• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Rayon Sports, APR FC, na Kiyovu SC zatsikiye, Police FC na Gasogi zibona intsinzi y’umunsi wa 11 wa PNL

Ubwanditsi 27 Nov 2023 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru nibwo hakinwe umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda, ni umunsi wasize amakipe arimo APR FC , Rayon Sports na Kiyovu SC zitakaje amanota abiri muri atatu bahataniraga.

Duhereye ku munsi wo kuwa Gatanu, ikipe ya Gorilla FC yararanye amanota atatu, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile de l’Est igitego kimwe ku busa.

Bucyeye bwaho, ikipe ya Police FC yo yatsindiye Amagaju mu ntara y’amajyepfo ibitego bibiri kuri kimwe , ni ibitego bya Police byatsinzwe Bigirimana Abedi ndetse na Akuki Djibrine.

Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino urangira amakipe yombi arangije umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya Bugesera FC yari iheruka kubona umotoza mushya Haringingo Francis yo yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Marines FC igitego kimwe ku busa.

APR FC yo yari yakiriye ikipe ya AS Kigali umukino ubera kuri Kigali Pele Stadium, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yatsindiwe na Rutahizamu wayo Victor Mbaoma, kuri AS Kigali yo yatsindiwe na Ishimwe Fiston.

Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu SC na Sunrise FC ukabera I Nyagatare Ntabwo wakinwe ku wa gatandatu kuko imvura yaguye ari nyinshi bituma wimurirwa ku cyumweru, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Mukura VS yo yakinaga na Muhazi United, amakipe yombi akaba yakiniye i Huye umukino urangira ari ubusa ku busa.

Umunsi wa 11 wasojwe na Gasogi United itsinda ikipe ya Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Henock na Djoumeko.

Kugeza ubu Musanze FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 23 ikurikiwE na APR FC na Police FC zo zifite amanota 22.

Kuri uyu wa Kabiri Police irakina na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa gatanu utarabereye igihe kuko yo na APR FC izakina na Sunrise FC kuwa gatatu bari mu mikino Nyafurika.

2023-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mayor Murenzi Abdallah yagarutse muri Komite nshya ya Rayon Sports

Mayor Murenzi Abdallah yagarutse muri Komite nshya ya Rayon Sports

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Ubwanditsi 07 Oct 2023
Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”

Amafoto – I Kigali hafunguwe iduka ry’imyenda n’ibikoresho by’ikipe ya Rayon Sports ryiswe “Gikundiro Shop”

Ubwanditsi 23 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura
Mu Rwanda

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Ubwanditsi 17 May 2018
U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018
POLITIKI

U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

Ubwanditsi 04 Jul 2017
APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi
Amakuru

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Ubwanditsi 08 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru