• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa
Umuyobozi wa ESRI Rwanda, Kaspar Kundert

Byinshi kuri ‘GIS’ ikoranabuhanga ryihishe inyuma y’iterambere ry’u Rwanda ridakunze kuvugwa

Ubwanditsi 16 Nov 2017 IKORANABUHANGA

Mu gihe kitageze ku myaka icumi, u Rwanda rwateye imbere cyane mu guhindura umujyi wa Kigali icyitegererezo, kubarura ubutaka, kubarura abaturage, kubaka imihanda, gukwirakwiza no gucunga amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Ibi byose benshi babibona bibaza impamvu bikorwa ku murongo, buri gikorwa kigashyirwa aho cyagenewe kandi ntikibangamire ikindi nk’uko byakunze kugenda mbere aho wasangaga kugira ngo bubake umuhanda babanza kurandura insinga z’amashanyarazi.

Ni umusaruro w’Ikoranabuhanga ryifashishije Ubumenyi bw’Isi, Geographic Information System (GIS). Ikigo ESRI, gifatwa nk’igifite ubwoko bw’iryo koranabuhanga bukomeye kurusha ubundi ku isi ni cyo kiritanga mu bigo bya Leta y’u Rwanda.

Byatangiye mu 2006 ESRI itanga amasomo ajyanye n’iryo koranabuhanga, itangira kurigurisha mu 2010, ari nabwo yafunguye ishami mu gihugu.

Kuva icyo gihe GIS ifite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2020 kuko imishinga myinshi yo muri iyo gahunda iyikenera.

GIS ikora ite?

Ni ikoranabuhanga rishingiye ku kuranga ahantu birenze kure uko amakarita asanzwe aherekana, ryerekana amakuru yose ashoboka y’ahantu runaka, kuva ku mbibi za buri mudugudu kugeza ku mubare w’inyubako ‘zose’ ziri mu mijyi y’u Rwanda.

GIS kandi ikoreshwa mu gukusanya amakuru no kuyashyira mu bishushanyo ndangamibare byorohereza uyashaka kuyabona.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami rya GIS mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, Florent Bigirimana, yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga mu Rwanda rigizwe n’urusobe rwa porogaramu zitandukanye zirimo izikoreshwa kuri mudasobwa n’izo kuri telefoni zigezweho.

Igizwe na ‘Collector’ ikorana na telefoni zigezweho cyangwa tablets, ku buryo ugiye gukora ibarura hanze mu baturage ayikoresha apima ubuso bw’umurima cyangwa ibindi bipimo akeneye akabasha no kubikosora.

Hari kandi ‘Survey 123’ nayo ikorana na telefoni igafasha mu kubaza ibibazo by’ibarura. Yatumye ababarura batakigendana umuba w’impapuro ngo rimwe na rimwe zibanyagirirweho.

Naho ‘ArcGIS’ ni porogaramu ya mudasobwa iyoboye izi zavuzwe hejuru ifasha mu kwinjiza amakuru adatunganyije yavanwe hanze, akabyazwamo andi yizewe arimo amakarita, n’ibindi bishushanyo ndangamibare cyangwa ndangahantu bigaragara neza.

Uko GIS yafashije u Rwanda mu iterambere

Bigirimana avuga ko ubu badashobora kwibeshya mu gutara amakuru kubera GIS. Mu gihe mu ibarura byatwaraga amezi agera kuri ane kugira ngo iki kigo gikusanye amakuru yavuye mu ibarura ubu bikorwa mu munsi umwe.

Ati “Niba ibarura ari iryadutwaraga imyaka itatu ubu amezi atandatu gusa cyangwa umwaka uba uhagije ngo rikorwe. Ubu umuntu ajya mu bushakashatsi nk’i Nyamasheke agafata amakuru akoresheje telefoni akabitwohereza mu biro atiriwe agaruka i Kigali.

Abanyeshuri barusha abandi mu mashuri yisumbuye bahabwa amahirwe yo kwiga GIS muri Kaminuza

Umuyobozi wa ESRI Rwanda, Kaspar Kundert avuga ko iri koranabuhanga ari ryo ryashyize mu bikorwa ibarura ry’ubutaka, rigatuma kuri ubu nta na metero kare yabwo itabaruwe mu gihugu.

Ati “Nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, RLMUA, ni abakiriya bacu, baradukoresheje ubutaka bwose bubarurwa vuba, ikoranabuhanga ryacu ryatumye igihugu gikata ibibanza n’amasambu bya buri muturage.”

Yasobanuye ko uretse gutanga za porogaramu za mudasobwa na telefoni, banahugura kandi bagafasha abakozi b’ibigo bya Leta mu kuzikoresha.

Kundert yavuze ko Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, REMA, cyakoresheje GIS mu kubarura ibishanga bikwiye kuvanwamo ibikorwa no gukora amakarita yabyo.

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura, WASAC, gikoresha iri koranabuhanga mu kugabanya amazi asesagurwa, ku buryo kizi aho buri muntu ufite umugezi mu rugo aherereye n’aho imiyoboro y’amazi yose mu gihugu inyura.

EDCL na EUCL nabyo bikoresha GIS mu kumenya inzira z’imiyoboro z’amashanyarazi no kumenya aho buri muntu ufite ‘cashpower’ aherereye ku buryo nta wapfa kwiba amashanyarazi.

Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nayo iyikoresha mu kwereka abashoramari ahari imirima bashoramo imari mu bihingwa ngandurabukungu nk’icyayi cyangwa kawa.

GIS kandi yakoreshejwe mu gukora amakarita yahereweho hakorwa ibishushanyo mbonera by’umujyi ya Kigali n’indi itandatu iwunganira.

2017-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Ubwanditsi 15 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara
Amakuru

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Ubwanditsi 08 Jan 2025
CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende
Amakuru

CMI muri Uganda mu gisebo n’akangaratete nyuma y’ifatwa ry’Abapagasi ba RNC mu Karere ka Mubende

Ubwanditsi 07 Oct 2020
Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se
Mu Rwanda

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru