• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Ubwanditsi 31 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Abamaze iminsi bakurikirana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu nkuru zikwirakwiza zikanahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, bamaze iminsi babona ibikwirakwizwa n’umugabo witwa Hakuzimana Abdul Rashid bakibaza impamvu inzego zishinzwe umutekano zitamukurikirana.

Imbugankoranyambaga zabaye umuyoboro wo gukwirakwiza amakuru mu gihe cya vuba ariko n’abanyabyaha nabo barazitabiriye ntibasigara inyuma. Izina Hakuzimana Abdul Rashid ntabwo ari rishya mu nzego z’umutekano n’ubutabera

Hakuzimana Abdul Rashid ni mwene Nzariturande Jean Bosco na Nyiraherekeza Agnes wavutse muri 1968 mu cyahoze ari Komini ya Kinigi ubu ni mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru.
Rashid nyuma yo kuba umutumirwa uhoraho wa Cyuma Hassan wa Ishema TV nawe yaje gushinga umurongo we kuri Youtube witwa Rashid TV akwirakwizaho ibihuha n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyo umuntu yumvise ibiganiro bya Rashid, usanga byiganjemo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubuyobozi abaturage, gushyigikira abahamijwe cyangwa abakurikiranwaho n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Agathe Kanziga, anasaba ko abajenosideri bose bafunzwe kuva muri 1994 kugeza muri 2000 bafungurwa), ndetse no gushyigikira cyangwa guha ishingiro imitwe y’iterabwoba n’abayobozi bayo (nka Rusesabagina na FLN. Ibi byose kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Rashid ntabwo ari mushya mu byaha, mu mwaka wa 2006 yakoze ibyaha bitandukanye ariko tariki ya 25 Mata 2006 yaranzwe n’ibikorwa byo kuvutsa igihugu umudendezo yandikira inzego zinyuranye ndetse akanamenyesha abantu bose ko Leta y’u Rwanda yica abantu bayo kandi ikabavana mu mazu yabo ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 166 CPLII

Yaje gutabwa muri yombi ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyaha Rashid akurikiranzweho yabikoze tariki ya 25 Mata 2006 ndetse na mbere yaho akatirwa igifungo cy’imyaka umunani. Mu byaha yaregwaga ni urwandiko yakwirakwizaga ashaka kugaragaza ko ashaka kunga Perezida Kagame na Pasiteri Bizimungu aho yashakaga kwangisha abaturage ubutegetsi bwariho yiyita umunyapolitiki wigenga. Yagize ati “Perezida Kagame yakumva ibibazo bya Pasiteri Bizimungu nawe agiye aho ari (muri Gereza)”

Tariki ya 25 Nzeli 2005, Rashid yanditse inkuru ndende ishaka kugumura urubyiruko ngo rwigaragambye iyo nyandiko ayishyira ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse ayikwirakwiza mu bantu aho yavuze ko Leta iyobowe na FPR Inkotanyi irimo gusenya igihugu ibaganisha mu yindi Jenoside. Rashid kandi yavuzeko Pasiteri Bizimungu yafunzwe azira icyaha kimwe cyo kuba Umuhutu.

Mugihe muri 2006 Rashid yakwirakwizaga ibitekerezo bye by’ingengabitekerezo ya Jenoside akoresheje impapuro ubu arabikora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Rashid kandi ageze muri Gereza yarangwaga n’imyitwarire idahwitse dore ko atavuga rumwe n’abayisiramu bagenzi be, akavuga ko we ari umusuniti. No muri Gereza bahoraga bamuhindagura kuko aho yageraga hose yabibaga amacakubiri.

Rashid avuga ko ari mu bashinze ishyaka PDI-Parti Démocratique Islamique, ariko akaba yari no mubatanga amakuru mu nzego z’ubutasi za Habyarimana. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze muri LDGL naho mu matora ya Perezida wa Repubulika ya 2003 yari umusangiza w’amagambo wa Faustin Twagiramungu wiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika.

Rashid wize amashuri yisumbuye atandatu gusa mu bya tekiniki yagakwiye kumenya ko igihe cyo gukwirakwiza ibihuha n’ingengabitekerezo cyarangiye

2021-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021
USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

USA: Mu rubanza rw’ushinjwa Jenoside, impuguke yagarutse ku ngufu z’inkiko Gacaca

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 27 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018
Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za  M23
ITOHOZA

Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za M23

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Uburengerazuba: Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru