• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Uwo bavuga ko ari umwana w’Umwami Kigeli V n’umusirikare ukomeye muri Uganda

Ubwanditsi 23 Dec 2016 Mu Rwanda

Nyuma yo gutanga ku Mwami Kigeli Ndahindurwa V hari abantu batangiye kuvuga ko yaba yarabyaye umwana w’umuhungu akamusiga mu gihugu cya Uganda ubwo yahungiraga muri Amerika.

Hari nabatangiye gucyeka ko Gen.Mugisha Muntu wahoze ari umusirikare ukomeye muri Uganda wari ufite ipeti rya General akaza kukivamo ubu akaba ari we Perezida w’Ishyaka FDC rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Ikinyamakuru Umusingi kivuga ko kimaze kumva hari abavuga ko umuhungu Umwami yasize abyaye ndetse havugwa Gen.Mugisha Muntu cyakoze iperereza ryacyo maze gisanga harimo amayobera kuko ise wa Gen.Mugisha umubyara yitwa Enock Ruzima Muntuyera ,nyina akaba yitwa Aida Matama Muntuyera bakaba bakomoka ahitwa Ntungamo muri Ankole mu gihugu cya Uganda.

Gusa hari byinshi bisa n’ukuri muri iyi nkuru kuko amazina ya se na nyina harimo amanyarwanda kandi bivugwa ko akomoka muri Ankole.

Amakuru yizewe avuga ko Ise wa Gen.Mugisha Muntu yari umuntu ukomeye muri Leta ya Uganda ndetse akaba yari inshuti magara n’uwahoze ari Perezida wa Uganda Idi Amin Dada kandi ayo makuru akavuga ko Umwami Kigeli V yari inshuti magara ya Obote ndetse ko yari yaramushinze ibijyanye na Buruse (Schoolardhip)z’abanyarwanda babaga muri Uganda.

Umwami Kigeli Ndahindurwa V yahungiye muri Uganda hategeka Obote ariko mu 1971 Idi Amin nibwo yagiye kubutegetsi atangira gukorana n’Umwami Kigeli byahafi cyane.

Amakuru avuga ko Idi Amin impamvu yakundaga Umwami Kigeli V ari uko yashakaga ko Umwami azamushyingira umunyarwandakazi kuko Idi Amin yakundaga abakobwa babanyarwanda, ibi bigatuma amakuru ya Gen.Mugisha Muntu ashobora kuba ari ukuri.

Ikindi gishobora kwemeza aya amakuru ko ariyo ni uko muri Ankole ariho habaga inkambi z’impunzi z’abanyarwanda za Nyakivara kandi Umwami yarakundaga kuhaza cyane birashoboka kuba yarabyaranye na Matama.

Aho bitandukaniye naya makuru na none ni uko Umwami Kigeli yahunze muri 1961 kandi Gen.Mugisha Muntu yaravuze mu 1958 bivuze ko yavutse mbere ho imyaka 3 Umwami Kigeli V ahunga.

Gen.Mugisha Muntu akaba yarigiye mu mashuri atandukanye aho yatangiriye muri Mbarara Junior School, Kitunga Primary School na Kitunga High School. (Kitunga High School nyuma yaje guhindurirwa izina na Idi Amin ryitwa Muntuyera mu rwego rwo kujya ryibukirwaho Ise wa Gen.Mugisha Muntu,wumve ko atari yoroshye nkuko ubikeka.

Ese niyihe mpamvu yatumye ishuri rihindurwa izina rikitwa izina rya Se wa Gen.Mugisha Muntu?.

Mugisha Muntu yaje gukomereza amashuri ye muri kaminuza ya Makerere aho yize ibya Science politike ndetse akaba ariwe wari ukuriye abanyeshuri ba kaminuza ya Makerere.

Gen.Mugisha Muntu umunsi arangiza ikizamini cyanyuma muri Kaminuza niwo munsi yinjiye mu gisirikare cya NRM yanga kujya mu cya Amin wa mufataga nk’umuhungu we ahitamo gusanga Museveni binjira ishyamba ryo gukuraho Obote.

Gen.Mugisha nkuko izina rye agira imigisha kuko yaje kuraswa mu gituza ubwo bari mu Ishyamba ariko ntiyapfa aza kuvurizwa Kampala arakira.

Amaze gukira yasubiye kurugamba ararwana intambara irangiye mu 1986 yagizwe ukuriye iperereza.

Nyuma yaje kujya guhugurwa mu bya gisirikare mu gihugu cy’uBurusiya (Russai) igihugu kizwiho kugira abasirikare bazi kurwana intambara zose ndetse no gukora imbunda zikomeye cyane.

Avuye kwiga mu Burusiya yagizwe Komanda w’igisirikare mu majyaruguru ya Uganda kuko hahoragayo imirwano ikomeye yinyeshyamba.

Gen.Mugisha Muntu yakuzwaga cyane mu gisirikare ku buryo abandi basirikare bagenzi byateye kwibaza impamvu akomeza guhabwa amapeti kubarusha.

Nyuma yaje kuba umugaba mukuru w’ingabo za UPDF ndetse indorerezi zikaba zaravuze ko Gen.Mugisha Muntu ari umuntu utarya ruswa kandi akaba ari umusirikare wizerwa cyane kandi akaba akizerwa cyane na Perezida aribyo byamufashije kugera ku ipeti rya General.

Gen.Mugisha Muntu yaje guteza ikibazo mu gisirikare aho abasirikare bakuru batize atabaha icyubahiro cyabo kubera ko batize ahubwo agashyigikira abize bituma abarimo Gen.Kazini bamurwanya bityo birangira igisirikare akivuyemo atangira kurwanya Perezida Museveni.

Guhera cyera abantu bajyaga bavuga ko hari umusirikare w’umunyarwanda wanze gutaha nk’abandi mu kubohoza igihugu bamwe bakavuga Gen Muntu ariko impamvu ntivugwe.

Byavugwaga ko Gen.Mugisha Muntu Umwami yamubujije kujya kurugamba mu gihugu cy’uRwanda kubera ko yari azi ko azagaruka mu Rwanda nk’Umwami bityo akazamugira umusimbura we ariko siko byagenze kuko Umwami yatangiye mu mahanga ndetse uwo yavuze uzamusimbura aracyari ibanga rikomeye.

Gen.Mugisha mu 1992 nibwo yashakanye na Julia Kakonge bakaba bafitanye abana 2 umukobwa w’imfura yabo n’umuhungu umwe.

Iyi nkuru ivanzemo ubusesenguzi n’amakuru amwe abantu batashatse ko tubavuga bagiye batuganirira ndetse n’ibitekerezo.

-5129.jpg

Turakibaza impamvu abantu batandukanye bavugaga ko Gen.Mugisha Muntu ashobora kuba ariwe mwana Umwami Kigeli Ndahindurwa yabyaye ari mu buhungiro muri Uganda n’ubwo bitemewe ko Umwami abyara atari mu gihugu cyangwa adashyingiwe nkuko abantu babivuga.

Muhungu John Kampala

2016-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Bazeye na Abega bari abayobozi muri FDLR bakomeza gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 14 May 2019
Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Ubwanditsi 18 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda
Amakuru

AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda

Ubwanditsi 30 Jul 2022
Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF
IMIKINO

Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF

Ubwanditsi 23 Dec 2018
Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside
ITOHOZA

Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 06 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru