• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Ubwanditsi 31 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Abamaze iminsi bakurikirana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu nkuru zikwirakwiza zikanahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, bamaze iminsi babona ibikwirakwizwa n’umugabo witwa Hakuzimana Abdul Rashid bakibaza impamvu inzego zishinzwe umutekano zitamukurikirana.

Imbugankoranyambaga zabaye umuyoboro wo gukwirakwiza amakuru mu gihe cya vuba ariko n’abanyabyaha nabo barazitabiriye ntibasigara inyuma. Izina Hakuzimana Abdul Rashid ntabwo ari rishya mu nzego z’umutekano n’ubutabera

Hakuzimana Abdul Rashid ni mwene Nzariturande Jean Bosco na Nyiraherekeza Agnes wavutse muri 1968 mu cyahoze ari Komini ya Kinigi ubu ni mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru.
Rashid nyuma yo kuba umutumirwa uhoraho wa Cyuma Hassan wa Ishema TV nawe yaje gushinga umurongo we kuri Youtube witwa Rashid TV akwirakwizaho ibihuha n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyo umuntu yumvise ibiganiro bya Rashid, usanga byiganjemo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubuyobozi abaturage, gushyigikira abahamijwe cyangwa abakurikiranwaho n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Agathe Kanziga, anasaba ko abajenosideri bose bafunzwe kuva muri 1994 kugeza muri 2000 bafungurwa), ndetse no gushyigikira cyangwa guha ishingiro imitwe y’iterabwoba n’abayobozi bayo (nka Rusesabagina na FLN. Ibi byose kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Rashid ntabwo ari mushya mu byaha, mu mwaka wa 2006 yakoze ibyaha bitandukanye ariko tariki ya 25 Mata 2006 yaranzwe n’ibikorwa byo kuvutsa igihugu umudendezo yandikira inzego zinyuranye ndetse akanamenyesha abantu bose ko Leta y’u Rwanda yica abantu bayo kandi ikabavana mu mazu yabo ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 166 CPLII

Yaje gutabwa muri yombi ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyaha Rashid akurikiranzweho yabikoze tariki ya 25 Mata 2006 ndetse na mbere yaho akatirwa igifungo cy’imyaka umunani. Mu byaha yaregwaga ni urwandiko yakwirakwizaga ashaka kugaragaza ko ashaka kunga Perezida Kagame na Pasiteri Bizimungu aho yashakaga kwangisha abaturage ubutegetsi bwariho yiyita umunyapolitiki wigenga. Yagize ati “Perezida Kagame yakumva ibibazo bya Pasiteri Bizimungu nawe agiye aho ari (muri Gereza)”

Tariki ya 25 Nzeli 2005, Rashid yanditse inkuru ndende ishaka kugumura urubyiruko ngo rwigaragambye iyo nyandiko ayishyira ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse ayikwirakwiza mu bantu aho yavuze ko Leta iyobowe na FPR Inkotanyi irimo gusenya igihugu ibaganisha mu yindi Jenoside. Rashid kandi yavuzeko Pasiteri Bizimungu yafunzwe azira icyaha kimwe cyo kuba Umuhutu.

Mugihe muri 2006 Rashid yakwirakwizaga ibitekerezo bye by’ingengabitekerezo ya Jenoside akoresheje impapuro ubu arabikora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Rashid kandi ageze muri Gereza yarangwaga n’imyitwarire idahwitse dore ko atavuga rumwe n’abayisiramu bagenzi be, akavuga ko we ari umusuniti. No muri Gereza bahoraga bamuhindagura kuko aho yageraga hose yabibaga amacakubiri.

Rashid avuga ko ari mu bashinze ishyaka PDI-Parti Démocratique Islamique, ariko akaba yari no mubatanga amakuru mu nzego z’ubutasi za Habyarimana. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze muri LDGL naho mu matora ya Perezida wa Repubulika ya 2003 yari umusangiza w’amagambo wa Faustin Twagiramungu wiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika.

Rashid wize amashuri yisumbuye atandatu gusa mu bya tekiniki yagakwiye kumenya ko igihe cyo gukwirakwiza ibihuha n’ingengabitekerezo cyarangiye

2021-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Ubwanditsi 26 Nov 2021
Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018
Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ubwanditsi 08 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali
Amakuru

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian  bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo
ITOHOZA

Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0
Amakuru

Minisitiri Aurore Mimosa n’umujyi wa Kigali bashimiye AS Kigali yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, APR FC yo yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0

Ubwanditsi 19 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru