• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch

U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch

Ubwanditsi 06 Mar 2018 POLITIKI

Nyuma y’igihe kinini u Rwanda rudacana uwaka na Human Rights Watch (HRW), umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, kubera raporo irutangazaho, amasezerano y’imikoranire yageze ku ndunduro.

Muri Nyakanga 2017, uyu muryango wasohoye raporo ku Rwanda wise “All Thieves must be killed”, bisobanuye ngo “Abajura bose bagomba kwicwa”; ishinja inzego z’umutekano ko zishe abaturage bagera kuri 37 mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuva muri Mata 2016.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yaje gusohora raporo yerekana ko HRW yavuze ko hari abantu bishwe nyamara bakiriho. Itangazamakuru ryeretswe bamwe mu bavugwa muri iyo raporo bakiriho n’abandi bahamya ko bagenzi babo bakiriho ndetse ko abapfuye bazize indwara bitari ukwicwa.

Iyo raporo ya HRW yazamuye uburakari ku ruhande rw’u Rwanda, maze mu Ukwakira 2017 abadepite baganira na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, abahamirije ko raporo ya HRW yuzuyemo ibinyoma.

Mu myanzuro Inteko Ishinga Amategeko yashyikirije Guverinoma, harimo uwayisabaga ‘kongera gusuzuma amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch, ku buryo ibikorwa bigayitse bikomeje kuyiranga mu guharabika isura y’u Rwanda n’Abanyarwanda bitakomeza gukorwa hashingiwe cyangwa hitwajwe ayo masezerano atanakurikizwa’. Guverinoma yahawe iminsi 30 kuba yagaragaje icyo yabikozeho.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Ukuriye Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera rishinzwe ubufatanye mu butabera mpuzamahanga, Umurungi Providence, yatangaje ko ibyo Inteko Ishinga Amategeko yasabaga byakozwe, isubizwa mu ibaruwa iyimenyesha icyemezo cyo kutazavugurura amasezerano na HRW.

Amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na HRW yari yarasinywe ku wa 29 Kamena 2016 arangira ku wa 29 Werurwe 2017.

Murungi yagize ati “Icyemezo cyafashwe ni uko Guverinoma yasanze nta mpamvu yo kongera kuvugurura ayo masezerano, bishingiye ku mikoranire n’imikorere n’ubundi yari yabanjirije amasezerano yari acyuye igihe. Ibikorwa bya HRW twasanze nta burenganzira bwa muntu birengera ahubwo bifite impamvu zihishe za politiki aho kuba iz’uburenganzira bwa muntu.”

Ikindi kandi raporo ya HRW yo muri Nyakanga 2017 yasohotse n’ubundi nta cyangombwa cyo gukorera mu Rwanda ifite.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hafashwe icyo cyemezo cyo kutavugurura ayo masezerano ariko n’ubundi nta baruwa HRW yari yandika isaba kuyongera. Ariko ngo hari amakuru ifite ko abantu bayo bagenda baca muri za Ambasade, bashaka ko zayifasha akongerwa.

Amasezerano HRW yagiye yica, yavugaga ko mu gihe iri gukora raporo yajya ibanza kuganira na Minsiiteri y’Ubutabera ku kintu ibonye kitagenda mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mbere yo kuyitangaza.

Mu gihe HRW nta mikoranire n’u Rwanda, Guverinoma yamenyesheje Inteko ko hari indi miryango itegamiye kuri leta yita ku burenganzira bwa muntu izakomeza gukorana nayo.

Ese u Rwanda ruzajyana mu nkiko HRW?

Mu bitekerezo byatanzwe nyuma ya raporo yerekanaga ko hari abantu bapfuye nyamara bakiriho, harimo no kuba HRW yagezwa mu nkiko.

Kuri iki kirebana n’ubutabera, Murungi yagize ati “Twaje gusanga atari ngombwa, kwaba ari ukuyiha ingufu tugiye mu manza nayo.”

Akomeza avuga ko abashyizwe muri iyo raporo ko bapfuye nyamara bakiriho begerwa bagahumurizwa.

Inteko Ishinga Amategeko yari yasabye Guverinoma gushakira abunganira abo raporo ya HRW ivuga ko bapfuye kandi bariho kugira ngo bayikurikirane mu nkiko kubera ko bahungabanyijwe (préjudice moral) n’ibinyoma bikubiye muri raporo yise “All Thieves must be killed”.
Raporo za Human Rights Watch zagiye zishoka zishinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu zaramaganywe, ndetse rukanagaragaza ko ushaka ukuri adakwiye kuzisoma.

2018-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un

Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un

Ubwanditsi 18 Apr 2018
RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

Ubwanditsi 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Ubwanditsi 07 Apr 2016
MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi
IKORANABUHANGA

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli  ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame
Mu Mahanga

Pastor Ezra Mpyisi ngo Umwami Kigeli ntiyataha atavuganye na Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru