• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Perezida Kagame yageze muri Qatar yitabiriye inama ku ikoranabuhanga

Perezida Kagame yageze muri Qatar yitabiriye inama ku ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Oct 2019 IKORANABUHANGA

Perezida Paul Kagame yageze i Doha mu gihugu cya Qatar, aho ari mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bazitabira inama ku ikoranabuhanga mu mijyi, izatangira kuri uyu wa Kabiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019, aho azitabira iyi nama izwi nka “Qatar IT Conference and Exhibition, QITCOM 2019.

Iyi nama yahujwe n’imurikagurisha ku ikoranabuhanga rigezweho, yateguwe na Minisiteri yo gutwara abantu n’Itumanaho bitanzweho umurongo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari nawe uzayifungura.

Yahawe insanganyamatsiko ya “Safe Smart Cities”, ikazitabirwa n’abayobozi baturutse mu bihugu 30 kuva kuri uyu wa 29 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2019, mu nzu mberabyombi ya Qatar National Convention Center (QNCC).

QITCOM 2019 izitabirwa n’abasaga 300 bazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhaga, ba rwiyemezamirimo bato basaga 100 n’abagera kuri 300 bamaze guhanga ibishya. Hazaba kandi hari abarimu, abashakashatsi mu by’inganda n’abandi, hagamijwe gusangira ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho.

Bazaba baganira ndetse batekerereza hamwe ibisubizo ku mbogamizi imijyi irimo guhura nazo muri iyi minsi, binyuze mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga rigezweho ari naryo rizaba ryubakiyeho ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere.

Bimwe mu bigo byo mu Rwanda byitabiriye iryo murikagurisha birimo AC Group, Ampersand, BSC, Irembo, Pascal Technology, QT Software n’ikigo Wastezon. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye QITCOM.

Ingingo yo kuganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu mijyi iziye igihe kuko imibare ya World Economic Forum igaragaza ko nibura abatuirage 65% bazaba batuye mu mijyi bitarenze umwaka wa 2040.

Ni mu gihe gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere yatangiye mu 2017, iteganya ko nibura kugeza mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi, bavuye kuri 18.4 babarurwaga mu myaka ibiri ishize.

Mu Rwanda kandi gahunda yo guteza imbere imijyi ikomeje kwihuta, kuko itera imbere ku kigero ya 6% ku mwaka ugereranije n’ahandi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ho igenda kuri 4% na 2% ku rwego rw’Isi.

U Rwanda ruri ku ruhembe rwa gahunda nyafurika izwi nka Smart Cities, igamije gushishikariza za guverinoma zo kuri uyu mugabane kwinjiza ikoranabuhanga mu igenamigambi ry’imijyi.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye nka camera zikoreshwa mu gucunga umutekano rusange, amakarita akoreshwa mu gutega imodoka azwi nka Tap &Go, urubuga Irembo rubonekaho serivisi zose za Leta n’uburyo bwa e-recruitment bufasha mu guhatanira akazi mu myanya ya leta.

Perezida Kagame aheruka guhurira na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo bari bitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Emir Al Thani anaheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda rwamaze iminsi itatu uhereye ku wa 21 Mata 2019. Ubwo yari muri iki gihugu hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

Yaje mu Rwanda nyuma y’uko na Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar rwabaye mu mpera za 2018.

Qatar ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ndetse mu minsi ishize giherutse gutangaza ko cyifuza gufasha u Rwanda mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Muri Werurwe, itsinda ry’intumwa za Qatar, riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, bagiranye ibiganiro na Leta y’u Rwanda birimo gutera inkunga umushinga wo kwihutisha kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Usibye uyu mushinga, Qatar ifitanye imikoranire n’u Rwanda ishingiye ku yandi masezerano yagiye asinywa. Muri Gicurasi 2015 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro ku kibuga cy’indege muri Qatar

Perezida Kagame agera muri Qatar

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu masaha make mbere y’inama izatangira kuri uyu wa Kabiri

Umujyi wa Doha niwo ugiye kwakira iyi nama ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu mijyi

2019-10-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Ubwanditsi 06 Feb 2018
Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Ubwanditsi 18 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe-  Iperereza rya Polisi
ITOHOZA

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa kabiri, APR FC na AS Kigali ntizikina kubera kwitegura imikino Nyafurika

Ubwanditsi 06 Sep 2022
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 17 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru