• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muhanga: Haravugwa inka 20 zapfuye zizize uburangare bw’abatekinisiye

Muhanga: Haravugwa inka 20 zapfuye zizize uburangare bw’abatekinisiye

Ubwanditsi 25 May 2018 Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buravuga ko bufatanyije n’igipolisi buri gukora iperereza ku muntu wese waba yaragize uruhare mu mfu z’inka makumyabiri kugira ngo abiryozwe. Ni inka zari zarahawe abaturage bo mu murenge wa Nyarusange muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Ubuyobozi bwa Muhanga bukavuga ko mu byo zazize harimo n’uburangare.

Amakuru atangazwa n’akarere ka Muhanga aravuga ko izo nka 20 zimaze gupfa mu murenge wa Nyarusange zari zahawe abaturage muri gahunda ya gira inka munyarwanda. Byose bishamikiye kuri REVEMP, umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo, mu kurwanya isuri ku misozi ikikije ikibaya cya Nyabarongo.

Ubutegetsi buragerageza kurwanya isuri bugabanya ibitaka byanduza umugezi wa Nyabarongo. Abaturage batanze imirima yabo hafi aho ngo bayiceho amaterasi ni bo bahawe izo nko kubashumbusha kugira ngo bazabashe kubona umusaruro.

Gusa 20 mu nka zatanzwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka zatangiye gupfa. Akarere ka Muhanga karavuga ko zimwe mu mpamvu zateye imfu z’izo nka zishingiye ku kuba zimwe muri zo zitaritaweho uko bikwiriye, ubundi n’aho zitangiriye gupfa ntihatangirwa amakuru ku gihe ngo habeho gukumira hakiri kare.

Haravugwamo kandi ikibazo cy’uburangare bwa bamwe mu batekinisiye bagombaga kuzitaho umunsi ku wundi. Bwana Innocent Kayiranga , umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ko bari gukurikirana ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare wese abiryozwe.

Muri iki kibazo kandi haranavugwamo bamwe mu batekinisiye bahawe imiti yo kuvura izo nka icyorezo cy’uburondwe ngo bayigeze ku baturage bayiha bamwe. Ku baturage ni igihombo kuko bari biteze iterambere. N’ubutegetsi bwemeza ko ari igihombo gikomeye.

Iyo uganiriye na bamwe mu bari boroye izo nka zapfuye bo bakeka ko zaba zarahuye n’ikibazo cyo kutamenyera ikirere kuko ngo zari zaraturutse muri Gishwati izindi I Burera hakonja. Gusa bavuga ko zimwe muri zo zaje zinarwaye.

Ku kijyanye no kuba aba baturage bashumbushwa izindi nka, Bwana Kayiranga ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu I Muhanga avuga ko bizasaba kubanza kureba ku masezerano bagiranye na rwiyemezamirimo wari wahawe kuzizana.

Ubwo ubuyobozi bwa Muhanga buvuga ko ku bufatanye na polisi bari kugenzura ngo abagize uruhare mu mfu z’izi nka babiryozwe, Ijwi ry’Amerika ngo yamenye amakuru ko Bwana Gad Munyezamu, wari veterineri w’akarere yahise ategekwa shishi itabona kwandika ibaruwa isezera ku kazi ku mpamvu ziswe ize bwite.

Bwana Kayiranga yemeje ko uyu muganga w’amatungo i Muhanga atakiri mu kazi, gusa akavuga ko ibaruwa ye isaba gusezera ku mpamvu ze bwite ishobora kuba idafitanye isano n’imfu z’izi nka, kandi ko itarasuzumwa.

Mu nka 115 zari ziteganyijwe guhabwa abaturage muri Nyarusange hari hamaze gutangwamo inka 104. Ntitwabashije kumenya agaciro ka nyako k’amafaranga yatikiriye muri izi nka zapfuye ariko amakuru twamenye nuko inka imwe yari ihagaze hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yakunze kuvugwamo umurundo w’ibibazo, nyamara rubanda bo baba bayihanze amaso ngo igire aho yabageza mu iterambere.

2018-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Ubwanditsi 27 Jun 2018
ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Ubwanditsi 13 Dec 2024
Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Ubwanditsi 11 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame
POLITIKI

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice
ITOHOZA

Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice

Ubwanditsi 08 Sep 2016
Rwanda Motors
KWAMAMAZA

Rwanda Motors

Ubwanditsi 13 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru