• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019 IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yemeye kwishyura telefoni zigezweho zizwi nka ‘smartphone’ 1500 muri gahunda y’amezi atatu igamije ko nibura buri rugo rwatunga imwe.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019.

Mu kiganiro kivuga ku ntambwe ya FPR Inkotanyi mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari gahunda yatangiye binyuze mu gikorwa cyiswe “Connect Rwanda Challenge” igamije ko buri munyarwanda yaba afite telefoni igendanwa ya smartphone.

Yavuye mu bitekerezo byabayeho hagati ya Minisiteri ayobora n’ibigo by’itumanaho, harebwa uko umuturage yarushaho koroherezwa kubona telefoni igendanwa.

Ati “Mwarabibonye ubushize dutangiza Mara Phones aho hanagaragajwe ko atari ugukora gusa telefoni zigezweho, ariko ko dushaka no gushyiraho uburyo bwakorohereza abaturage bakishyura biboroheye izo telefoni.”

Gusa ngo baje gusanga atari buri muturage wese wakoroherwa no kwishyura ikiguzi cy’izi telefoni kuko ngo hari n’utabasha kwishyura n’amafaranga 500.

Ati “Ntabwo ari abantu bose bashobora kuba babasha kwishyura ayo mafaranga ku kwezi. Icyo gihe twarebaga hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi umunani bitewe na telefoni ushaka kuko ubu bafite amoko abiri.”

Ubwoko bubiri bukorwa na Mara Phones burimo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Minisitiri Ingabire yakomeje agira ati “ Hari na cya gice cy’abanyarwanda, n’ iyo wamusaba na 500 Frw ku kwezi atazabasha kuyabona. Kandi dukeneye ko za serivisi tugeza ku baturage twifashishije ikoranabuhanga dukeneye ko nabo bibageraho.”

Muri uko gushaka uko abaturage bose bagerwaho na telefoni, ngo MTN Rwanda yazanye igitekerezo cy’uko ibigo byakwiha umukoro bikishakamo ubushobozi bikagira izo biha abaturage.

Ati “MTN Rwanda iza kuzana igitekerezo cyiza cyo kuvuga iti reka dushyireho umukoro [challenge] w’amezi atatu aho ari ibigo cyangwa umuntu ku giti cye yashobora kuba yatanga telefoni umubare runaka kugira ngo noneho tuzikusanyirize hamwe, dufatanye n’inzego z’ibanze tugende tuzitanga mu ngo zitandukanye.”

“Umukoro dushaka kwiha, ni ukugira ngo za ngo miliyoni ebyiri n’ibihumbi 880 dufite mu Rwanda nibura buri rugo rugire smartphone kuko imwe izatuma buri wese uba muri urwo rugo abone izo serivisi biboroheye.”

Minisitiri Ingabire yavuze ko Perezida Kagame yasabye ko abaturage batazahabwa telefoni gusa ahubwo ko bazahabwa amahugurwa y’uko bazikoresha n’akamaro kazo.

Perezida Kagame yahise afata ijambo avuga ko ubwo iki gitekerezo yakiganiraga na Minisitiri Ingabire, yemeye gutanga 1000.

Ati “ Njye nabanje kureba umushahara mfata, ngo ndebe amatelefoni arimo hanyuma nza gusanga harimo make cyane. Ariko kubera ko nanjye umutwe wanjye ukora kurusha uko mfata umushahara, mpitamo kuvuga ngo nzishyurira smartphones 1000.”

Yavuze ko ubwo yaganiraga ibyo na Minisitiri Paula Ingabire, nawe yari yemeye ko Minisiteri ayobora bazishamo izindi zigiye kwegera uwo mubare.

Ati “Ubwo namwe birabageraho, biragenda biza, nta gahato kabirimo, bizakorwa n’ubishoboye hamwe no kubishaka ariko turashaka kugira ngo biturutse mu bushobozi umuntu afite, tuzahe abo baturage bacu smartphones zashobora kuzatwara imyaka icumi kugira ngo zibagereho bitewe n’aho ariho.”

Ahagana saa tanu z’ijoro, Umukuru w’Igihugu yifashije urukuta rwe rwa Twitter, maze atangaza ko azatanga telefoni za Mara Phone zikorewe mu Rwanda 1500.

I am happy to support the #ConnectRwanda challenge with a pledge of 1500 Made-in-Rwanda @MaraPhones. Smartphones should not be a luxury item. Let’s challenge ourselves to make smartphones an everyday tool enabling all Rwandans to fulfill their potential.

— Paul Kagame (@PaulKagame) December 21, 2019

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yo mu Ugushyingo uyu mwaka igaragaza ko Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa ari 9,527,829. Gusa iyo babara aba, haba hagendewe ku mubare wa sim card zikora, ku buryo ushobora gusanga hari umwe ufite izirenga ebyiri.

Ibi bisobanuye ko ugiye kubarura, ntiwasanga telefoni miliyoni icyenda n’imisago, ahubwo wabona sim card zingana n’uwo mubare zishobora kuba zikoreshwa muri telefoni zitanageze no kuri miliyoni eshanu.

Muri miliyoni icyenda n’imisago zibarurwa, MTN Rwanda yihariye umubare munini na 5,245,426 mu gihe Airtel ari 4,282,403.

Ni mu gihe abanyarwanda bangana na 52.1% ari bo bakoresha internet bavuye kuri 7.9% babarwaga mu 2010.

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, ari kumwe na Vice Chairman, Bazivamo Christophe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe ubwo haririmbwaga indirimbo y’umuryango

2019-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ubwanditsi 24 May 2025
[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye  Igitero i Rusizi  cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ubwanditsi 23 Jun 2017
Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi
Mu Mahanga

Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru