• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Ubwanditsi 16 Dec 2018 IKORANABUHANGA

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije imikoranire mishya na Facebook binyuze muri “Facebook Flex” izafasha abakiliya bayo gukoresha uru rubuga nkoranyambaga ku buntu.

Facebook Flex izafasha abakoresha MTN kuganira, kumenya amakuru agezweho, kwandika ibyiyumviro byabo no kubisangiza ababakurikira nta kiguzi banyuze kuri Facebook.com cyangwa Facebook App.

Itangazo MTN yageneye itangazamakuru rigaragaza ko imikoranire yayo na Facebook yashyizweho umukono ku wa 14 Ukuboza 2018.

Facebook Flex ntiyeremera uyikoresha kureba amafoto n’amashusho abantu batandukanye bashyize ku nkuta zabo za Facebook. Hashyizweho amahitamo afasha kuva muri Facebook Flex idasaba ikiguzi, ugana ku isanzwe yishyurwa.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri MTN, Richard Acheampong, yavuze ko Facebook Flex igamije kuzamura abagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yagize ati “Ubu bufatanye buzahuza abakiliya bacu n’inshuti zabo ziri mu bice bitandukanye by’Isi, mu biganiro no kungurana ibitekerezo bitabasabye amafaranga ya internet.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ihuzanzira rya Facebook muri Afurika, Kojo Boakye, yavuze ko yishimiye imikoranire mishya na MTN Rwanda.

Yagize ati “Ni intambwe igana imbere muri gahunda ya Facebook yo guha abantu ubushobozi bwo kubaka sosiyete no guhuza abari mu bice bitandukanye by’Isi.”

Facebook Flex yitezweho gufasha abafatabuguzi ba MTN gukoresha Facebook byisumbuyeho no kuyibyaza umusaruro mu bucuruzi n’ahandi.

Urubuga rwa Facebook rwatangiye ku wa 4 Gashyantare 2004, ubu rusurwa n’abarenga miliyari 2.27 mu kwezi.

MTN Rwanda ibarizwa muri MTN Group yo muri Afurika y’Epfo yatangiye gukorera mu rwa Gasabo mu 1998. Iyi sosiyete iri ku isonga mu bigo by’itumanaho mu gihugu, ifite abakiliya basaga miliyoni enye n’ibihumbi 500.

Itanga serivisi zo guhamagarana, ama-unité yo gukoresha kuri internet binyuze muri MTN Irekure. MTN Rwanda yanagize uruhare muri gahunda y’ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki binyuze muri Mobile Money, Tap&Pay ndetse no kwizigamira no kubona inguzanyo muri MoKash.

2018-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

Ubwanditsi 10 May 2018
Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Feb 2024
MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

MTN yatangije poromosiyo ’Izihirwe’ mu gushimira abakiliya yizihiza isabukuru y’imyaka 20

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop

Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop

Ubwanditsi 20 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa
Amakuru

Nyuma y’amezi asaga atatu nta ndirimbo ashyira hanze, Bruce Melodie yifashishije Khaligraph Jones wo muri Kenya bakora iyitwa Sawa Sawa

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018
SHOWBIZ

Intara y’Amajyepfo yihariye umubare munini w’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Ubwanditsi 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru