobora kandi kwishyura ukoresheje ikarita ya ‘Tap&Go’, nta mafaranga mu ntoki. Serivisi z’ingenzi za leta nk’ibyangombwa biranga umuntu, ibyemezo by’ubutaka no kwandikisha ubucuruzi, bigerwaho umuntu anyuze muri serivisi yacu y’ikoranabuhanga, izwi nka Irembo.”

“Abanyarwanda kandi barimo gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu kwishyura inyemezabwishyu z’amazi n’amashanyarazi kimwe no kwishyura imisoro. Uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana ntabwo bworohereza abakeneye serivisi gusa, rinagabanya icyuho cya ruswa.”

Src : IGIHE

2019-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2019
Ikoranabuhanga rya Drycard rifasha kumenya umusaruro wumye neza ryagejejwe mu Rwanda

Ikoranabuhanga rya Drycard rifasha kumenya umusaruro wumye neza ryagejejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2018
RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

Ubwanditsi 19 Nov 2018
Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Ubwanditsi 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”
Amakuru

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu
HIRYA NO HINO

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Umugabo  wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana
ITOHOZA

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Ubwanditsi 03 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru