• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi

Nyagatare: Abaturage bafashe abantu 2 bafite amafaranga y’amahimbano babashyikiriza Polisi

Ubwanditsi 09 Apr 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare ifunze abagabo 2 aribo Rukangura Patrick w’imyaka 26 na Ngendahayo Miran w’imyaka 24, bakaba bakekwaho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Shonga, umurenge wa Tabagwe bakaba barafashwe n’umukozi wa serivisi za Mobile Money afatanyije n’abaturage.

IP Kayigi yavuze ati:”Aba bagabo uko ari 2 babwiye uyu mukozi ko bashaka kubitsa amafaranga kuri mobile money, ababaza umubare w’ayo bashaka kubitsa, Rukangura amubwira ko abitsa ibihumbi 485000 by’amafaranga y’u Rwanda, naho Ngendahayo akabitsa ibihumbi 130.000, nibwo yumvise bashaka kubitsa amafaranga menshi, ababwira kuyamuha. Yahise agira amakenga, maze yitegereje asanga ni amahimbano, abasaba kwihangana gato, maze ajya ku ruhande ahita ahamagara abaturage bari hafi aho, bahita babafata nabo bahamagara Polisi. Ubu bafungiwee kuri poste ya Polisi ya Buziba mu gihe hagikorwa iperereza.”

IP Kayigi yashimiye uyu mukozi utanga serivisi za Mobile Money wihutiye gutanga amakuru akimara gukeka abafashwe, ndetse n’abaturage bamutabaye. Yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba.”

Yongeyeho ati:”Ufatiwe muri iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we, n’igihugu muri rusange, abantu bakaba bakwiye gukora aho guhora bibwira ko babeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n’amategeko nka biriya.”

IP Kayigi kandi yakomeje agira ati:”Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora nk’uko uyu yabigenje.”

Yashoje agira ati:”Abantu bakorera ibigo by’itumanaho muri serivisi zo kohereza amafaranga, bakwiye kujya babanza gusuzuma amafaranga bahabwa, kuko hari aho byagaragaye ko hari ababaha amafaranga y’amahimbano”.

-6278.jpg

Umuvugizi wa Piolisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel

Nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, “umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano”

2017-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

RUSHYASHYA 23 Sep 2026
Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero

Kenya : Urugo rwa Visi perezida, William Ruto rwagabweho igitero

Ubwanditsi 30 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwasabwe gutesha agaciro ibiregwa Musenyeri Ntihinyurwa
Mu Rwanda

Urukiko rwasabwe gutesha agaciro ibiregwa Musenyeri Ntihinyurwa

Ubwanditsi 13 Nov 2017
CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire
Mu Mahanga

CHAN2016: Bayisenge yahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Côte d’Ivoire

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi
Amakuru

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru