• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi

U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi

Ubwanditsi 31 May 2018 Mu Mahanga

Igihugu cy’u Burundi kiravuga ko inkunga y’indogobe, u Bufaransa buherutse guha abaturage mu Ntara ya Gitega ari nk’igitutsi ku Burundi nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Umwe mu bajyanama ba perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza akaba yatangaje ko imfashanyo y’indogobe 10 y’u Bufaransa ku baturage bo mu Ntara ya Gitega ari “nk’Igitutsi ku Burundi”.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikaba yategetse ko izi ndogobe zari zaje zivuye muri Tanzania, mu mugambi w’ishyirahamwe risanzwe rifasha abagore n’abana ngo zibafashe mu gutwara ibintu bikenewe mu buhinzi, gusenya, kuvoma n’ibindi.

Minisitiri w’ubuhinzi w’u Burundi, Deo Guide Rurema, akaba yasabye abayobozi ku nzego zo hasi gufasha  gukura izo ndogobe zose mu baturage avuga ko zatanzwe binyuranyije n’amategeko yo gutanga inyamanswa.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko umuvugizi w’umukuru w’inteko ishinga amategeko, Gabby Bugaga, abinyujije kuri twitter, yagize ati: “U Bufaransa budufata nk’indogobe”.

Yakomeje abaza ati: “Tuvugishije ukuri, indogobe isobanura ikintu cyiza? cyangwa kibi?”

Naho ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, Laurent Delahouse, yari yashimye uyu mugambi wo gutanga aya matungo yise imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser mu nyamanswa zose.

Yashimye uyu mugambi avuga ko amategeko yose yubahirijwe, ndetse akomoza ku mugambi nk’uyu watewe inkunga n’u Bubiligi mu Ntara ya Ruyigi, ariko ukaba utaranenzwe nk’uyu.

Ibiro ntaramakuru AFP bikaba bivuga ko umwe mu bahagarariye ibihugu by’u Burayi utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko u Burundi burimo burihimura ku Bufaransa kubera ibyo bwatangaje ku matora ya referandumu ku itegeko nshinga ryemerera perezida Nkurunziza kuzategeka kugeza mu 2034.

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire
Mu Mahanga

CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire

Ubwanditsi 16 Jan 2016
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.
Amakuru

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Ubwanditsi 06 Mar 2024
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
ITOHOZA

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru