• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC ikomeje kwivamo nk’inopfu, uko Kayumba akomeje gufatanwa igihanga cya Rutabana

RNC ikomeje kwivamo nk’inopfu, uko Kayumba akomeje gufatanwa igihanga cya Rutabana

Ubwanditsi 24 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uwahoze ari umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimiye aheruka kugira  icyo avuga ku cyo yita itekinika  riherutse gukorwa n’abayobozi ba RNC kw’ibura rya Ben Rutabana ndetse n’uko Kayumba yatangije umugambi wo gushaka uko ikibazo cy’ibura  rya Rutabana cya kwitirirwa M23 ifatanyije na Jean Paul Turayishimiye.

Ngo bamwe mu b’ayobozi barimo Gervais Condo, Jerome Nayigiziki n’abandi bumvikanye bavuga ko Rutabana yaburiye muri M23 ku kagambane ka Jean Paul.

Mu kiganiro yise ‘uyu munsi na Jean Paul’ Jean Paul yatangiye avuga ko yagiye yumva kenshi abayobozi ba RNC bamugerekaho kugira uruhare mw’ibura rya Rutabana Kandi ko baheruka gukora raporo ifite paje 130 harimo n’ingingo zimushinja ko ari we wagambaniye Rutabana akisanga muri M23.

Akomeza avuga ko afite impungenge z’uko mw’iyi raporo Hari byinshi bashobora Kuba barirengagije ndetse bakomeje kugira ibanga  harimo nk’uko Kayumba ariwe watangije umugambi wo gutekinika ko Ben Rutabana yaburiye muri M23 kugirango Bidakomeza kubazwa RNC Dore ko ngo Muri RNC hari hakomeje gucikamo igikuba ndetse na benshi mu bayoboke bakaba barahagaritse gutanga Imisanzu.

Avuga ko ubwo yari akiri mu buyobozi, Kayumba Nyamwasa  yamwihamagariye ubwe kuri telefone igendanwa maze amubwira ko hari umuntu wamuhaye amakuru avuga ko azi aho Rutabana aherereye ko azi neza ko Rutabana ari mumaboko ya M23 .

Jean Paul ati: ” Ariko njye natangiye gusa n’ubihakana ndetse bintera urujijo mbaza Kayumba ukuntu uwo muntu yabimenye gusa yakomeje kumpatira kwemera ko aribyo mpita mbona ko bishobora Kuba ari amayeri mashya batangiye yo kubeshya abayoboke kugirango RNC yikureho igisebo. “

Ngo Kayumba yakomeje kumubwira ko Ashaka  kubahuza n’uwo muntu yavugaga ko aba i Burayi ndetse ko na Major Micombero bazaba bari kumwe maze bakagirana ikiganiro kirambuye n’uwo muntu, kugira ngo abahe amakuru y’imbitse ndetse ngo anategeka Jean Paul gukora inyandiko y’ibibazo bagombaga kumubaza .

Akomeza avuga ko ubwo Kayumba yakomeza kumuhatira gukora ibyo atashiraga amakenga, byatumye nawe ashaka  kumenya ko  ari ukuri Koko ko uwo muntu ahari ndetse ko afite ayo amakuru maze yemerera Kayumba guhura n’uwo muntu yamubwiraga.

Ati:” Nakomeje kugira amakenga nshaka kumva uko uwo muntu abisobanura hanyuma nemerera Kayumba guhura nawe”

Akomeza Kandi avuga ko ahagana mu masaha ya samunani z’amanywa ari kuwa gatatu yagomba guhura n’uwo muntu ariko agategereza agaheba kuko uwo muntu Kayumba yavugaga atigeze aboneka ndetse ko kugeza na n’ubu ataraboneka.

Ati:” narategereje ndaheba mbona ko uwo muntu yari umupapirano ko byari ikinyoma”

Akomeza avuga ko aha umugambi wa  Kayumba yashakaga wari uko yamwemeza ko Ben yashimuswe na M23 ndetse ngo bagahuza uwo mugambi nk’abayobozi batahirije umugozi umwe bityo binyuze mu nyandiko bemeranyije .

Aha ngo byari kumvikana neza cyane iyo Jean Paul Turayishimye abitangaza ko Rutabana yashimuswe na M23 kuko ari nawe wari umuvugizi wa RNC.Aha RNC ngo yari kuba yikuyeho ibyo birego

Anongeraho ko aha ariho kayumba yatangiriye itekinika rye ryo gushaka kwemeza abayoboke ko Ben yaburiye muri M23 Kandi   ko na Jean Paul yabigizemo uruhare, ndetse Nyuma yo kubona ko Jean Paul amubereye ibamba ngo byanaviriyemo Jean Paul guhita y’irukanwa burundu mu ubuyobozi bwa RNC , batangira  no kumushinja ko ariwe wateguye icyo gikorwa.

Ati ” kubera ko nanze kugendera mu kwaha kw’abo muri iryo tekinika noneho ubu ninjye batangiye kuvuga ko arinjye wamugambaniye akisanga kwa Makenga “

Jean Paul anongeraho ko uwitwa Majoro Rutayomba na Odette Mukankusi  abambari ba Kayumba Nyamwasa bagomba gusobanura impavu ubwo Umuryango wa Rutaba wababazaga aho Rutabana aherereye nyuma y’aho yari amaze ibyumweru bibiri ataboneka kuri telefone ,babemereye ko ahari ndetse babaha n’igihe bazaba bamuberetse ,ngo icyo gihe babasobanuriye ko aho Rutabana ari itumanaho ritari gushoboka ari ko ubuyobozi bw’ihuriro bugiye gushaka uko bakoresha satelitte bakabasha kuvugana nawe   ariko ngo barategereje amaso ahera mu kirere kuko bitakozwe nk’uko bari babisezeranyije umuryango wa Ben.

Anongeraho ko ibyo byose bitigeze bivugwa ko ahubwo byakomeje kugirwa ubwiru n’abayobozi kugira ngo bakomeze guhishira ibimenyetso bibashinja kugira uruhare mw’ibura rya Rutabana

Ati:”  Ibi byose byagizwe ibanga, nta muyobozi  ujya ubivuga Kandi Bose babizi kugira ngo bakomeze guhishira amanyanga yabo”

Arangiza avuga ko ibi bisobanuro bishya bw’ubuyobozi ari itekinika rya Kayumba Nyamwasa ndetse ko abayoboke ba RNC batiyumvisha impamvu nyuma y’amezi hafi 6 Ben aburiwe irengero aribwo batangiye kuzana mo M23 Kandi bazi ko Ben Ari mu maboko ya CMI kukagambane ka Kayumba.

Muntangiriro zuku kwezi nibwo hatangiye kumvikana inkuru zivuga ko Ben Rutabana ari muri M23 gusanabayoke ba RNC babihise babitera utwatsi bavuga ko ari itekinika rishya Kayumba Nyamwasa azanye kugirango akomeze kubashira mu rujijo dore ko hafi ya bose bamushinja ko ari wamugambaniye.

2020-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Ubwanditsi 27 Jan 2021
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Ubwanditsi 10 Sep 2024
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025

2 Ibitekerezo

  1. Lidia
    February 24, 202011:18 pm -

    Mwongere mubeshyabeshye se ngo J. Paul ngo …Sultani Makenga ..ngo …Muyobya uburari gusa.
    Kayumba na Ntwari mube mutegura ibindi binyoma byo kwiregura. Ubu ababashyigikiye na none bagiye guhinduranya amagambo?? Banyure inyuma ngo ari iKigali?? Ukuri ntikugitinda kugaragara nako kwamenye ubwenge gusigaye kunyura muri Asanseri!

    Subiza
  2. gracepe4
    January 20, 20261:10 pm -

    2023 s top ten hottest incest onlyfans accounts the village
    https://lydenburg-squirting.xblognetwork.com/?trinity-alessandra

    divinity love porn avn taboo family free porn hardcore free celeb porn videos massillon porn star mp3 rocket porn

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye
IKORANABUHANGA

Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye

Ubwanditsi 25 Jul 2018
Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]
Mu Mahanga

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru