• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

U Rwanda rugiye gutangira imirimo yo kubaka icyogajuru

Ubwanditsi 10 May 2018 IKORANABUHANGA

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize umukono ku masezerano n’ibigo byo mu Buyapani, atuma impande zombi zinjira mu bikorwa nyirizina byo gutunganya icyogajuru nka kimwe mu bikorwa u Rwanda ruhanze amaso mu rugendo rurimo rw’ikoranabuhanga.

Mu isinywa ry’ayo masezerano ku wa 9 Gicurasi 2018, Prof Shinichi Nakasuka wo muri Kaminuza ya Tokyo yavuze ko bakora ibyogajuru guhera mu 2000, bakaba bashaka gukorana n’u Rwanda mu gukora igito kitazajya gitanga amakuru gusa ahubwo kizanongera ubushobozi buzatuma hakorwa ibirenzeho.

Yavuze ko bitewe n’aho ikoranabuhanga rigeze, ntibikiri ngombwa ko hubakwa icyogajuru cya rutura ngo cyoherezwe mu kirere, kuko ubu bari kwifashisha ikoranabuhanga ryo gukora ibyogajuru bito nk’icyo baheruka kohereza mu kirere bise TRICOM-1R, gipima ibilo bitarenga bitatu.

Icyo cyogajuru ngo kiri mu kirere ndetse muri Werurwe 2018 cyerekanye amakuru ku Rwanda nubwo abitse i Tokyo mu Buyapani.

Kuri ubu hari kubakwa ububiko ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro, amakuru azatangwa n’icyogajuru akajya aguma mu gihugu.

Ku byerekeye ingengo y’imari icyo cyogajuru gito kizatwara, Prof Shinichi yagize ati “Iki cyogajuru ubwacyo gitwara agera mu bihumbi 200 by’amadolari (miliyoni nibura 173 Frw), ariko ugereranyije n’icyogajuru cyo hambere cyo gishobora no kugera muri miliyoni 300 z’amadolari (nibura miliyari 260 Frw), cyo ugasanga kingana na metero imwe kuri imwe.”

Gusa ibi byogajuru bishya byo ni ikintu ushobora gufata mu ntoki nubwo ubushobozi bwacyo mu gukusanya amakuru bwo buhambaye.

Amasezerano u Buyapani bwabanje kuyasinyana n’Umuyobozi wa Smart Africa, Dr Hamadoun Touré, kugira ngo umushinga w’ibyogajuru uzabashe gufasha ibihugu byose bibarizwa muri iyi gahunda.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yashimangiye ko Smart Africa ubwayo ifite ibihugu bisaga 22, ugusinya kwa RURA ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda bikaba byerekana ko uyu mushinga atari ibitekerezo gusa ahubwo ari ibintu bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Nk’u Rwanda turashaka gutangira umushinga hamwe n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Buyapani, kugira ngo muri ubu bufatanye duhugure abantu, twubake icyogajuru, ku buryo mu gihe nk’iki umwaka utaha tuzabasha gutangaza icyo twakoze muri aya mezi. Ibintu bikomeye cyane ubu bigiye gukorwa.”

Dr Touré usanzwe ari enjeniyeri (engineer) mu bijyanye n’ibyogajuru, ahamya ko nta banyafurika benshi bafite ubumenyi muri uru rwego kandi abafite ubushake ari benshi, ku buryo gutanga amahugurwa mu byogajuru ari ingenzi, ngo ntirukomeze “gufatwa nk’ibitangaza.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rufite ubushake cyane n’ubushobozi muri gahunda y’ibijyanye n’ibyogajuru, ibi bikaba bigomba gutanga umusaruro atari ku Rwanda gusa ahubwo no ku isi yose muri rusange.”

Dr Touré yavuze ko hakenewe kubakwa ubushobozi kugira ngo itumanaho ry’icyo cyogajuru n’aho cyohereza amakuru ridacika bitewe n’intera kigezeho, ariko igikenewe ni uko iryo koranabuhanga ryose rikenewe ryubakwa rikagezwa ku Banyafurika.

Umuyobozi ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho (ITU), Akim Falou Dine, aheruka gutangaza ko ibihugu bya Afurika bikeneye kumva neza ibisabwa ngo nabyo bigire ibyogajuru byiyubakiye, ku buryo mu gihe cy’imyaka ibiri ibihugu byinshi bizaba bimaze kugira ibyogajuru byabyo.

Kaminuza ya Tokyo na Smart Africa basinyanye amasezerano ku byerekeye gukora ibyogajuru

Abayobozi bishimiye amasezerano agiye kuzana impinduka mu bijyanye n’ibyogajuru

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Ubwanditsi 18 Sep 2019
Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?

Ibyuma bikoreshwa basaka byaba bigira ingaruka ku buzima?

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Ubwanditsi 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 04 Jan 2018
U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire
Mu Rwanda

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar
POLITIKI

Perezida Kagame umwe mu bayobozi bakomeye bateregerejwe i Dakar

Ubwanditsi 07 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru