• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia

Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia

Ubwanditsi 19 Jun 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa Mbere muri ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ku butumire bwa Perezida Edgar Lungu.

Ibiro Ntaramakuru bya Zambia (ZANIS) bivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Harry Kalaba yatangaje ko abayobozi bombi bagomba kugirana ibiganiro ngo barebere hamwe uburyo bwo kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Zambia.

Perezida Kagame ngo arasura ibice bitandukanye birimo ahashyinguye abayoboye Zambia hazwi nka Embassy Park.

Arakirwa ku meza kandi na Perezida Lungu naho ku munsi wa kabiri asure akarere ka Kafue ku ruganda rukora ibyuma rwa Kafue Steel Company kandi ngo yifuje kumenya iby’inganda zo muri iki gihugu.

Kalaba avuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ari ingenzi ku bihugu byombi kubera ko ngo Abakuru b’Ibihugu byombi bakeneye kungurana ubumenyi kuri byinshi.

Ngo Zambia hari byinshi yakwigira ku Rwanda kuko ngo rwateye imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho aho Zambia yo ikiri kugerageza kubiteza imbere.

Yongeraho ko uru ruzinduko kandi rugamije kugira ngo ibihugu byombi bitangire gufashanya mu miryango bihuriyemo nk’uwa Afurika Yunze Ubumwe, Ibiyaga bigari, COMESA n’iyindi.

Minisitiri Kalaba avuga kandi ko hari amasezerano y’ubufatanye azashyirwaho umukono n’ibihugu byombi cyane mu guhererekanya abarimu b’Igifaransa bo mu Rwanda ngo bafashe uburezi bwo Zambia.

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia tariki 24 Gicurasi 2016 aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

-7005.jpg

-7004.jpg

-7003.jpg

2017-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup

As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 17 Oct 2021
Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
Kigali :Abanyeshuri  basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Kigali :Abanyeshuri basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ubwanditsi 20 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron
ITOHOZA

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Kigali :Abanyeshuri  basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB
Mu Rwanda

Kigali :Abanyeshuri basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Kuba tugeze  muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
IMIKINO

Kuba tugeze muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru