• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Ubwanditsi 27 Feb 2016 Mu Rwanda

Abakuru b’ibihugu 5 by’Afrika bayobowe na perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma nk’umuhuza mushya mu kibazo cy’abarundi yageze i Burundi kuri uyu wa kane. Abandi ni perezida wa Mauritaia Ould Abdel Aziz, uwa sénégal Macky Sall perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn. Biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu bose baba bari mu Burundi kuri uyu wa 25 Gashyantare 2016.

Amakuru ducyekesha ikinyamakuru Jeune Afrique aravuga ko aba bakuru b’ibihugu bazamara iminsi ibiri mu Burundi, baje gushyira igitutu kuri Perezida Nkurunziza agashyira mu bikorwa ibyo avuga, agategura ibiganiro bihuriweho n’abatavuga rumwe nawe.

Uru ruzinduko rukaba rwari rwaremejwe tariki 31 Mutarama 2016 mu nama yahuzaga abakuru b’umurayango w’ubumwe bw’afurika ariko ntibemeranya itariki.

Muri iyi nama perezida wa Chad Idris Deby Itno yari yavuze ko uburundi bwari barahawe igihe kugira ngo bukemure ibibazo byabo binyuze mu nzira z’ibiganiro , ibintu byagumye mu magambo bigera aho umunyamabanga wa ONU yihagurukira akajya mu Burundi kuganira na leta n’abatavugarumwe nayo.

Icyakoze muri urwo ruzinduko perezida Nkurunziza akaba yaremeye ibiganiro ariko ikibazo hasigara kumenya ngo nibande azatumira muri ibyo biganiro, mugihe yavuze ko mu bo bazagirana ibiganiro hatarimo abantu bakitwaje ibirwanisho.

Gusa ubumwe bw’afurika burashima intambwe amaze gutera kuba yavuze ko akuyeho inyandiko zakurikiranaga bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi anafunguza amaradio atanu yigenga yari yarafunzwe.

-2277.jpg

-2276.jpg

Perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma yajyanye mu Burundi Ingabo kabuhariwe zimurinda

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016 ubwo Ban Ki-Moon yari asoje uruzinduko mu Burundi, Melchiade Biremba umukuru w’ingabo zirwanya leta y’u Burundi umutwe uzwi nka Red-Tabara yabwiye Jeune Afrique ko utakubakira demokarasi ku magambo asize umunyu , aha ngo yashakaga kuvuga ko Perezida Nkurunziza adafite ubushake bwo gutegura ibiganiro.

Umwanditsi wacu

2016-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Ubwanditsi 12 Nov 2021
Gushima no kwishimira ibyagezweho

Gushima no kwishimira ibyagezweho

Ubwanditsi 18 May 2017
AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

AJPRODHO-JIJUKIRWA: Mu gufasha urubyiruko rugera 9,000 kwivana mu bukene

Ubwanditsi 03 Apr 2019
I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend  : Sauti Sol yagezeyo yakirwa  nk’Umwami

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami

Ubwanditsi 22 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya impamvu Dorcas atakiririmba n’abavandimwe be bo muri BLESSED SISTERS
IMIKINO

Menya impamvu Dorcas atakiririmba n’abavandimwe be bo muri BLESSED SISTERS

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Amakuru

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Jun 2023
Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga
ITOHOZA

Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga

Ubwanditsi 14 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru