• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Ubwanditsi 06 Feb 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA) kuri uyu wa mbere cyatangaje  cyatangije gahunda y’iminsi 2 yo kongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga ku bakora ibikomoka ku mpu, mu rwego rwo kugirango kugira ngo barusheho gukora ubushoramari bunoze, batabangamira  ibidukikije, bakazikora badahenzwe kandi babona inyungu byose bigamije kubafasha guhangana ku masoko.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga, avuga ko intego nyamukuru yatumye bahuza iyo bizinesi, ari iyo kugira ngo habeho gusaranganya ubumenyi mu ikoranabuhanga ryerekeranye no gutunganya impu n’ibindi bizikomokaho.

Sayinzoga akomeza avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku nyama z’inka, ihene n’intama mu myaka 7 iri imbere, hakaba hari gahunda yo kugira ngo hongerwe inyama z’ubwoko butandukanye kandi ibyo bigendane no kongera umusaruro w’izo mpu nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na RAB bibifite mu nshingano.

Sayinzoga akomeza avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.

Nk’uko Kampeta abitangaza, hari ikizere cy’uko umusaruro w’inyama uziyongera cyane mu bihe biri imbere kuko hari uruganda rutunganya inyama rwa Minisiteri y’Ingabo ruherereye i Gako mu Bugesera kandi iyo Ministeri na Guverinoma byashoyemo amafaranga atari make.

Avuga ko kuzamura umusaruro w’impu iyo bitakozwe neza bishobora kugira ingaruka ku bidukikije, ku baturage begereye aho hantu kandi bikagira n’ingaruka ku muntu ukora iyo bizinesi

Ati: “Icyo gihe amafaranga wagombye kubona muri bizinesi yawe iyo utabikoze neza nta bwo uyabona nk’uko bikwiye. Uyu munsi tugomba gufatanya ibintu 2, mbere na mbere tugomba kureba ukuntu tutanduza ibidukikije, icya kabiri ni uburyo twarinda ibidukikije ku buryo bituma namwe mubonamo inyungu irushijeho”.

Avuga ko mbere hari abibwiraga ko kurinda ibidukikije bihenze ariko bishobora kurindwa kandi bigufashije gukora bizinesi yawe, icyo dushaka ni uko mukora bizinesi zigatanga umusaruro mwiza kandi mudahenzwe kandi mukabonamo inyungu nyinshi.

Agira ati: “Leta yatumije inararibonye zitandukanye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku matungo (inyama, impu) kugira ngo abakora iyo bizinesi bamenyane, bagaragaze imbogamizi n’ahakiri ikibazo mu kubibyaza umusaruro kugira ngo hagaragare ahashakirwa ibisubizo mu kubafasha”.

Sayinzoga avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda hari miliyoni 2 z’inka na miliyoni 2 z’ihene, bugaragaza ko nibura buri mwaka mu Rwanda hakagombye gutunganywa impu zigeze ku 100 000.

Yakomeje avuga kokugeza ubu bafite  ,ariko bakwiye kuba bafite ubushobozi nibura nk’igihugu bwo gutunganya impu 100 000 ku mwaka. Ati” Kuba tutazigeraho rero ni ukuvuga ngo haracyabura ubufatanye ngo tubigereho, hari uruhare rwa Leta n’uruhare rw’abashoramari kuko tudakoranye bitashoboka”.

Kampeta avuga ko inshingano za NIRDA ari izo gufasha abo bashoramari kugira ngo intego zabo zigerweho, ibongerera ubumenyi bugezweho n’ubundi bufasha bunyuranye. Yasabye abitabiriye gusaranganya ubumenyi bafite kuko ari byo bizatuma hagabanuka ibiciro bihanitse mu gutunganya impu, hakagabanuka ibyangiza zikoresha. Ashima MINICOM , REMA, MINAGRI  zabashije guhuriza hamwe abakora iyo bizinesi.

Uhagarariye ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku matungo mu Rwanda Mukashyaka Germaine, atangaza ko iryo huriro rigizwe n’abakora ibikomoka ku mpu, abacuruza impu bazitwara hanze, abakusanya impu mu Rwanda n’amakaniro.

Aya mahugurwa mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibikomoka ku matungo yitabiriwe n’abasaga 30 baturutse mu Rwanda hose bahagarariye abandi kandi bafite aho bahurira n’ibikomoka ku mpu haba mu bucuruzi cya kuzibyaza umusaruro.

Avuga ko ibibazo bakunze guhura nabyo ari ukuba mu Rwanda nta nganda zihari zitunganya impu kugeza zirangiye, kuba nta bikoresho biri mu Rwanda abakora ibikomoka ku mpu bifashisha bikagomba kuva hanze.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Ubwanditsi 13 Apr 2020
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Amerika yagabye igitero cya mudasobwa ku ntwaro za Irani zimara igihe zidakora

Ubwanditsi 24 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare ‘wishe umugore’ we i Rulindo yafatatiwe i Kibungo-Lt Col Munyengango
Mu Rwanda

Umusirikare ‘wishe umugore’ we i Rulindo yafatatiwe i Kibungo-Lt Col Munyengango

Ubwanditsi 11 May 2018
Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru
Amakuru

Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Ubwanditsi 05 Jan 2022
Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru