• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuri uyu wa gatanu, tariki 23 Kanama 2024, Leta y’u Rwanda, Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, na Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, bongereye amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira n’impunzi bava muri Libiya, kubera gufatwa nabi muri icyo gihugu kiri mu ntambara.

Abo bimukira biganjemo abahera muri Libiya bageragezaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya Mediterane, babura uko bambuka bagakoreshwa imirimo y’uburetwa muri icyo gihugu.

Amasezerano yari asanzwe hagati y’izo mpande eshatu, yari yarashyizweho umukono muri Nzeri 2019, naho ayaraye avuguruwe akazageza tariki 31 Ukubiza 2025.

Kugeza ubu ababarirwa mu 2.300, bakomoka muri Sudan, Sudan y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, Somaliya, Mali, Cameroun, Côte d’Ivoire, Guinea n’ahandi, bamaze kuvanwa muri Libiya.

Ababyifuza bazatura mu Rwanda, ababishaka basubire iwabo, yewe hari n’ abajyanwe mu bihugu bitari ibyabo kavukire.

Si abaturuka muri Libiya bazanwa mu Rwanda gusa, kuko ubu hari n’impunzi zavuye muri Afghanistan na Sudan kubera ibibazo by’umutekano, kandi iyi gahunda nayo HCR yayigizemo uruhare.

Mu buhamya bwabo, bivugira ko uRwanda rwabakiranye ubumuntu batigeze babona yewe no mu bihugu bakomokamo, bigashimangirwa n’ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga, na HCR irimo.

Igitangaje rero, ni uko HCR ishimagiza umuhate w’uRwanda mu kwakira neza abava muri Libiya, Sudan na Afghanistan, ariko igahindukira ikarwanya yivuye inyuma amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.

Abashyira mu gaciro bibaza impamvu y’izi ndimi ebyiri za HCR ku kibazo kimwe, ariko abasesenguzi bafite uko babisobanura.

Bisanzwe bizwi ko hari abantu benshi bafite inyungu mu kuba abimukira bisukiranya mu bihugu by’Uburayi, kuko ababajyana n’ababakira babibonamo amaramuko.

Urugero ni ababigize umwuga kwambutsa inyanja rwihishwa Abanyafrika n’Aziya, bakishyurwa akayabo, batitaye ku buzima bw’imbaga y’abarohama buri munsi, bagerageza kwinjira muri ibyo bihugu.

Abagize amahirwe bakagera” ku butaka bw’isezerano”, hari imiryango ikusanya imfashanyo yo kubagoboka, na HCR irimo. Hari abanyamategeko babashakira ibyangombwa byo kuba muri ibyo bihugu, ababavuza, ababashakira amacumbi n’amashuri, n’ abandi batabarika bahihibikana mu byo bita “uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Muri make abimukira batanga akazi n’amaramuko ku bantu benshi, ku buryo kubavana nko mu Bwongereza ngo ubazanye mu Rwanda, ari ugukura ba rusaruriramunduru amata mu kanwa.

Uretse ko abo bafitiye “impuhwe” abimukira batakongera kubariraho mu gihe baba boherejwe mu Rwanda, iyi gahunda yaca intege abiyahura mu nzira z’inzitane ngo bagiye mu Bwongereza, noneho ba bandi twavuze bari babifitemo inyungu bakahahombera.

Mu gihe kandi ayo masezerano hagati y’uRwanda n’Ubwongereza yashyira mu bikorwa, yabera urugero n’ibindi bihugu, bikayifashisha mu gukumira abimukira bajya mu Burayi rwihishwa, za nyungu twavuze zikayoyoka.

Ngiyo impamvu ababikurikiranira hafi basanga HCR iri mu barwanya ko abimukira bo mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda, kuko yaba itakaje abakiliya. Yego n’abari mu Rwanda “imiryango y’ abagiraneza” ntibura icyo ibakuraho, ariko inyungu ntingana n’uko baba bari mu Bwongereza, n’abandi benshi bakomeza kwisukiranya mu Burayi.

2024-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

Editorial 03 Dec 2022
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Editorial 23 Oct 2018
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Editorial 23 Feb 2017
Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Editorial 10 Jan 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru