• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Ubwanditsi 09 Feb 2018 Mu Rwanda

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwerekanye amafoto ya Sous Lt Henri Jean Claude Seyoboka ubwo yabaga muri Canada yitabiriye imyigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda, bushimangira ko ari ikimenyetso cy’uko yari agifite imigambi mibi.

Ni kuri uyu wa Kane ubwo mu Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo hakomezaga urubanza ubushinjacyaha buregamo Sous Lt Seyoboka ibyaha bya Jenoside.

Seyoboka w’imyaka 51 yagejejwe mu Rwanda mu 2016 nyuma y’imyaka 20 aba muri Canada. Ashinjwa ibyaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga n’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha ashinjwa kuba yarabikoreye ahahoze hazwi nka CELA (Centre d’Etudes des Langues Africaine), St Famille na Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

Ibyaha uyu mugabo ashinjwa ko yabikoze hagati ya tariki 1 Ukwakira 1990 na 31 Ukuboza 1994.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, umwanya munini wihariwe n’ubushinjacyaha, bushimangira ibimenyetso bwatanze ku byo Seyoboka aregwa.

Seyoboka kuri uyu wa Gatatu yari yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko uvugwa atari we ndetse n’aho bivuga ko yiciye Abatutsi muri Jenoside atahageze.

Umushinjacyaha ashimangira ibimenyetso yatanze, yabanje kugaruka ku mvugo Seyoboka yakoresheje avuga ko we ku matariki ashinjwaho kujya mu bitero yabaga ari guhangana n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, azirasaho ibisasu biremereye ndetse ko ari we warashe ku nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko (yahoze yitwa CND).

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo ari ubwishongozi kuza kugaragaza ibyo yagiye akora mu rukiko.

Yakomeje avuga ko ibyo bashinja Seyoboka bafite ibimenyetso ko yabikoze.

Ku kijyanye no kugira umugambi wo gukora Jenoside, umushinjacyaha yavuze ko Seyoboka yatozaga Interahamwe muri Komini Nyarugenge kandi ngo nubwo yireguye avuga ko icyo gihe ashinjwa kuzitoza yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ngo ntabwo yari afungiweyo ku buryo atashoboraga kuvayo ngo aze i Kigali.

Yavuze ko kandi ko Seyoboka hari amafoto yafashwe ari mu myigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda ubwo yabaga muri Canada, umushinjacyaha akavuga ko bishimangira umugambi we w’urwango n’imigambi mibi byari bigikomeje.

Seyoboka yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko uwo abatangabuhamya bavuga witwa Lt Claude atari we.

Umushinjacyaha yavuze ko Seyoboka ari gushaka kujijisha kandi abatangabuhamya baravuze ko bamuzi neza ndetse hari umwe muri bo beretse ifoto akemeza ko ari we wabayoboraga mu bitero byagiye kwica Abatutsi.

Yavuze ko bishoboka ko abatangabuhamya batatanze amazina ye yose ariko ko bidakuraho ibyo ashinjwa.

Yavuze ko kandi kuba ushinjwa ari Seyoboka binemezwa no kuba ubutabera bwa Canada bwaramwohereje mu Rwanda bwabanje gusuzuma neza, ngo iyo aba atari we ntibwari kumwohereza.

Ikindi ngo birasanzwe haba mu gisirikare cyangwa mu basivili ko ufite ipeti rya Sous Lieutenant ashobora kwitwa Lieutenant.

Umushinjacyaha avuga ko mu bashinja Seyoboka harimo uwari Burugumesitiri wa Nyarugenge ndetse n’uwari wungirije Seyoboka mu kuyobora ibitero byishe Abatutsi, bityo ko abo bantu batabeshya kandi barakoranye, byongeye bari banaturanye.

Umushinjacyaha yavuze ko ahubwo Seyoboka yakabaye asaba imbabazi Abanyarwanda aho kugaragaza ko ari umwere.

Avuga ku batangabuhamya b’ubushinjacyaha, Seyoboka yavuze ko hari abo atizeye ibyo bavuze, agaragaza ko hari n’ahandi bagiye batanga ubuhamya bukangwa kubera ko burimo ibinyoma.

Yavuze ko adashobora kubona amagambo asobanuramo Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari icyaha gikomeye cyane, by’umwihariko kuba ari Abanyarwanda bishe bagenzi babo b’Abatutsi babahora ubwoko bwabo.

Yavuze ko iyo aza kugirira urwango Abatutsi atari gusiga mukase wari umugore wa kabiri.

Seyoboka yavuze ko iyo aba yarahawe ‘mission’ yo kurimbura Abatutsi atari kuyihabwa wenyine, ko yari kuyihabwa hamwe n’abasirikare bagenzi be biganagana i Butare guhera mu 1993. Yireguye avuga ko yagiye mu gisirikare agiye gutabara igihugu atari agiye kwica.

Impande zombi zimaze kugaragaza ibimenyetso byazo, zahawe kugaragaza amazina y’abatangabuhamya bazo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje urutonde rw’abatangabuhamya icyenda bazaza gushinja Seyoboka, biganjemo abasanzwe baratanze ubuhamya ubushinjacyaha bushingiraho ibirego.

Seyoboka yatanze amazina y’abantu 16 barimo ababa mu mahanga bahoranye mu gisirikare, nubwo umucamanaza yagaragaje ko bishobora kuzagorana kuko nta buryo bwo kuvugana imbonankubone n’abari kure buri muri urwo rukiko.

Mu bo yatanze, harimo n’uwarokokeye aho ashinjwa kuyoborera ibitero na bariyeri ziciweho Abatutsi.

Urubanza ruzakomeza tariki ya 19 na 20 Werurwe 2018 humvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

2018-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Ubwanditsi 03 May 2021
Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

NEC isaba abantu bose gukuraho bwangu ibirango byo kwamamaza bitarenze kuwa 4 mu gitondo

Ubwanditsi 02 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze
INKURU NYAMUKURU

Uko Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI
POLITIKI

Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe
IKORANABUHANGA

Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Ubwanditsi 10 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru