• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Ubwanditsi 04 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Buri gihe iyo habaye impinduka mu ngabo z’u Rwanda, cyane cyane iyo hari abirukanywe, abasezerewe n’abasubiye mu buzima busanzwe nk’uko byagenze muri iyi minsi, ibigarasha n’Interahamwe bakwiza ibihuha ngo hari umugambi wo guhirika ubutegetsi wategurwaga.

Ibi ni bya bindi umushonji arota arya. Abo bagome bifitiye inzozi zabakwamiyemo, doreko bahora bifuriza u Rwanda imidugararo n’isenyuka ry’ubumwe n’ibindi byiza rugenda rugeraho. Ntabyo bazabona ariko, kuko ibyo byiza ntitubifata minenembwe!

Uko gukwiza impuha kandi babikora nkana, bagamije gusa gukura abaturage umutima, ngo ab’intege nke bibeshye ko hari ubushyamirane hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ Igihugu n’ingabo z’u Rwanda.

Ibyo ni uguhomera iyonkeje ariko, kuko Umunyarwanda wa none arahumutse. Azi neza imbaraga z’ubuyobozi yitoreye, disipuline ntagereranywa y’Ingabo z’u Rwanda, icyizere n”ubwuzuzanye hagati y’inzego z’Igihugu.

Ku rundi ruhande ariko, ibigarasha n’abajenosideri ntibamenyereye umuco wo gukorera mu mucyo, aho buri wese abazwa ibyo yakoze, byaba amakosa akabihanirwa hatitawe ku ipeti cyangwa urwego rw’ubuyobozi umunyacyaha arimo.

Benshi muri abo bakwiza amagambo, bakuriye, bahungiye cyangwa banavukiye mu bihugu aho Jenerali yica agakiza, kumutinyuka ngo uramuhana bikaba ikizira!

Iyo babonye rero mu Rwanda Jenerali yirukanwe kubera ruswa cyangwa ubusinzi, abakiri imbata y’imyumvire yo ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana babifata nk’ishyano ryaguye, bakabishakira indi mpamvu iremereye, nk’umugambi wo guhirika ubutegetsi!

Muri iyi myaka, mu bihugu byinshi by’Afrika hagiye haba kudeta, abasirikari bakambura abasivili ubutegetsi, kandi koko wasesengura ugasanga igihugu cyari kigeze aharindimuka.

Hari abanyamakuru bagiye bahera kuri iyo nkundura y’ihirikwa ry’ubutegetsi hirya no hino muri Afrika, bakabaza Perezida Kagame niba atajya yikanga ko no mu Rwanda haba kudeta. Mu magambo make hari uwo yasubije ati:” Hari filimi zidashobora gukinirwa mu Rwanda, kuko zitabona abazikina ndetse n’abazireba”.

Iki ni igisubizo gisobanura ko hari ibintu biba ahandi ariko bidashoboka mu Rwanda, kubera amateka rwanyuzemo, n’uruhare ayo mateka yagize mu kubaka imyumvire mishya mu Banyarwanda. Umunyarwanda yamenye gutandukanya igisahiranda n’umuyobozi usobanutse, ku buryo nta mahirwe yaha inturumbutsi na ba kidobya.

Ingabo z’u Rwanda ni bamwe muri abo baturage bazi ikiguzi cy’aya mahoro, n’imiyoborere inogeye buri wese. Zizi no kurusha undi wese ko iterambere nyaryo ari irishingiye ku byifuzo n’uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.
Wamenera he rero uvutsa abaturage ubuyobozi bitoreye hafi 100%?

Iyo ni filimi ikinirwa gusa mu bwonko bwangiritse nk’ubwa Ingabire Victoire, Nahimana Thomas, Jean- Paul Turayishimiye, Jean- Paul Ntagara, n’izindi ngurukira ngenzi zabo.

2024-09-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi

Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi

Ubwanditsi 12 Apr 2018
Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Nkuko  ‘Abarokore’ bajyaga guhirika amabuye ku musozi wa Kanyarira babigereranya nko guhirika Bish.Tom Rwagasana muri ADEPR

Nkuko ‘Abarokore’ bajyaga guhirika amabuye ku musozi wa Kanyarira babigereranya nko guhirika Bish.Tom Rwagasana muri ADEPR

Ubwanditsi 23 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi  bwiza bafite
Mu Mahanga

Pasitori ukomeye muri USA yasabye Abanyarwanda kudakerensa ubuyobozi bwiza bafite

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7
Mu Mahanga

Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja
POLITIKI

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Ubwanditsi 25 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru