• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Ubwanditsi 22 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana MUNYANTWALI Alphonse n’intumwa yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’akazi i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ku butumire bwa mugenzi we wa Kongo, Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyepfo bwana Théo NGWABIDJE KASI.

Urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano uri hagati y’intara zombi no kuganira ku bibazo intara zombi zihuriyeho cyane cyane kurushaho kunoza imikoranire ku mipaka ihuza Intara zombi, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola ndetse no gukomeza gushimangira urujya n’uruza rw’abaturage.

Théo NGWABIDJE KASI

Muri urwo ruzinduko, impande zombi zashoboye kuganira ku ngamba zihuriweho zigamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya Ebola hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku itariki ya 6 Kanama 2019 mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.

Nyuma y’iyo nama, intumwa z’impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza korohereza urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa hagati y’intara zombi ndetse no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola nkuko byasobanuwe n’itsinda tekiniki rihuriweho n’impande zombi.

Impande zombi zumvikanye ko zigomba guhanahana amakuru mu rwego rwo gukomeza gukorana bya hafi ku byatera ikibazo icyo aricyo cyose cyabangamira inyungu z’impande zombi. Ibi birareba by’umwihariko guhana urutonde rw’abantu bahuye n’abarwaye cyangwa abishwe n’icyorezo cya Ebola.

Mu minsi ishize abantu babiri bafite Virus ya Ebola bagaragaye muri Kivu y’amajyepfo, kandi hakaba hari urujya n’uruza rw’abantu bava cyangwa bajya muri Kongo bakoresheje imipaka itandukanye ihuza ibihugu byombi.

2019-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda

Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda

RUSHYASHYA 08 Oct 2026
Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Ubwanditsi 12 Apr 2023
Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ubwanditsi 12 May 2022
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Ubwanditsi 01 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane
POLITIKI

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara
IMIKINO

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Ubwanditsi 21 May 2018
Dr Donald Kaberuka, yagizwe umuyobozi w’akanama k’igihugu cya Tanzania
Mu Rwanda

Dr Donald Kaberuka, yagizwe umuyobozi w’akanama k’igihugu cya Tanzania

Ubwanditsi 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru